Yamburiwe umwana muri Uganda akeka ko yagurishijwe
Kayirere Julienne, Umunyarwanda wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2017 afite umwana w’ukwezi kumwe, ariko yagarutse wenyine kuko ngo atazi aho uwo mwana aherereye.

Kayirere avuga ko yahagurutse i Kigali ku itariki 05 Kanama 2017 agiye gucuruza imyenda, ahetse umwana witwa Imaniranzi Joanna, agezeyo baramufata bamujishura uwo mwana bamufunga wenyine, kuva icyo gihe ngo ntarongera kumuca iryera.
Kayirere wafungiwe muri gereza y’ahitwa Kawele, avuga ko yaziraga kuba yarinjiye muri Uganda nta byangombwa afite, nyamara ngo yari yitwaje indangamuntu n’agapapuro bita ’jeto’.
Uyu mubyeyi w’imyaka 30 avuga ko amaze gufungurwa muri iyo gereza, yasabye umwana we baramumwima, bamutegeka kuva muri icyo gihugu cya Uganda mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.
Avuga ko yagarutse bakamujyana iwabo mu karere ka Ruhango ariko yanga kureka umwana, kugeza ubwo yasabye ibyangombwa yongera gusubira muri Uganda ku itariki 25 z’uko kwezi kwa kabiri muri 2019.
Kayirere agira ati “Nagezeyo mbona umupolisi mukuru wungirije yongorera umugore ngo aze ambwire ko umwana yapfuye, ariko abandi bapolisi bateye hejuru bavuga bati ’ntabwo bishoboka umwana we aracyariho’.
“Baragenda bakora ibipapuro by’ibihangikano, umwana wanjye yitwaga Imaniranzi Joanna, bandikaho undi bamwita Birungi Rebecca bashyiraho n’amafoto yo kubeshya ko yapfuye, kandi mbwirwa ko umwana ariho.
“Babonye nkomeje kubatesha umutwe banyohereza aho i Kawele ku wari ushinzwe kurera umwana, mbabaza impamvu batabimenyesheje cyangwa ngo babimenyeshe Leta y’u Rwanda, bansubiza ko iyo Leta niza bazayiha amagufa.
Nagiye kuri ambasade y’u Rwanda iramfasha yandika impapuro, ikora ibishoboka byose, irangije inyohereza hano (mu Rwanda).
Icyo nabwira abantu ni uko muri Uganda ari habi, umuntu yica undi bakamufunga ariko hagira ubaha amafaranga bakamurekura, uwo mwana wanjye numva ko bamugurishije ahantu bita Iguru mu Badokoro, ngo ni umugore wamuguze”.
Undi Munyarwanda witwa Uwitonze Desiré, na we yagiye muri Uganda agamije kwishyuza amafaranga uwo yari yarashushanyirije ibihangano by’ubugeni.
Uwitonze wafatiwe muri Uganda ku itariki 16 z’ukwezi kwa kabiri 2019, avuga ko yafungiwe i Kisoro akahamara amezi atanu yitwa intasi y’u Rwanda.
Avuga ko mu kwezi kwa karindwi ari bwo yimuriwe muri gereza ya Ndorwa, akaba ngo yarahasanze bakubita abantu ku buryo bukabije.

Ati “Banyitaga ’hard core’, ngo ndi imbega (intasi), nagize amahirwe banyambika umutuku wa ruharwa, ni yo mpamvu ntagiye gukoreshwa imirimo y’agahato yo guhinga”.
Uwitonze avuga ko yasabye guhamagara iwabo mu Rwanda arabyemererwa, umubyeyi we akaba yarahise amwoherereza amafaranga yo kwishyura igihano kugira ngo arekurwe.
Uyu Munyarwanda avuga ko abakozi b’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi HCR, ngo baza muri gereza zo muri Uganda gusaba Abanyarwanda bafungiweyo kwemera kuba impunzi.
Uwitonze avuga ko aho mu nkambi z’impunzi ngo ari ho umutwe witwa RNC uza gushakira abo wakoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|