Ni nyuma y’uko umwe mu bakandida senateri babiri iryo huriro ryari ryatanze yanzwe n’urukiko rw’ikirenga, aho bivugwa ko yazize kuba nta bunararibonye afite.
Uwamurera Salama yari asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imisoro mu kigo cy’ubutaka cy’ako karere (Billing Officer).
Tariki ya 19 Nzeri 2019 nibwo inama idasanzwe y’inama rusange y’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yari yateranye iyobowe n’umuvugizi w’ihuriro, Depite Mukabunani Christine, yemeza ko Uwamurera Salama na Nkusi Juvenal bayihagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.
Uwamurera Salama yari yatanzwe n’umutwe wa politiki PDI naho Nkusi Juvenal atangwa na PSD, icyakora bakaba baragombaga kubanza kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Nkusi na Uwamurera iyo bemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bagombaga gusimbura Senateri Mukankusi Perrine na Senateri Harerimana Fatou barimo gusoza manda yabo, na bo bakaba barinjiye muri Sena batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.
Iryo huriro riba ryemerewe abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri bakazatangwa nyuma y’umwaka. Abazatangwa nyuma y’umwaka bazasimbura Jeanne d’ Arc Mukakalisa na Charles Uyisenga bagifite umwaka umwe muri Sena kugira ngo babe barangije manda yabo y’imyaka umunani.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|