Abacapa ibitabo bifuza kugabanyirizwa imisoro ku bikoresho bakura hanze

Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bakunze kuvuga ko bahendwa mu macapiro yo mu gihugu, ababicapa n’ababicuruza bakavuga ko ikibazo ari ibikoresho bakura hanze bibahenda kubera imisoro, ari na ho benshi bahera bavuga ko ibitabo byo mu Rwanda bihenze.

Abacuruza ibitabo bavuga ko bitagurwa nk'uko bikwiye
Abacuruza ibitabo bavuga ko bitagurwa nk’uko bikwiye

Ibi biravugwa mu gihe Leta imaze igihe ishishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma kugira ngo biyungure ubwenge ndetse banabitoze abana babo, kuko ngo kuba uwo muco wo gusoma utaratera imbere, ari indi mbogamizi ku bakora mu by’ibitabo.

Mudacumura Fiston, umuyobozi w’inzu itunganya ibitabo ikanabisohora yitwa ‘Mudacumura Publishing House’, avuga ko ibikoresho bakenera mu gukora ibitabo bibahenda kuko bituruka hanze, bityo n’ibitabo bigahenda.

Agira ati “Kubera guhenda kw’ibikoresho dukenera, usanga ibitabo dukora abaturage batabigura kuko igiciro kiba kiri hejuru. Urugero ni aho twegereye abaturage hirya no hino mu gihugu tubereka ibitabo, nk’igiciriritse tugurisha 2000, umuturage agatanga 300, utanze menshi akaba 500”.

Ati “Twifuza rero ko Leta yadufasha imisoro ku bikoresho byinjira ikagabanuka cyangwa bigasonerwa, kugira ngo n’ibiciro by’ibitabo bijye ku bushobozi bw’umuturage, cyane ko ari ukubatoza gusoma”.

Abanditsi bavuga ko bacibwa intege n'uko umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri hasi
Abanditsi bavuga ko bacibwa intege n’uko umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri hasi

Ibikoresho abakora ibitabo bakenera ni imashini z’icapiro, impapuro kuko bakoresha izihariye ndetse n’imiti inyuranye yo kwandika n’ibindi, ibyo ngo bikaba bitaboneka mu Rwanda.

Abanditsi na bo bemeza ko gukoresha ibitabo mu Rwanda bibahenda, hakaba abahitamo kujya kubikoresha hanze nk’uko Bavugempore Jean de Dieu wanditse igitabo yise ‘Impano iturutse i Bwami’, abivuga.

Ati “Bamwe mu banditsi bahitamo gukoresha ibitabo byabo hanze kuko mu Rwanda bihenze kandi no kubigura bititabirwa cyane. Nk’igitabo cy’abana cy’impapuro 30 ugikoreshereje mu Rwanda baguca hagati ya 2000 na 2500, mu gihe mu bihugu byo hafi y’u Rwanda kitarenza 800Frw n’ubwikorezi burimo”.

Ati “Iyo ubajije abakora ibitabo impamvu bahenda, bakubwira ko na bo bahendwa no kwinjiza ibikoresho. Ibyo natwe biduca intege nk’abanditsi, tukifuza ko harebwa uburyo bakoroherezwa”.

Kudasoma bica intege abakora mu by’ibitabo

Abanditsi b’ibitabo, ababikora n’ababicuruza bose bahuriza ku kibazo cy’umuco wo gusoma mu Banyarwanda ukiri hasi bityo ntibateganyirize kugura ibitabo.

Padiri Yves Sewadata, umuyobozi wa Librairie Caritas, avuga ko mu bitabo bacuruza akenshi Abanyarwanda bagura ibikenerwa mu mashuri y’abana babo.

Padiri Yves Sewadata avuga ko ibitabo akenshi bigurwa ari ibikoreshwa mu mashuri
Padiri Yves Sewadata avuga ko ibitabo akenshi bigurwa ari ibikoreshwa mu mashuri

Ati “Umuco wo gusoma nturatera imbere mu Rwanda, mu bitabo byinshi tugira, usanga ibigurwa cyane ari ibyo abanyeshuri bakenera. Ujya no mu masomero y’ibigo by’amashuri ugasangamo ibitabo by’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gusa, ibindi bitabo byungura ubwenge abana usanga ari mbarwa”.

Ati “Hakwiye kongerwa ubukangurambaga ku muco wo gusoma nubwo Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo babikora, bityo Umunyarwanda akamenya agaciro k’igitabo. Ni na byo bizatera imbaraga abanditsi kongera ibyo bandika, kandi bigurwa ari byinshi byahenduka”.

Yongeraho ko nk’ibitabo byandikwa n’Abanyarwanda birimo amateka y’u Rwanda ari ibitabo byiza birimo indangagaciro, bityo ko kubisoma ari ingenzi.

Ati “Ibitabo by’Abanyarwanda biri muri bimwe bikunzwe. Tubona hari ababigura kuko kenshi usanga biba birimo n’ubuhamya ku bintu bitandukanye. Gusa n’ubundi ntibihagije ugereranyije n’abantu bari mu gihugu kandi bagombye guhora biyungura ubwenge”.

Umuyobozi w‘Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (RWF), Hategekimana Richard, na we umaze kwandika ibitabo bitatu, avuga ko kuba Abanyarwanda badakunda gusoma ari imbogamizi ku batunganya ibitabo.

Ati “Abantu bandika ibitabo ariko bakabura ababigura nk’uko bikwiye, ntabwo barumva akamaro k’igitabo, haracyari urugendo runini rwo kugira ngo tubyumvishe Abanyarwanda, kuko umuco wo gusoma ukiri hasi cyane. Indi mbogamizi ni uko nta tegeko rihari rigenga ibyo kwandika ibitabo kuko na ryo hari ibyo ryakemura riramutse rigiyeho”.

Kimwe mu bitabo bivuga ku mateka y'u Rwanda
Kimwe mu bitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda

Hategekimana na we yemeza ko amacapiro y’ibitabo yo mu Rwanda afite ibiciro biri hejuru, ari na byo biba intandaro y’ihenda ry’ibitabo mu Rwanda, akifuza ko Leta yareba icyakorwa kugira ngo abanditsi boroherwe mu gusohora ibitabo bityo bibe byinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, avuga ko abikorera bari mu by’ibitabo bakwegera iyo Minisiteri bakaganira ku bibazo bafite.

Ati “Uruhare rw’abikorera kugira ngo ibitabo biboneke ari byinshi rurakenewe. Niba icyo kibazo cyo guhendwa n’ibikoresho gihari, batwegera tukabiganiraho, byaba ngombwa tukabakorera ubuvugizi ku bo bireba, niba hari ibyo Leta yakwigomwa bigakorwa ariko ibitabo bikaboneka kuko bigikenewe”.

Abahanga bavuga ko kwandika ari uguhanga kandi ko binasigasira ubumenyi bw’umwanditsi, ikaba ari yo mpamvu ababishoboye bakangurirwa kwandika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ESE umuntu afite ubumenyi runaka aka ashaka kwandika igitabo ngo abashaka nabo barye babasoma ngo bamenye,yabigenza ate?Yanyura kuru rworugara rw’abanditsi(RWF),murakoze.

Ntakirutimana Jerome yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

ESE umuntu afite ubumenyi runaka aka ashaka kwandika igitabo ngo abashaka nabo barye babasoma ngo bamenye,yabigenza ate?Yanyura kuru rworugara rw’abanditsi(RWF),murakoze.

Ntakirutimana Jerome yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka