
Umuyobozi mukuru wa Equity Bank mu Rwanda Hannington Namara, avuga ko iri koranabuhanga rizohereza abakiriya bashaka kugira ibyo bagura cyangwa kwishyura serivisi, kuko byihuta kandi nta kiguzi umukiriya asabwa.
Ati “Wowe wishyura nta cyo baguca, umucuruzi ni we wishyura serivisi zo kwishyurwa vuba, kuko ubundi yagacuruje bakamuha amafaranga na we akayajyana kuri banki kuyabitsa yo”.
Kuva ubu kugeza mu mezi atandatu ari imbere, abacuruzi bakorana na Equity Bank muri ubu buryo bwo kwishyura ngo bazatanga iyi serivisi ntacyo bishyuzwa, ariko nyuma yaho ngo bazatangira kwishyuzwa 0.5% ku mafaranga bishyuwe binyuze muri iri koranabuhanga.
Gusa Namara avuga ko ari ikiguzi gitoya cyane, kuko uretse kuba bazaba bahawe umutekano usesuye ku mafaranga yabo, bazaba banakuriweho ingendo bakoraga bajya kuyabitsa kuri banki.

Ati “Ugereranyije ayo mafaranga 0.5% bazajya bishyura n’ikiguzi cyo kubitsa kuri banki, ugereranyije n’izindi ngorane bahura na zo ndakeka bagabanukirwaho 80% y’ikiguzi bagatanze mu kuyabitsa.
Iri koranabuhanga ritanga uburyo bwo kwakira amafaranga ku buryo adashobora guhira mu iduka rifashwe n’inkongi cyangwa ngo bayibe. Umutekano ni 100%”.
Kugeza ubu hari abacurizi 3600 bamaze gusaba gukorana na Equity Bank mu kwishyurwa muri ubu buryo, ariko intego ngo ni uko bakomeza kwiyongera kuburyo buri duka ryabukoresha.
Hannington avuga ko bafite icyizere ko ubu buryo bwo kwishyura buzitabirwa cyane, kuko ubwakoreshwaga hifashishijwe imashini izwi nka POS buhenze nk’uko abisobanura.
Imashini imwe ya POS umucuruzi yasabwaga kuba afite ngo yishyurwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igura amaEuro 316, ni ukuvuga asaga ibihumbi 318 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ikarita umukiriya ahabwa na banki ikorana n’izo mashini igura amadorari ya Amerika nibura 10, ni ukuvuga ibihumbi bisaga icyenda by’amafaranga y’u Rwanda.

Hannington ati “Icyiza cya EazzyPay ni uko icyo usabwa gusa ari telefoni yawe, kandi telefoni yose wayishyuriraho zaba izigezweho cyangwa iziciriritse”.
Equity Bank kugeza ubu ifite abakiriya babarirwa mu 600.000, ariko konti 350,000 zonyine ni zo zishobora gukoresha ubu buryo.
Ibi ngo biterwa nuko bukoreshwa kuri konti y’umuntu ku giti cye gusa budakoreshwa kuri konti zihuriweho n’abantu benshi.
Equity Bank ivuga ko mu rwego rwo kumenyekanisha ubu buryo bw’ikoranabuhanga yatangiye ubukangurambaga bw’amezi atatu buzazenguruka igihugu, abishyura babwifashishije bakazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bya buri cyumweru birimo amafaranga, televiziyo, telefoni na moto, ndetse n’igihembo nyamukuru cya miliyoni ebyiri n’igice kizatangwa nyuma y’ubu bukangurambaga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Konafunguye eguity nkaba ndigushiramo ubare wibanga bikanga kd bamaye message kombaye umukiriya bimeze bite