Nyaruguru:Umugabo ufite umugore utajya mu matsinda aba yarahombye

Hari abagabo bo mu Karere ka Nyaruguru batekereza ko umugabo ufite umugore utajya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya aba yarahombye.

Abibumbiye mu itsinda Duterimbere bavuga ko intego rusange yatumye bagera kuri byinshi
Abibumbiye mu itsinda Duterimbere bavuga ko intego rusange yatumye bagera kuri byinshi

Ababivuga babihera ku kuba abagore bajya muri aya matsinda ababashoboza kwirwanaho mu rugo badategereje ko abagabo babo ari bo bonyine bahahira ingo.

Philbert Habyarimana wo mu murenge wa Mata, agira ati “Umugore wawe iyo yagiye mu itsinda, ntuba ugihangayitswe no kumugurira igitenge, arigurira. Ibyo mu rugo by’umunyu n’amavuta n’ibindi arabikemura, nawe ukabona yakuzaniye ipantalo, ishati, kamba mbili, abana akabambika.”

Mu Karere ka Nyaruguru, abagore bashishikarijwe kujya mu matsinda n’umuryango World Vision Rwanda, wari ugamije kubafasha kwikura mu bukene muri rusange.

Ananias Sentozi, umuyobozi wa porogaramu muri uyu muryango avuga ko mu karere ka Nyaruguru ubu hari amatsinda arenga 800, umumaro wayo ukaba gutoza abaturage kwizigamira bafite intego.

Agira ati “Ni gahunda ihera mu guhindura imyumvire, umuturage akiyumvisha ko kwizigamira ari kimwe mu byihutirwa mbere yo gukoresha amafaranga aba yabonye. Kandi tubigisha kwizigamira ufite intego.”

Intego yo gukura abantu mu bukene binyujijwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya igenda igerwaho, kuko abayarimo bavuga ko yatumye bagera kuri byinshi.

Marcelline Mundanikure, uyobora itsinda Tuzamurane rigizwe n’abanyamuryango 30, aho batuye mu Murenge wa Mata, avuga ko nk’itsinda, kuva muri 2016 bagiye bagira intego rusange kandi zatumye ingo zabo zitera imbere. Ariko ko mbere na mbere babanza bakagura ubwishingizi bwo kwivuza bose.

Ati “Ubwa mbere twaguze matela twese, ubundi tugura ihene, ubwa gatatu tugura ingurube. Ubwa kane ari bwo muri uyu mwaka tuzagura inka.”

Philbert Habyarimana bari mu itsinda rimwe we ngo itsinda arikesha kuba asigaye ahinga akeza.

Philbert Habyarimana avuga ko umugabo ufite umugore utajya mu matsinda aba yarahombye
Philbert Habyarimana avuga ko umugabo ufite umugore utajya mu matsinda aba yarahombye

Ati “Mbere sinashoboraga kugura inyongeramusaruro. N’ifumbire y’imborera yabaga ari nkeya kubera nta matungo, akenshi nkifashisha ibyakatsi. Ariko kwizigamira mu matsinda byatumye ngura amatungo, nkabona imborera, nkagura n’imvaruganda. Aho nezaga ibiro nka 50 by’ibishyimbo, ubu mpasarura nk’ibiro 150.”

Jeannette Uzamukunda wo mu Murenge wa Ruramba, itsinda ngo arikesha kubona amafaranga yo kwifashisha kuko ubusanzwe nta ngwate yabona aramutse agannye amabanki.

Ati “Nta wundi mutungo ngira uretse abana. Mu rugo turi umunani. Mu matsinda mpakura amafaranga nkacuruza, nkabashyira inyungu nanjye nkabona amafaranga yo kudutunga. Kubera ko ntabona amafaranga nta ngwate, urumva amatsinda njyewe amfitiye akamaro.”

Umumaro w’amatsinda watumye n’abana bakiga basigaye batozwa kuyajyamo. Patrick Bugenimana ufite imyaka 14, akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, iwabo mu murenge wa Ruramba ati “Mu itsinda dutanga 100 buri cyumweru.”

Aya mafaranga ngo ayakura mu nkoko ebyiri afite zimuha amagi atari munsi ya 15 ku kwezi, ajyana ku isoko bakamwishyura amafaranga 80 ku igi.

Akomeza agira ati “Mfite intego y’uko mu minsi iri imbere nzaba mfite ifamu y’ingurube n’inkoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri rusange amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yagiye ateza imbere abatuye mu karere ayobora, cyane cyane abagore.

Yifuza ko ubwo n’abana batangiye kuyajyamo, n’abagabo bajya bayitabira kuko bibafasha kudasesagura ibyo bafite, ahubwo begeranya amafaranga baba bagomba gutanga buri cyumweru, hanyuma nyuma y’umwaka akaba yagwiriye, bakayakuramo ikintu gifatika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka