Twicaye ku kirunga - Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nyuma yo gusura Congo

Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubutabazi n’imicungire y’ibiza, Hadja Lahbib, yavuze ko isi iri mu kaga gashobora guterwa n’ikwirakwira rya Ebola ikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agereranya uko ibintu bihagaze no "kwicara ku kirunga gishobora kuruka igihe icyo ari cyo cyose."

Yabitangaje akubutse mu ruzinduko i Bunia, mu Ntara ya Ituri, ari ho habonetse umubare munini w’abanduye Ebola.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Lahbib yavuze ko icyorezo kiri gukwirakwira mu gace karimo amakimbirane, kwimuka kw’abaturage n’ibibazo by’ubutabazi, ibintu bituma kugikumira birushaho kugorana.

Yagize ati "Turicaye ku kirunga. Iyo virusi ntizi imipaka kandi ishobora gukwirakwira vuba mu gihe ingamba zitafashwe hakiri kare."

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko wamaze gutanga inkunga irenga miliyoni 80 z’amayero yo gufasha ibikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi muri RDC, ndetse ukaba uherutse kongeraho andi miliyoni 5 y’amayero yo gushyigikira ibikorwa byo gukurikirana ubwandu, ubushakashatsi n’ibikorwaremezo by’ubuzima.

Mu ruzinduko rwe i Bunia, Lahbib yasuye ibigo byita ku barwayi ba Ebola ndetse anagirana ibiganiro n’abayobozi ba RDC, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubutabazi.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC ivuga ko iki gihugu kimaze kubarura abanduye Ebola 635, mu gihe ababarirwa mu 127 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka