Kizimyamwoto zikoresha Drone: Ese mwasanze ari zo zihendutse? - Depite Murora
Muri iyi ngengo sinabonye ingengo y’imari yagenewe ubushakashatsi n’iterambere, kandi nyamara mu nzego zose iyo urebye usanga ahanini zikwiriye gushingira ku byavuye mu bushakashatsi kugira ngo tuzashobore kugera kuri cya cyerekezo cy’igihugu cy’igihe kirambye, yaba mu byo dukora uyu munsi cyangwa mu guhanga udushya dushingiye ku bushakashatsi.
Ibi Depite Murora yabivuze kuri uyu wa 11 Kamena ubwo Minisitiri w’Imari n’Igendamigambi, Murangwa Yusouf yagezaga ko Nteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 n’ingamba zo mu gihe giciriritse kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko ishobore kuyemeza.
Asa n’uhangayikishijwe n’uburyo abona ubushakashatsi butitaweho mu ngengo y’imari, yagize ati “Iyo tuvuze ingengo y’imari tuba tuvuze iterambere kandi rirambye,” akibaza uko byashoboka ibikorwa byose bidashingira ku byavuye mu bushakashatsi.
Depite Murora yatanze urugero aho mu ngendo abadepite baherutsemo basura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kureba uko byatezwa imbere kugira ngo bishobore kugira icyo bigeza ku muhinzi mworozi no ku Banyarwanda muri rusange, basanye ko hakorwa ubushakashatsi ku bijyanye n’ifumbire.
Yagize ati “Mu ngendo duherutsemo ubwo twarebaga ibijyanye n’inyongeramusaruro twagaragaje ko hakewe ubushakashatsi ku ifumbire duha ubutaka bwacu uyu munsi bishingiye ku karere, kuko usanga uyu munsi ifumbire duha ubutaka bwacu ari imwe kandi buri karere kaba gafite ubutaka butandukanye n’ubw’akandi.”
Avuga ko abahinzi babagaragarije ko imbuto yera mu karere kamwe atari yo yera mu kandi, ndetse n’imbuto ugasanga iyera hamwe atari yo yera ahandi.
Yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku ifumbire ndetse n’imbuto kugira ngo ibikorwa byose bijyane n’ibyagaragajwe n’ubushakatsi.
Depite Murora yageze n’aho atanga urugero ku byuma bizimya inkongi hifashishijwe utudege tutagira abapilote, asa n’aho agaragaza ko bishobora kuba byarashowemo amafaranga bidashingiye ku bushakashatsi, bityo “bityo ugasanga byahenda nta musaruro.”
Ati “Nyakubahwa minisitiri nifuje kumva igishoro turimo guha ubushakashatsi, ayo iduha iryo terambere. Ntanze urugero ejo batubwiye ko hari kizimyamwoto zikoresha utudege tutagira abapilote, ni ikoranabuhanga rishya tutamenyereye, ariko urigereranyije na kizimyamwoto dusanzwe dukoresha ushobora gusanga rihenze kuzirusha.”
Iki kibazo cy’amafaranga y’ubushakashatsi cyongeye gushimangirwa na Depite Munyangeyo wavuze ko amafaranga yashorwa yose, adashingiye ku bumenyi ntacyo byamara.
Asubiza iki kibazo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusouf yavuze ko n’ubwo amafaranga agenerwa ubushakashatsi atagaragara mu ngengo y’imari, ariko Leta ikora ubushakashatsi mbere yo kugira ibyo ikora.
Yatanze urugero aho Ikigo cy’Igihugu gushinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’ifumbire ndetse n’ubutubuzi bw’imbuto z’indobanure.
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 ingana na miliyari 7,796.3 ikaba yariyongereyeho miliyari 844,2 ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka ushize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|