Maze kumenyera guhura n’amakipe yanjye - Haruna mbere yo guhura na Rayon Sports

Mbere y’umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, Haruna Niyonzima Captain wa AS Kigali yitezwe kugaruka mu kibuga, nyuma yo gusiba imikino Nyafurika ikipe ye yakinnye kubera kubura ibyangombwa.

Haruna Niyonzima utari wakagaragaye mu irushanwa iryo ari ryo ryose ikipe ye ya AS Kigali yakinaga, yitezwe kuzabanza mu kibuga ahura n’ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira muri 2008 mbere yo kwerekeza muri APR FC.

Mu myitozo ya nyuma AS Kigali yakoze kuri uyu wa mbere 30 Nzeri 2019 yitegura uyu mukino, Haruna Niyonzima yatangaje ko we na bagenzi be bahagaze neza.

Haruna aganira Kigali Today yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru, ni ikipe twubaha, ariko turifuza gutangira neza kuko uyu mukino uzatuzamurira morale mbere yo guhura na APR FC ku munsi wa mbere wa shampiyona”.

Haruna wanyuze mu makipe nka Yanga muri Tanzania akayivamo akajya muri Simba ikunze guhangana n’iyi kipe, yakomeje avuga ko nta gitutu afite kuko amaze kumenyera guhura n’amakipe yahozemo.

AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rayon Sports
AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rayon Sports

Ati “Rayon Sports nayinyuzemo ndayizi si iby’ibanga ni ibintu maze kumenyera guhura n’amakipe yanjye, ni ibintu maze kubamo cyane”.

Mu myitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa mbere, Haruna yakinishijwe aca ku ruhande rw’iburyo asatira aho ashobora gukinishwa ku munsi w’ejo.

Dore abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali dukurikije imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoze

Bakame, Benedata Janvier, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Ishimwe Christian, Ntamuhanga Tumaine, Karisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima©, Alongo Mba Rick Martel, Farouk Ssentongo.

Iyi myitozo ntiyagaragayemo umukinnyi mushya Kwizera Pierrot uherutse gusinyira iyi kipe imyaka ibiri aguzwe miliyoni icumi, akazajya ahembwa n’umushahara w’ibihumbi magana atanu ku kwezi.

Kwizera Pierrot biravugwa ko yaguzwe afite imvune yakuye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi, ubwo bakinaga umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi bakinagamo na Tanzania.

Uyu mukinnyi wasohotse mu kibuga acumbagira ku munota wa gatandatu, biravugwa ko atazatangirana Shampiyona n’iyi kipe kuko bivugwa ko ashobora kuzamara hanze y’ikibuga amezi atatu.

Umukino w’igikombe kiruta ibindi uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, biteganyijwe ko uzaba kuwa kabiri tariki 01 Ukwakira, ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi, ukazabera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga igihumbi ahadatwikiriye, ibihumbi bibiri ahatwikiriye, ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro (VIP) n’ibihumbi 10 mu myanya y’abanyacyubahiro b’ikirenga(VVIP).

Igikombe kiruta ibindi gisanzwe gihuza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye igikombe cy’amahoro, mu mwaka ushize wa 2018 cyari cyegukanwe n’ikipe ya APR FC aho yari yatsinze Mukura ibitego 2-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka