N’ubwo Ikigo gishinzwe Imiyoborere RGB kivuga ko gufungura insengero zari zarafunzwe bikomeje, inzego z’ibanze ziravuga ko bitoroshye bitewe n’uko nta zikirimo kuzuza ibisabwa.
Mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ikipe ya Rayon Sports izaba yarerekeje mu Bwongereza gusura ikipe ya Arsenal
Félix Tshisekedi niwe watsindiye kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe na (CENI) ariyo komisiyo y’amatora muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira uwa kane tariki 10/01/2019.
Mu gihe abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyamasheke bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke bashishikarizwa kugihinga cyane kugira ngo kirusheho kubateza imbere, aba bahinzi barataka ingemwe zacyo, ikibazo cyatumye imirima bateguye kugihingaho ikomeje gupfa ubusa kuva mu kwezi kwa munani 2018, ndetse (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahinduye icyemezo yari yafashe cyo gufunga amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro atari yujuje ibyangombwa. MINEDUC yasanze bishoboka ko ibituzuye byazatunganywa ariko abana biga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency) kiratangaza ko abakora imirimo yo gutwara abagenzi bakoresheje amagare bazwi nk’ Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali,batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bakiri mu muhanda igihe badafite amatara yabigenewe.
Umugore w’imyaka 29 y’amavuko umaze imyaka 10 ari muri koma mu kigo cya Hacienda i Phoenix muri Leta ya Arizona muri Amerika, yabyaye akiri muri koma. Ubu harashakishwa uwamuteye inda.
Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 09/01/218 Mu murenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro, Alexia Uwera Mupende wari umunyamideri yishwe atewe icyuma, bamwe mu banyamideri bo mu Rwanda baravuga ko babuze inkingi ya mwamba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiratangaza ko nta kigo cy’ishuri ry’icyitegererezo kizongera kubaho kuko ibigo by’amashuri byose bya Leta bigiye kujya bifatwa kimwe.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola mu gihe cyaramuka cyadutse mu Rwanda, Ministeri y’Ubuzima yakoresheje imyitozo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Rusizi nka kamwe mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahagaragaye icyo cyorezo.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibigo bya Isange one stop center bikiri bike bigatuma hari abahohoterwa batabigeraho vuba ngo bafashwe ibimenyetso bitarasibangana.
Korali Itabaza yo mu Bibare mu Karere ka Gasabo yaririmbye ‘ifoto y’urwibutso’ ubu ntikigaragara cyane mu ruhando rw’amakorali ashakishwa mu Rwanda, ariko abayigize bizeye ko izongera ikaba korali ikomeye, nk’uko byahoze cyera.
Manishimwe Djabel uri kubarizwa muri Kenya, yiteguye gusaba imbabazi Rayon Sports yamufatiye ibihano byo kumara ukwezi adakina
Nubwo azwiho kuba yarahogoje abakobwa benshi bifuza kuba bakundana na we, Mukunzi Yannick, umukinnyi wa Rayon Sports, yemeza ko ikintu cyamugoye kurusha ibindi ari ukubona umukobwa akwiye gukunda. Uwo mukinnyi w’umupira w’amaguru ukundwa n’abafana benshi bavuga ko arusha bagenzi be gukurura abakobwa, yahishuye urugendo (…)
Hamwe na hamwe mu bitaro bya Leta mu mujyi wa Kigali, hari abarwayi binubira ko basigaye bahamara amajoro n’amanywa batarabona ubabaza icyo barwaye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze kwemeza ko igihugu cya Misiri ari cyo kizakira Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu kizahatanirwa muri Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019.
Aborozi bo mu turere dutatu tuzwiho kugira umukamo utubutse ari two Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi baravuga ko batewe igihombo kinini n’icyemezo cy’uruganda Inyange Industries cyo kudafata amata yabo iminsi ibiri mu cyumweru.
Muhire Kevin ukina hagati mu mavubi yemeye gusinya amasezerano yo gukinira Misr Lel-Makkasa SC yo mu cyiciro cya mbere muri Misiri.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko hari amashuri arindwi yigishaga imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe kuko byagaragaye ko atujuje ibisabwa mu gutanga ireme ry’uburezi mu myuga n’ubumenyingiro.
Umushinga Peace Plan wateye inkunga insengero uzishyiraho ibigega binini bifata amazi akanayungururwa hagamijwe gufasha abahagenda n’abahaturiye kubona ayo kunywa no kugira isuku.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru binubira abatashya amashami baba batemeye mu mirima yacyo, n’ababaragirira amatungo mu mirima.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage(PSD) ryatangaje ko rigiye kubaka icyicaro cyaryo, rikaba ribaye irya kabiri rifite inyubako yaryo bwite rikoreramo nyuma y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ufite inyubako yayo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Abanyeshuri 178 barimo abarangije icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange mu ishuri Wisdom School riherereye mu karere ka Musanze barishimira ko uburezi bufite ireme ryabahaye ari bwo bwatumye bitwara neza mu bizamini bisoza ibi byiciro byombi mu mwaka w’amashuri wa 2018.
Nyuma y’uko abanyeshuri barangije amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye baboneye amanota ndetse bakamenyeshwa ibigo bazigaho, kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama 2019, minisiteri y’uburezi yagaragaje uko abanyeshuri bose biga bacumbikiwe bagomba kugera ku bigo bigaho.
Abana bahoze mu mashyamba ya kongo baherutse gutahuka mu Rwanda barasaba ko Leta yabashyiriraho uburyo bwihariye bwo kubona amashuri kuko batakaje igihe batiga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame bageze I Tokyo mu Buyapani mu ruzidiko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Abakodesha inzu mu karere ka Rubavu baravuga ko inzu zazamuye ibiciro kubera abanyecongo bari kuzikodesha abandi bakazigura, cyane cyane muri ibi bihe bavuga ko batizeye uko bizagenda ubwo hazaba hatangazwa ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.
Mu mukino wari waraye usubitswe, Amagaju atsinze Bugesera igitego 1-0 mu mukino wabereye i Bugesera
Abanyarwanda n’abandi bakerarugendo bo mu karere bifuza gusura Umujyi wa Yeruzalemu muri Isiraheli ubitse amateka menshi ya Yesu/Yezu, bagiye kuzajya bawusura bakoresheje indege ya RwandAir.
Gusohora indirimbo mu buryo butumvikanywe n’impande zombi, byatumye Bruce Melodie yijundika bikomeye umunya Ecosse Iain Stewart bakoranye indirimbo yitwa Karma.
Ishuri ryigisha Muzika mu Rwanda Nyundo Music school rigiye kongera gutanga amahirwe ku bana bifitemo impano muri muzika.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Peter Woeste, kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama 2019 yabwiye abenegihugu be basura u Rwanda ko bitewe n’uburyo umutekano wakajijwe muri Nyungwe, amabwiriza yo kugenda bikandagira yakuweho.
Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente hamwe na Prof. Shyaka Anastase uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baramagana ruswa n’itekinika mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Guy-Bertrand Mapangou, Minisitiri w’itumanaho muri Gabon aravuga ko agatsiko agatsiko k’abasirikare bato bigerezaho bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’itsinda ry’abantu 16 baturutse mu kigo cya “Alibaba Group” bagiranye ibiganiro bishobora kuzanira akanyamuneza abahinzi n’aboherereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice arasaba intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, kurangwa n’isuku iwabo mu Midugudu mu rwego rwo kurwanya abituma ku gasozi.
Igisirikare muri Gabon kiravuga ko cyafashe ubutegetsi, nyuma y’imyaka 52 Umuryango wa Bongo wari umaze uyobora.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana K Emmanuel, yabwiye urubyiruko rw’i Huye rugiye kujya ku rugerero ko imihigo atari imikino (siyo michezo), ko atari no kubyina Ndombolo ya Solo.
Abarema isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itanu basaba ubuyobozi kubakemurira ibibazo birigaragaramo ariko ntihagire igikorwa.
Ikipe ya APR Fc itsinze Muhanga ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, umutoza wa Muhanga ntiyishimira uko imisifurire yagenze
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba bimwe mu bigo by’amashuri gucika ku ngeso yo kwaka abanyeshuri amafaranga y’inyongera atarigeze yemeranywaho hagati y’ikigo n’ababyeyi barerera muri icyo kigo.
Mwiseneza Josiane washyigikiwe cyane n’abafana kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, yabonye itike yo kwinjira mu mwiherero abikesha gutorwa n’abakurikira imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram.
Mu bakobwa 37 bazamutse batowe mu Ntara n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Mutarama 2019 hagombaga gutoranywamo 20 bakomeza mu mwiherero, abandi 17 bagataha. Biteganyijwe ko Nyampinga w’umwaka wa 2019 azamenyekana ku itariki ya 26 Mutarama 2019 Uru ni urutonde rw’abakomeje, nimero bakoreshaga n’agace (…)
Imifanire yari hejuru mu ijonjora rya miss Rwanda, hashakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Bamwe mu babyeyi n’abana bakomeje kugaragaza ko bibagora kubona amanota y’abana n’aho boherejwe kwiga mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire.
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiona wabereye kuri Stade Ubworoherane, urangiye Rayon Sports ihatsindiye Musanze FC ibitego 2-1
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko imitsindire y’abasoje amashuri abanza muri 2018 yamanutseho 5.2% ugereranyije na 2017 ariko ngo ntibikanganye ahubwo irabyishimira kuko bitamanutse cyane.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko Perezida Kagame Paul ari umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe mu birori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka bizabera muri Senegal tariki ya 8 Mutarama 2018.
Abahinzi b’icyayi 1937 bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barifuza ko uru ruganda rwaborohereza bakajya banywa icyayi cy’umwimerere cya mbere nk’abahinzi bacyo, uruganda rukavuga ko bitarenze intangiriro z’uyu mwaka gitangira kubageraho muri koperative ebyiri bibumbiyemo.