Nyabihu:Bishimiye gusezerera amazi y’ibirohwa bitaga ‘Firigiti’

Abatuye imirenge inyuranye igize akarere ka Nyabihu bari mu byishimo nyuma yo kugezwaho amazi meza, mu gihe bari bamaze imyaka myinshi bavoma ibirohwa bari barahaye izina rya Firigiti.

Mu karere ka Nyabihu hubatswe utuzu tw'amazi tunyuranye
Mu karere ka Nyabihu hubatswe utuzu tw’amazi tunyuranye

Ni muri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere gahunda y’isuku n’isukura mu karere ka Nyabihu, no kurwanya igwingira mu bana ako karere gakomeje guterwamo inkunga n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo umushinga ‘Gikuriro’ ku nkunga n’ikigega cy’Abanyamerika USAID.

Abaturage baganiye na Kigali Today bo mu murenge wa Mukamira, bavuga ko bagerwagaho n’ingaruka z’umwanda n’indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda, bitewe no kuvoma amazi y’ibiziba.

Muhayimana Aline ati “Biradushimishije kuko twavomaga amazi mabi y’ikidendezi twise Firigiti. Hari abayatekaga ariko si bose kuko hari abapfaga kuyanywa, ugasanga inzoka ni nyinshi, cyane cyane ku bana. Wayogeshaga n’ibikoresho ntibicye, ndetse wayoga ugasanga umubiri aho gusa neza urashishuka”.

Abaturage baruhutse kuvoma aya mazi y'ibiziba bitaga 'Firigiti'
Abaturage baruhutse kuvoma aya mazi y’ibiziba bitaga ’Firigiti’

Akomeza agira ati “Ubu tugiye kugira isuku ku rwego rushimishije, n’abana bacu bagiye kujya bajya kwiga basa neza. Aba bagiraneza batugejejeho aya mazi baratubyaye, ni Imana yatumye badukorera iki gikorwa ngo tubeho kuko twari tugiye kwicwa n’umwanda”.

Mu karere ka Nyabihu kandi abaturage bahawe irindi vomero mu kagari ka Rugeshi rihuriweho n’imidugudu itanu, aho isoko bari basanganywe yari yarakamye, bagakora ingendo bajya kuvomera mu murenge wa Jenda ari nako batanga amafaranga menshi ku kiguzi cyayo.

Bafunguye ku mugaragaro amavomero anyuranye
Bafunguye ku mugaragaro amavomero anyuranye

Umwe mu baturage bishimiye uryo vomero agira ati “Iri vomo ryagiye rikama buhoro buhoro, bigeze aho rirakama burundu abaturage bagakora urugendo rusaga isaha yose bajya kugura amazi mu murenge wa Jenda ku ijerekani amafaranga 30. Kuba batugejejeho amazi ibibazo birakemutse. Ubu abaturage bagize imidugudu itanu bose batangiye kuvomera hano, umwanda ubaye amateka. Ntacyo Gikuriro itadukoreye”.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Nyabihu, Jean Claude Nsengimana, yavuze ko amazi abaturage bahawe bayabonye bayakeneye. Abasaba kuyafata neza, birinda kuyangiza kandi baharanira kurwanya umwanda n’ibindi bibazo byaterwaga no kutagira amazi meza.

Agira ati “Aya mazi tuyafate neza, kuyarinda bibe ibyacu. Kubera uburyo twari tuyakeneye hashyizweho abantu bashinzwe buri vomero, aho uzajya ajya kuvoma azajya ahabwa inyigisho ku isuku n’isukura n’izindi gahunda z’ubuzima.

Turashimira abaterankunga bafashije ubuyobozi bw’akarere mu bikorwa binyuranye bifasha abaturage kugera ku iterambere n’imibereho myiza”.

Umushinga Gikuriro ukorera mu turere umunani tunyuranye, ufite gahunda yo guteza imbere gahunda y’isuku n’isukura, guteza imbere imirire iboneye y’abagore bari mu gihe cy’uburumbuke n’abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka ibiri.

Uwo mushinga ukagira gahunda yo kurwanya inzara no kwigisha abaturage guhinga kijyambere.

Abaturage bagejejweho amazi
Abaturage bagejejweho amazi

Muri uyu mwaka, ibikorwa byakozwe mu turere umunani tunyuranye byatwaye amafaranga asaga miliyoni 590Frw, aho mu karere ka Nyabihu hubatswe amavomero 35 n’utuzu rw’amazi turindwi, hubakwa n’ubwiheroro bw’ishuri bufite n’icyumba cyihariye kigenewe abakobwa.

Batanage Charlotte uhagarariye CRS umuryango Nyamerika w’abepiscopi ba Kiliziya Gatolika, yashimye abaturage bo muri Nyabihu n’ubuyobozi batahwemye gushyira imbaraga mu kurwanya indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda. Asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo bagejejweho nk’ibyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka