Kigali:Inzobere z’abaganga zirimo kuvura kanseri y’ibere ku buntu

Abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri y’ibere n’ibibyimba byo mu mutwe baturuka muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, bari mu Rwanda aho ku bufatanye n’abo mu Rwanda batangiye kuvura kanseri y’ibere ku buntu.

Kanseri ngo ni indwara ivurwa igakira iyo uyirwaye yivuje kare
Kanseri ngo ni indwara ivurwa igakira iyo uyirwaye yivuje kare

Ni itsinda ry’abaganga 10 b’abanyamahanga, bazanywe n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ nk’uko usanzwe ubikora kuva muri 2012, aho uzana abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye ziba zarananiranye, mu rwego rwo kunganira abaganga b’Abanyarwanda ngo hagabanuke umubare w’abarwayi bategereza igihe kirekire ngo bavurwe.

Dr. Faustin Ntirenganya, umuyobozi w’ishami ry’abaganga babaga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari na ho hakorerwa ubwo buvuzi, avuga ko iyo abaganga b’inzobere nk’abo baje bavura ariko bakanigisha.

Dr Ntirenganya, inzobere mu buvuzi bwa kanseri y'ibere
Dr Ntirenganya, inzobere mu buvuzi bwa kanseri y’ibere

Agira ati “Iyo baje kudufasha, umubare w’abo tubaga uriyongera kuko ubundi mba mbikora ndi umwe. Ikindi cy’ingenzi ni uko tunigisha abandi baganga bakiri bato, iki ni ikintu gikomeye kuko kuvura abarwayi ari byiza ariko iyo wigishije abaganga uba uvuye benshi, abo twigisha ubu ni bo bazajya kubikora ahandi”.

Ati “Mu minsi mike bari hano, tumaze gusuzuma abarwayi 60 ariko abo twemeje ko bagomba guhita babagwa ni 12 usibye ko dukomeje”.

Uyu muganga w’inzobere mu kubaga kanseri y’ibere ari na we wenyine mu Rwanda, avuga ko ku mwaka abaga abantu bari hagati ya 75 na 100, ariko ngo aba yasuzumye abagera ku 1000 baba bafite ibibazo bitandukanye by’amabere.

Dr. Ntirenganya akangurira abagore cyane cyane, kwipimisha kanseri y’ibere nibura rimwe mu mwaka, kugira ngo bamenye uko bahagaze, uwo bayisanganye ahite avurwa, cyane ko ngo n’abivuriza kuri mituweri bakorerwa ibisabwa byose.

Dr. Biku Sunirmal Ghosh, umwe mu nzobere mu kubaga kanseri y’ibere, avuga ko akenshi izahaza abantu bayivuza batinze.

Dr Biku uturuka mu Bwongereza, inzobere mu kubaga avura kanseri y'ibere
Dr Biku uturuka mu Bwongereza, inzobere mu kubaga avura kanseri y’ibere

Ati “Kanseri iravurwa igakira. Ikibazo gikunze kubaho cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ni uko bivuza batinze. Umuntu yumva atameze neza akabanza kwivuza bya gakondo, nyuma akajya ku bigo nderabuzima n’ahandi, akazagera ku bitaro bifite abaganga b’inzobere atakivuwe ngo akire”.

Mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 1,300 barwara kanseri y’ibere, kandi abo ngo ni ababasha kugera ku bitaro, ngo ni na yo kandi iza ku isonga mu kwica abantu benshi.

Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, Reverend Osée Ntavuka, avuga ko gahunda yo kuzana abo baganga bayifatanyamo na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bakaba ari abaganga b’abakorerabushake.

Ati “Ni abaganga baba basanzwe bakorera mu bitaro by’iwabo, aho kugira ngo bajye mu biruhuko bagasaba ko baza hano mu Rwanda gukomeza kuvura. Ibikoresho byose bikenerwa turabyizanira kandi iyo turangije kuvura byose tubisigira ibitaro twakoreyemo, muri Werurwe uyu mwaka ubwo duheruka kuza twazanye ibikoresho bya miliyoni 87 z’Amafaranga y’u Rwanda”.

Reverend Ntavuka avuga ko kuzana abaganga b'inzobere bizakomeza
Reverend Ntavuka avuga ko kuzana abaganga b’inzobere bizakomeza

Kuri iyi nshuro bazanye imiti n’ibikoresho bya miliyoni zisaga 24 z’Amanyarwanda, harimo ibyifashishwa mu kuvura kanseri ndetse n’ibikenerwa mu igororangingo (Physiotherapy), cyane ko hari n’umuganga waje ubizobereyemo.

Mu baganga baje n’abazaza mu cyumweru gitaha ngo harimo abavura imyingo, ibibyimba byo mu mutwe ndetse n’indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo.

Reverend Ntavuka yongeraho ko muri Werurwe umwaka utaha hazaza irindi tsinda ry’abaganga benshi ndetse no muri Nzeri, kuko baza kabiri mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa ni cyiza cyane kuzana abaganga babaga idwara zananiranye muba mugize neza cyane Imana ibahe umugisha

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka