Dore bimwe mu bihe bitazibagirana byaranze impeshyi ya 2019

Ubusanzwe igihe k’impeshyi kirangwa n’ibikorwa byinshi bitandukanye harimo n’imyidagaduro. Muri iyi nkuru, Kigali Today irabibutsa bimwe mu bihe bitazibagirana mu mitwe ya benshi byabaye mu gihe cy’impeshyi ya 2019, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Kanama 2019.

Muri ibyo harimo ubukwe bwa Ange Kagame Ingabire

Ubukwe bwa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma
Ubukwe bwa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma

Nyuma y’uko Ange Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida Paul Kagame asabwe tariki 28 Ukuboza 2018, umuhango wo gushyingira Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wabaye tariki 6 Nyakanga 2019.

Ibi ni bimwe mu bihe bidasanzwe ku Banyarwanda muri rusange, aho umwana w’umukuru w’igihugu ashyingirwa, byari inkuru nziza ishishikaje benshi bashaka kumenya uko byari byifashe ku buryo buri mafoto yasohokaga yahitaga asakara ku mbuga zose.

Igitaramo cya Diamond Platnumz

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Diamond Platnumz ariko ubusanzwe akaba yitwa Abdul Nasim, yakoze igitaramo mu Rwanda tariki 17 Kanama 2019.

Uyu ni umuhanzi ukunzwe cyane cyane mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Igitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festival’ Diamond yakoreye muri parikingi ya stade Amahoro i Remera cyagejeje mu rukerera rwo ku itariki 18 Kanama 2019.

Iki ni igitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, aho Diamond yivugiye ko akunda imibyinire y’Abanyarwandakazi ahamagara bamwe muri bo barabyinana.

Si ibyo gusa, abari bashinzwe umutekano we bazwi nka (bouncer) na bo bafunzwe amasaha make, kubera kwambara imyenda isa n’iya polisi y’u Rwanda, nyuma baza guhindurirwa imyambaro hanyuma bakomeza akazi kabo.

Kigali Peace Marathon 2019

Iri siganwa ryabaye ku nshuro yaryo ya 15 bikaba byari biteganyijwe ko rizitabirwa n’ababarirwa hagati y’ibihumbi umunani n’icumi, barimo ababigize umwuga n’abandi bagamije kwishimisha gusa no gukora siporo.

Ni irushanwa riba umunsi umwe, ariko abasiganwa bakiruka mu byiciro bitanu bitandukanye. Hari basiganwa ku ntera ya kilometero 42 (full marathon), kilometero 21 (half marathon), abazasiganwa ku ntera ya kilometero 10,54, abana bagasiganwa ku ntera ya kilometero eshanu (5km), hakaba n’abasiganwa ku ntera ya kilometero icumi biganjemo abatarabigize umwuga n’abishimisha.

Ibyamamare mu gusiganwa ku maguru byari birangajwe imbere na Usain Bolt na Mohamed Farah byatumiwe mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ariko byarangiye batabonetse.

Ubutekamutwe muri Kigali Convetion Centre

Tariki ya 25 Nyakanga 2019 muri Kigali Convetion Centre, ibyari nama byahindutse isoko n’ubutekamutwe.

Abayobozi b’ikigo ‘Wealth Fitness International’ batwawe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gutegura amahugurwa ku bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu bucuruzi, ariko ibyari amahugurwa bikavukamo ibibazo.

Umubare w’abari batumiwe warenze uwo abateguye iyo nama bashoboraga kwakira kuko bari bafite ubushobozi bwo kwakira abantu 500, ariko haza ababarirwa mu bihumbi bitandatu.

Abantu bari bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko ari ubutekamutwe kuko nyuma bishyujwe amafaranga, ndetse buri wese mu baje akaba yari yarahawe ubutumire yizezwa no guhabwa amafaranga (Amadorari 197).

Umuhanda w’ibirometero 7 wahanzwe na Niringiyimana Emmanuel

Uwitwa Niringiyimana Emmanuel, yakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi ari umwe.

Uwo musore w’imyaka 23 uvuka mu murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi.

Igikorwa yakoze cyamuhesheje amahirwe yo kuba umwe mu byamamare byatumiwe mu gikorwa cyo ‘Kwita izina’ ku nshuro ya 15 abana b’ingagi 25 bavukiye muri Pariki y’Ibirunga, mu muhango wabereye mu Kinigi ku wa gatanu tariki 06 Nzeri 2019.

Inkongi z’umuriro mu dukiriro

Inkongi z’umuriro zongeye kwibasira uduce tw’ubucuruzi dutandukanye hirya no hino mu gihugu, hamwe muri ho ni agakiriro ka Kimironko, aka Gisozi kibasiwe n’inkongi inshuro ebyiri, Muhanga ndetse na Rusizi, gusa impamvu ahanini ihuriweho ni uko inkongi zaterwaga n’insinga z’amashanyarazi.

Umukobwa wiyahuye ku nyubako ya Makuza Peace Plaza

Scolastique Hatangimana w’imyaka 25 yiyahuye tariki 6 Nzeri 2019, asiga inzandiko zivuga ko abamureze bamufashe nabi ariko inkomoko y’urupfu rwe yatewe n’umusore wamwanze bakundanaga.

Kwiyahura k’uyu mukobwa byakoze ku mitima ya benshi, aho abantu benshi babajwe n’uburyo yahisemo kwiyambura ubuzima kubera ibihe yari arimo bimugoye.

Igitaramo cyo Kwita izina

Iki gitaramo twagishyize mu byaranze impeshyi, kuko uretse no kuba cyari igitaramo cyari cyitabiriwe n’ibyamamare bunyuranye, cyanabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwatumiye umuhanzi w’Umunyamerika Ne-Yo mu muhango wo Kwita Izina, nyuma afatanya n’abandi bahanzi Nyarwanda gususurutsa abitabiriye igitaramo cyo Kwita izina.

Mu bahanzi Nyarwanda bafatanyije harimo Riderman, Bruce Melody, Charly na Nina ndetse na Meddy.

Iki ni igitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu, ndetse na Perezida Paul Kagame ubwe yaracyitabiriye.

Indirimbo Ne-Yo yaririmbye zisoza igitaramo zakuye hasi ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bateraniye muri Kigali Arena, barahaguruka barabyina karahava.

Uyu muhanzi yanyuzagamo akajya mu bafana bagafatanya kuririmba.

Hari n’ibindi bintu byabaye mu mpeshyi tuvuyemo, nawe watubwira ibyo wibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo mutegereza umwaka ukagera ku musozo bana, ko ibyiza bigikomeza

liki yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka