Umukecuru bamutumye ikiziriko (ruswa) azana ikiboshye mu migwegwe

Abaturage bo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru basuwe n’umuvunyi mukuru Anastase Murekezi bamugezaho ibibazo by’akarengane aho abafite ibibazo babaye benshi ataha bose atabakiriye abasezeranya kuzagaruka vuba.

Uyu muturage uri imbere avuga ko bamuhuguje amasambu ye ubwo yari yayabasigiye yagiye kwivuza indwara yo mu mutwe
Uyu muturage uri imbere avuga ko bamuhuguje amasambu ye ubwo yari yayabasigiye yagiye kwivuza indwara yo mu mutwe

Ni mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu karere ka Burera. Icyo cyumweru cyatangijwe ku itariki 25 Nzeri 2019, mu rwego rwo kuganira n’abaturage ku bibazo by’akarengane ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butabashije gukemura.

byinshi mu bibazo abaturage bagejeje ku muvunyi ni ibijyanye n’amahugu agaragara mu masambu, aho abaturage basaba kurenganurwa nyuma y’uko basiragiye bagana ubuyobozi bubegereye bikananirana.

Mbere yo kuha umwanya abaturage, umuvunyi yabanje gusobanurira abaturage ko urwego rw’Umuvunyi ari hamwe mu nzego abaturage bagomba kwitabaza mu gihe bahuye n’akarengane na ruswa.

Umuvunyi yagiriye n’inama abaturage yo kujya banyurwa n’imyanzuro y’inkiko birinda gusiragira banyuze mu nzira ndende ugasanga rimwe na rimwe batanga n’ikiguzi ku bibagenewe.

Umuvunyi yasabye abaturage kwirinda ruswa kuko imunga umutungo w'igihugu
Umuvunyi yasabye abaturage kwirinda ruswa kuko imunga umutungo w’igihugu

Agarutse kuri ruswa, umuvunyi mukuru yihanangirije abayobozi ruswa yagize imbata, abibutsa ko hari ibihano bikomeye bibateganyirijwe ariko asaba n’abaturage kwirinda kuyitanga kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuvunyi yatanze ingero zinyuranye agaragaza uburyo ruswa imunga igihugu agira ati “Muri gahunda ya Girinka, baguhaye inka kugira ngo ubone amata, nibyara nawe iyo nyana uyiziturire undi kugira ngo dukomeze gusigana ubwo bukire bujyanye na gahunda nziza Leta yadushyiriyeho. Umuyobozi araje arakubwira ngo kugira ngo baguhe inyana ngo uratanga ibihumbi 50, urabikura he ko uri umukene? Ko Leta itateganyije ayo mafaranga urayaha nde?”

Akomeza agira ati “Hari aho twagiye mu nama nk’iyi umukecuru aratubwira ati bana banjye bantumye ikiziriko ngo bampe inka ya Girinka. Bwakeye ndakijyana barayinyima na none. Umukecuru yari yumvise ikiziriko iki cy’imigwegwe. Ibaze umukecuru akigejejeyo baramubwira bati uyu mukecuru yararindagiye, arabona se ikiziriko twamutumye ari iki? Baturage mumenye ko kurya ruswa ari icyaha”.

Abaturage bari benshi mu nama yabahuje n'Umuvunyi mukuru
Abaturage bari benshi mu nama yabahuje n’Umuvunyi mukuru

Yavuze ko ruswa imunga umutungo w’igihugu kuko ituma umuturage atabona ibyo agomba kubona, bigahabwa abatabikwiye ndetse n’ibikorwa by’iterambere bya Leta bigakomeza kudindira aho yatanze urugero rwa ruswa mu mashuri”.

Ati “Murabona mu karere cyangwa mu mirenge iyo hagiye kubakwa ishuri rishya, ndetse kubera ubutaka buto batekereje no kubaka bazamuka abana bajye bigira hasi no hejuru mu mashuri meza. Abaje kubaka babifitemo ubumenyi batanze impapuro zo gupiganwa. Utabizi na we araje atanze n’amafaranga menshi, nka Miliyoni 20 ya ruswa, atsindiye isoko, arubatse kubera ubuswa, mu gihe gito ishuri rigwiriye abana. Mwumve namwe igihombo igihugu kigira”.

Nyuma yo kubwira abaturage ingaruka za ruswa, no kubasobanurira uburyo bakwiye kutanga ikirego mu gihe bahuye n’akarengane, Umuvunyi mukuru yahaye umwanya abaturage, bamugezaho ibibazo ubuyobozi bubegereye butakemuye.

Abaturage bavuga ko bishimiye imyanzuro y'Umuvunyi mukuru ku bibazo bamubajije
Abaturage bavuga ko bishimiye imyanzuro y’Umuvunyi mukuru ku bibazo bamubajije

Ni ibibazo byamaze amasaha arenga ane, aho umuvunyi yatashye umubare munini w’abaturage ukiri ku murongo, kandi bafite inyota yo kubaza, Umuvunyi abizeza kuzagaruka kubyumva no kubikemura mu minsi iri imbere.

Muri bimwe mu bibazo byagejejwe ku Muvunyi, harimo icy’umusaza warwaye mu mutwe aho yari atagishobora gukurikirana amasambu ye ahitamo kuyatiza abaturage ngo babe bayahinga mu gihe arimo kwivuza.

Uwo muturage akimara gukira ubwo burwayi, yatunguwe no guhuguzwa amasambu ye bamubwira ko yayabagurishije.

Kuri icyo kibazo, Umuvunyi yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa impamvu uwo muturage arengana ikibazo cye ntigikemurwe, uwo muyobozi avuga ko icyo kibazo akizi, ariko ko akiri mu nzira zo kugikemura.

Ni ikibazo Umuvunyi yafasheho imyanzuro agira ati “Abayobozi baravuga ko bazi ikibazo cy’uriya mugabo ariko nta ntambwe mwatanze ngo murenganure umuturage, Umunyamabanga nshingwabokorwa urasabwa gusubira ahabereye icyo kibazo ugakoresha inteko y’abaturage ugasubiza umuturage imirima ye”.

Ikindi kibazo ni icy’abaturage bimuwe mu mirima yabo aho Leta yubatse ibikorwa remezo binyuranye, ubuyobozi bubaha ingurane ahatemewe n’amategeko (mu bishanga). Umuvunyi mukuru yatanze itegeko ku buyobozi bw’akarere n’imirenge abusaba gushakira abaturage ingurane ku butaka buri mu misozi”.

Umubare w’abaturage babaza umuvunyi ibibazo wakomeje kwiyongera aho umuvunyi yafashe umwanzuro wo gushaka undi mwanya wo kugaruka kumva ibibazo by’abasigaye batabajije.

Yatashye abaturage batabonye umwanya wo kubaza ibibazo bagifite inyota yo kugeza ibibazo byabo ku muvunyi aho bagiye bishimira imyanzuro yagiye atanga ku bibazo by’ababonye umwanya wo kubaza bemeza ko atabogama.

Uwitwa Baguma Benoit yagize ati “Umuvunyi aragiye ariko tuzamutegereza. Agiye tukimukeneye, aciye imanza atabogama. Hari byinshi twari dufite byo kumubaza bijyanye n’akarengane tugirirwa. Kuba yadusuye ni iby’agahebuzo. Aduteye ipfa ariko azongera agaruke tuzamutegereza kuko ibibazo yagejejweho yagiye abikemura neza ijana ku ijana”.

Mugenzi we witwa Ntiyizana Osé we yagize ati “Hari ibibazo byinshi Umuvunyi agiye tutavuze, turashaka ko azagaruka vuba bidatinze tumuture ibibazo abayobozi banze gukemura. Twarambuwe, baduteje ubukene twabuze uko tugira, akarengane ni kose twabuze aho turega”.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yumvise ibibazo by'abaturage bo mu Karere ka Burera bimwe abiha umurongo
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yumvise ibibazo by’abaturage bo mu Karere ka Burera bimwe abiha umurongo

Icyumweru urwego rw’Umuvunyi rwageneye Akarere ka Burera cyatangirijwe mu Murenge wa Kinyababa.

Ni mu rwego rwo kwegera abaturage mu mirenge, no kuganira na bo ku bibazo by’akarengane bafite ubuyobozi butashoboye gukemura hagamijwe kubishakira ibisubizo.

Ikindi kigambiriwe muri iyo gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi, ni ukwibutsa abaturage uburyo ruswa ari mbi mu Rwanda no ku isi yose, basabwa kuyitangaho amakuru aho bayumvise cyangwa bayibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka