Ubuhamya:Uko Uwitonze yafungiwe muri Uganda, agaburirwa ibiryo by’amatungo

Umusore w’imyaka 27 witwa Uwitonze Desiré, wo mu murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, wari ufungiye mu gihugu cya Uganda, yavuze ku buzima bubabaje Umunyarwanda uri muri Uganda abayemo bwo gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo.

Uwitonze Desiré wafungiwe muri Uganda ashinjwa kuba maneko w'u Rwanda
Uwitonze Desiré wafungiwe muri Uganda ashinjwa kuba maneko w’u Rwanda

Uwo musore usanzwe akora akazi ko gucuranga imiziki mu bitaramo binyuranye (DJ), avuga ko ku itariki 3 Gashyantare 2019 yagiye mu gihugu cya Uganda muri ako kazi, ariko ntibyamuhira kuko yafashwe akorerwa ibya mpfura mbi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Avuga ko yambuka umupaka wa Cyanika ajya muri Uganda, yari yahawe icyemezo cy’umunsi umwe na Leta ya Uganda, akigerayo bamwiba telefoni ye, nyuma aza kumva amakuru ko Polisi yamaze kubona uwamwibye, bituma muri uko gukurikirana telefoni ye arenza umunsi yahawe wo gutaha.

Ibyo gukurikirana uwamwibye byari amacenga ya Polisi kugira ngo ibone urwitwazo rwo kumufata ashinjwa ko aba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho Polisi yahise imufata ijya ku mufunga.

Agira ati “Nkimara kumva ko Polisi yafashe abanyibye, narengeje umunsi nagombaga gutahaho ndavuga ngo reka mbanze nkurikirane iby’iyo telefoni. Ubwo hahise haza abapolisi babiri bari kuri moto, baramfata barambwira ngo barakudutumye”.

Akomeza agira ati “Baranjyanye kuri sitasiyo ya Polisi ahantu bita Kanaba, aho naraye ku mapingu ijoro ryose andya cyane, ariko sinari nzi icyo bagambiriye”.

Uwo musore avuga ko yaraye muri Gereza kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisoro, bukeye mu gitondo ajyanwa mu rukiko rwa Gisoro aho bamushinjaga kuba intasi y’u Rwanda.

Ati “Mu gitondo ni bwo bamvanye kuri Polisi ya Kanaba, banjyana kuri Polisi ya Gisoro, aho nasanze abantu bafashe ba M23 barimo n’Abanyarwanda. Banshinjaga kuba maneko w’u Rwanda. Banjyana mu rukiko rwa Gisoro bandega kandi ko ndi mu gihugu mu buryo butemewe ko natumwe n’igihugu cy’u Rwanda”.

Avuga ko kuba yaragiye ahakana ibyo bamushinja nyuma yo kwitaba urukiko inshuro zirindwi, byamugizeho ingaruka, aho bamukatiye igifungo cy’umwaka n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi.

Yafungiwe muri Gereza mbi, aho yakorewe iyicarubozo

Uwitonze uvuga ko yategetswe gufungirwa muri gereza mbi ya Ndorwa nk’igihano gihanitse cy’umuntu wanze kwemera ibyo ashinjwa mu gihe abemeraga ibyaha bajyanwaga mu zindi gereza.

Ati “Bahise bamfungira muri gereza mbi ya mbere muri Uganda yitwa Ndorwa. Ni mu birometero 90 uvuye hano ku mupaka. Ni za gereza zubatswe mu 1942, inzu imeze nk’iyo bafungiramo ingurube aho hasi ku isima hahora amazi”.

Akomeza agita ati “Nta kuryama, ni uguhagarara bugacya kandi tukagaburirwa bya biryo bita ‘cacu’ by’ibishishwa by’ibigori basya bakagaburira inkoko n’ingurube. Ni byo baduhaga tukabirisha bya bishyimbo biba byaraboreye muri depo byuzuye imungu, wajya mu musarani ukituma amaraso”.

Uwitonze avuga ko yagiraga agahenge mu gihe abonanye n’umwe mu basirikare ba Uganda bavugaga ikinyarwanda, akamufasha kuvugana n’umuryango we.

Ibi ni na byo byatumye arekurwa, nyuma y’uko bamwe mu muryango we bohereje miliyoni y’amashingi y’amande yaciwe.

Avuga ko akigera muri gereza yatunguwe no gusangamo Abanyarwanda bagera muri 200, badafite uburyo bwo kurekurwa kuko badafite imiryango ibakurikirana.

Ati “Muri gereza nasanzemo Abanyarwanda basaga 200 bahafungiye. Ni inzu zirimo Abanyarwanda gusa, kandi nta buryo bafite bwo gusohoka kuko badafite ubarengera.

Ni ukubamo gusa bategereje batazi igihe bazatahira. N’abajya mu mafamu guhinga abenshi bagwayo kubera imibereho mibi n’uburwayi kuko ntabwo bafite imiryango ibirukaho. Hari n’abatazi nomero z’iwabo wabareba ugasanga ni Imana gusa ibarinze.

Abo bagwa mu mirima, mu kubahamba ntabwo babagaragaza, bigirwa ibanga, ibintu bya Uganda birimo ubugome bukabije”.

Uwo musore umaze amezi umunani muri gereza yo mu gihugu cya Uganda, avuga ko yari asigaje amezi 3 ngo arangize igihano yakatiwe, arishimira ko aruhutse inkoni z’imikwege yakubitwaga buri munsi, aho ngo umubiri we wose wari umaze guhinduka ibisebe.

Ku bijyanye n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, Uwitonze avuga ko babikoraga mu buryo bw’amayeri, aho babanza kubandika muri Loni, bakabarurwa bajyanwa mu nkambi, bagerayo bagasanga iyo mitwe niho ibarizwa.

Avuga ko Umunyarwanda wese uri mu gihugu cya Uganda yamaze kubarurwa aho bakomeje kubatwara rwihishwa babafunga babambura n’imitungo yabo.

Agira ati “Umunyarwanda uri muri Uganda n’ufite ibyangombwa abaho yihishe, isaha n’isaha arafatwa agafungwa kuko ahantu bari, abitwa ngo ni ba chairman (abayobozi) bashyizeho ngo bababarure. Barafatwa bagafungwa n’imitungo yabo barayamburwa”.

Uwitonze wageze ku mupaka wa Cyanika saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa 27 Nzeri 2019, yavuze ko yageze mu Rwanda azanywe n’umusirikare amugeza Gisoro, aho yaraye muri gereza, Polisi iramurekura imugeza ku mupaka nyuma yo kubona ko amafaranga yaciwe yamaze kuyatanga.

Uwitonze arasaba Abanyarwanda kwirinda kwambuka umupaka bajya muri Uganda kubera ingorane yahagiriye.

Ati “Abanyarwanda bareke kujya gushaka ibintu muri Uganda, baharanire gukunda igihugu cyabo, bitoze kugendera ku byo abayobozi bababwira. Kujya muri Uganda ni nko kujya gushaka urupfu ni igihugu kitadukunda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka