Umuryango Right To Play ugiye kubakira ibibuga by’imikino amashuri

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino ifasha abana gukunda ishuri, Right To Play, ukorera no mu Rwanda ugiye kubakira bimwe mu bigo by’amashuri ibibuga bitandukanye by’imikino bizafasha abana kubona aho bidagadurira.

Abakuriye uwo muryango babitangaje ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 ubwo bari mu bukangurambaga ku gukundisha abana ishuri binyuze mu mikino, igikorwa cyabereye ku ishuri rya GS Mwendo ryo mu murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Uwo muryango uha amashuri ukorana na yo ibikoresho bijyanye n’imikino birimo imipira y’amaguru, iy’intoki nka Volleyball, basketball, inshundura, ibikinisho bitandukanye n’ibindi, gusa hakaba imbogamizi yo kubura ibibuga ari yo mpamvu bahisemo kuzabibubakira.

Abana bibumbira mu matsinda bunguraniramo ubumenyi (Club Leadership), bagahura no mu gihe kitari icy’ishuri, bagakina, bakaganira, ngo bikaba bibafasha kuko ahanini ari ho bumvikanira ibyo bifuza ko bakorerwa n’uwo muryango.

Muhawenimana avuga ko Right to Play yiteguye kubakira abana ibibuga bifuza
Muhawenimana avuga ko Right to Play yiteguye kubakira abana ibibuga bifuza

Muhawenimana Dativa ukuriye uwo muryango mu Karere ka Ruhango, avuga ko kububakira ibibuga ari ngombwa kuko ntabyo baba bafite, cyane ko ari abana baba babyisabiye.

Agira ati “Abana bakurikije imikino bakunda, bareba ku kigo cyabo aho ibibuga bijyanye na yo byakubakwa n’uko bifuza ko byaba bimeze bakabishushanya bakabitwereka. Icyo twebwe dukora duhita tuzana inzobere zikaturebera ko bishoboka ubundi ibibuga bigatangira kubakwa”.

Ati “Nk’ubu ku ishuri rya Kinazi muri kano karere twaratangiye kubaka ibibuga, mu gihe kitarambiranye hano na ho tukazahita tuhakurikizaho kuko ingengo y’imari yabyo ihari. Gukina bituma abana bakunda ishuri ntibongere gusiba, bityo n’ubumenyi bwabo bukazamuka”.

Umuhoza Henriette wiga mu wa gatandatu, avuga ko ibibuga bari babikeneye kuko ku kigo ntabyo bagiraga.

Ati “Ibibuga birakenewe kuko twashakaga gukina umukino runaka, nka basket wenda n’iyindi mikino ariko tukagira imbogamizi y’ikibuga. Tuzishima cyane nibabitwubakira”.

Abana bakinnye ikinamico yashimishije abitabiriye ubwo bukangurambaga
Abana bakinnye ikinamico yashimishije abitabiriye ubwo bukangurambaga

Iradukunda Vital na we wiga muri icyo kigo, avuga ko mu itsinda yahungukiye ubuhanga mu gukina amakinamico, ngo akumva bizamugirira akamaro.

Ati “Iyo turi mu itsinda ntidukina gusa ahubwo batwigisha n’ibindi. Nkanjye ubu nahamenyeye guhimba no gukina ikinamico ku buryo numva nzabikomeza bikazamfasha mu buzima. Ndashimira cyane Right To Play ibidufashamo ndetse ikaba igiye no kutwubakira ibibuga”.

Umwe mu barezi kuri icyo kigo, Nyiraminani Immaculée, akangurira ababyeyi kohereza abana mu matsinda kuko bahungukira byinshi.

Ati “Mu matsinda abana bahamenyera kuvugira mu ruhame, ugasanga no mu ishuri abatasubizaga ni bo batera urutoki mbere. Ndakangurira ababyeyi kujya baha umwanya abana bakaza, bagakina, bagasabana, bakanahungukira ubumenyi bubafasha mu mitsindire ndetse n’ikinyabufura”.

Umukozi w’Umurenge wa Mwendo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Emmanuel Semana, yemeza ko imikino ari icya mbere gituma abana bakunda ishuri, bakabona kwiga n’ibindi.

Semana asaba ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw'abana, babaha umwanya uhagije wo gukina
Semana asaba ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana, babaha umwanya uhagije wo gukina

Ati “Igituma umwana yirukankira kwiga akenshi si imibare, Icyongereza cyangwa Igifaransa, agenda mbere na mbere kuko azi ko ari buhure na bagenzi be, yishimiye ko bari bukine. ‘Ukinisha kurya ukabihagiramo’, muri uko kwishimira gukina ni ho yigira na ya masomo, akaba umunyabwenge abikesha ya mikino. Turashimira cyane rero Right To Play”.

Semana yakomeje asaba ababyeyi kwimakaza uburenganzira bw’umwana, agakora imirimo yo mu rugo itavunanye, ariko agahabwa umwanya uhagije wo gukina kuko bimufasha gukura neza, cyane ko n’insanyamatsiko y’icyo gikorwa igira iti “Uruhare rw’imikino mu mikurire y’umwana”.

Kugeza ubu Right To Play ikorera mu turere twa Ruhango mu Majyepfo, Bugesera na Kayonza i Burasirazuba.

Abana berekanye ibyo bakorera muri Club Leadership, aho bashushanyije ibibuga bifuza
Abana berekanye ibyo bakorera muri Club Leadership, aho bashushanyije ibibuga bifuza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka