Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) isaba buri rugo kutabura imboga n’imbuto kabone n’ubwo bazihinga mu mavaze cyangwa hejuru y’inzu.
Maj. Bernard Ntuyahaga, warangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rw’i Buruseri kubera uruhare rwe mu iyicwa rw’abasirikare b’Ababiligi 10 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye koherezwa mu Rwanda.
Uruganda rwenga rwa Skol mu Rwanda, rwaraye rumuritse ku mugararagaro inzoga nsya ya Skol Select, inzoga izajya inamamazwa n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu, akagari ka Byahi, umudugudu wa Ngungo, habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yanizwe ndetse atwikishwa amazi ashyushye ushyirwa mu kimoteri.
Abayobozi mu mujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo by’umwihariko basaba abinubira ko igishushanyombonera kibabangamiye, kuwuvamo bakazagaruka bashoboye kuwuturamo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatahuye ko mu byica ireme ry’uburezi harimo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bakingira ikibaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora nabi.
Abantu bari hejuru y’imyaka 50 bafite virusi itera SIDA (VIH) bagiye kwitabwaho kurushaho, nyuma y’uko bigaragaye ko abafata imiti neza babana na yo igihe kinini kandi bakagirira igihugu akamaro.
Gahunda y’igihugu y’ikoranabuhanga itangaza ko hari miliyari zisaga 44.6Frw zatangiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza kuriteza imbere.
Uruganda rwa Skol rwo mu Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ikipe ya Rayon Sports rusanzwe rutera inkunga ihita ibyungukiramo.
Kuwa Gatandatu abantu bitwaje intwaro bateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Abigishijwe gukora imyenda n’uruganda UFACO&VLISCO rubizobereyemo bahamya ko ubuhanga bahakuye bwatumye ruhita rubaha akazi bose bityo batandukana n’ubushomeri.
Shampiyona ya basketball irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018, hakinwa umwe mu mikino yitezwe muri shampiyona uzahuza REG BBC na Patriots kuri Petit Stade Amahoro.
Abana baba mu mihanda yo mu Mujyi wa Nyagatare batewe inda, bavuga ko babayeho nabi kuko batakirwa kwa muganga batazanye ababyeyi.
Mu gihe benshi baba babyiganira kujya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, Nzeyimana Jean Nepomscene wo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yifuza kujya mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.
Raboratwari y’igihugu ishinzwe gupima ibimenyetso byifashishwa mu butabera iratangaza ko uwifuza gupimisha umurambo ngo hamenyekane icyamwishe, acibwa amafaranga 50,000, ariko akaba ashobora kwikuba inshuro zirenze 10.
Nyuma y’imyaka ikipe ya Gicumbi Handball Club itagaragara muri Shampiona ya Handball, yamaze kongera gutangiza iyi kipe yabo
Tébily Didier Yves Drogba, ni umwe mu bakinnyi beza babayeho b’Abanyafurika batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru.
Abari ba rushimisi muri Pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze, barishimira iterambere bagezeho nyuma yo kwibumbira mu makoperative anyuranye ahuriye mu kigo Gorillas Gardians gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni 5.
K’urubuga rwa twitter rwa Manchester United, hamaze kujyaho ubutumwa buvuga ko iyi kipe yatandukanye na Jose Mourinho wari umutoza wayo kuva ku myaka irenga 2 ishize.
Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirimo gushyirwa mu kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ifite gahunda yo kuvugurura ubworozi bw’ingurube bugakorwa kinyamwuga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko Mutarama 2019 igomba kurangira bamwe mu bakozi bambuye SACCO bamaze kwishyura.
Hari aborozi bashima inka zo mu bwoko bw’Injeresi (Jersey), bavuga ko zibereye kororwa n’Abanyarwanda, kuko ngo zirya bike kandi zigatanga umukamo mwinshi.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda 17% by’abafite virusi itera SIDA batari ku miti ngo kikaba ari ikibazo kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Kuva kuri uyu wa kabiri, perezida w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Paul Kagame afatanyije na chancellor wa Autriche akaba nawe ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Sebastian Kurz barayobora inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Afurika n’u Burayi.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buravuga ko nyuma y’igitero cyo kuwa gatandatu cyo ku Cyitabi, ingabo z’igihugu zahise zikurikira abo bagizi ba nabi zicamo batatu zinabohoza abo abagizi ba nabi bari batwaye bunyago.
Mu irushanwa ryahuzaga amarerero y’abana mu mupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 15 na 17, ryarangiye Kiyovu yegukanye kimwe mu bikombe byakinirwaga
Perezida Kagame yageze mu Murwa mukuru Vienne wa Autriche, aho yitabiriye inama mpuzamahanga izaba y’iga ku bufatanye bw’umugabane wa Afurika n’u Burayi mu iterambere.
Ihuriro ry’abafana ba Mukura Victory Sports rigizwe n’abafana biganjemo urubyiruko rizwi nka Generation M.V.S (Gen M.V.S) bakiranye ubwuzu bwinshi Mukura ubwo yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe ikubutse muri Soudani.
Mu mwaka wa 2017, nibwo batangaje ko urukundo rwabo rugeze aho bashobora no kuzabana, none byarangiye basezeranye kubana burundu mu bukwe bwabaye mu ibanga muri iyi wikendi ishize.
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwa cyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.
Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangarije Kigali Today ko Bazeye Laforge wafashwe n’inzego z’iperereza mu ngabo za Congo, amaherezo agomba gucyurwa mu Rwanda.
Kugirango igikorwa gikomeye gisaba imbaraga za benshi kigere ku ntego, hakenerwa byinshi harimo n’abahanzi n’abashyushyarugamba, ngo bihutishe icengeramatwara mu mitwe y’abantu, babyumve, babikunde ndetse babikore vuba nk’abasiganwa n’igihe.
Polisi y’iguhugu yafashe Abantu 14 bo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Uwimana Edita (amazina yahawe) avuga ko gutereranwa n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke byatumye abaho mu buzima bubi bimuviramo guterwa inda ku myaka 17.
Uwari umuvugizi w’umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.
U Rwanda rumaze kuba ubukombe ku isi kubera ubukerarugendo bwarwo bukurura abantu benshi bavuye imihanda yose y’isi, aho ingangi zo mu Birunga ziri mu bikurura benshi.
Ku kibuga cy’isoko ry’i Nyamata, Bugesera yihagazeho inganya na APR FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiona.
Mwiseneza Josiane wiyiziye buhoro buhoro n’amaguru, yagenze urugendo rw’iminota 40 ariko ibyuya no kudasirimuka mu maso ya bamwe, kimwe n’abaje mu modoka ntibyamubujije kwemeza abatanga amanota.
Mukura Victory Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize yanganyirije ubusa ku busa muri Soudani n’Ikipe ya Al Hilal Al Ubayyid muri CAF Confederation Cup.
Abatwara amagare bazwi nk’abanyonzi bo mu karere ka Musanze ngo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imisoro bakwa buri munsi rimwe na rimwe ikagerekwaho amande ya hato na hato.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko ubushakashatsi iheruka gukora, bwagaragaje ko 40% by’abafite ihungabana batewe na Jenoside yakorewe abatutsi bagishakira ibisubizo mu madini n’amasengesho aho kugana inzego z’ubuvuzi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, mu murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka.
Abahembwe mu isozwa ry’ irushanwa ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, baravuga ko amafaranga bahembwe agiye kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga ya bo y’ubuhanzi bari baraburiye uburyo kubera amikoro.
Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo batangaza ko ikibazo cy’abinjiza rwihishwa ibicuruzwa mu Rwanda bazwi muri ako gace nk’ ‘abacoracora’ gihangayikishije umutekano.
Gasore Hategeka ukinira ikipe Nyabihu Cycling Club yegukanye amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka nyuma y’isiganwa rya nyuma muri aya marushanwa ryakinwe kuri uyu wa gatandatu rikegukanwa na Mugisha Samuel.
Mu masaha y’ igitondo, i Musanze ahakorerwa amajonjora ya Miss Rwanda, abakobwa bashinguye n’ibiro biringaniye bari urujya n’uruza.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Muhanga igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Madame Jeannette Kagame aravuga ko abahanzi bakwiye gushyigikirwa mu buhanzi bwabo, kuko ari bamwe mu bakozi bagira ingorane kenshi zirenze iz’abandi, bitewe n’uko bavunika cyane bahanga kandi ntibacike intege n’ubwo baba batizeye ko ibyo bahanga bizakundwa.
Kurikirana ikiganiro Hon. Edouard Bamporiki yatanze mu nama y’Umushyikirano 2018, n’uburyo cyanyuze abatari bake bagikurikiranaga.