Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) wongereye icyumweru kimwe abafite ibikorwa mu bishanga bari barahawe igihe ntarengwa ntibacyubahirize, kuba babikuyeho.
I Kamwambi mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, hari abinubira kuba bamaze imyaka ine bakoreye uwitwa Innocent Kanamugire mu gucukura amabuye y’agaciro akaba atarabishyura.
Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abanyarwanda n’Abaturarwanda ko nta tangazo ryatanzwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (WHO) rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda nk’uko byavuzwe na bimwe mu bitangazamakuru ndetse bigasakara ku mbuga nkoranyambaga, ikongeraho ko iyi ndwara yoroshye kwirinda iyo (…)
Kuri uyu wa mbere abafana b’ikipe ya SAIF Sporting Club yo muri Bangladesh bakriye abakinnyi batatu barimo na Emery Bayisenge wamaze kuyinjiramo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Rutahizamu w’umunya-Brazil Jonathan Rafaël da Silva yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hari inzu y’amasaziro y’intwaza yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ku ya 03 Nyakanga 2018.
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Abanyarwanda babiri barimo Potien Kayihura, umuturage wo mu Mudugudu wa Gahunga mu Kagari Gafumba ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, wari utunzwe no guhinga no kwikorera imizigo muri Uganda ariko akaza gutungurwa no gutabwa muri yombi ashinjwa (…)
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangije ku mugaragaro igikorwa cy’igenzura mu mashuri yose yo mu gihugu, rikaba ari igenzura rikorwa ku nshuro ya kane, iyo Minisiteri ikaba kandi yariyemeje kurikora buri gihembwe.
Bamwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi baravuga ko bagihangayikishijwe nabangije cyangwa abasahuye imitungo yabo muri jenoside yakorewe abatutsi badashaka kubishyura ndetse ntibanababwire impamvu zibibatera cyangwa ngo babasabe imbabazi.
Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.
Mu irushanwa ryo kuzirikana intwari z’u Rwanda, ikipe za UTB mu bagabo no mu bagore ni zo zegukanye ibikombe kuri iki Cyumweru
Nyuma yo kubishimirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuriza hamwe abemera Imana bose.
Bamwe mu baturage barimo n’Umuyobozi wa Transparency International baranenga imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku kwemera, kutegera abakene ikifashiriza abishoboye.
Mu muhango wo kwimika Arkiyepiskopi mushya wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, uyu muyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika muri arkidiyosezi ya Kigali yavuze ko afite gahunda yo kubaka Katedarali nshya ijyanye n’iterambere Umujyi wa Kigali ugezeho, ibi bishimangirwa na Perezida Kagame wavuze ko bazafatanya, ndetse (…)
Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze binubira amafaranga bakwa mu gihe basaba icyemezo kigaragaza ko bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko (Attestation de mariage), mu gihe basanze ibitabo banditswemo byaratakaye.
Abaturiye umugezi wa Mpazi unyura mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyarugenge bahangayikishijwe n’iyuzura ryawo rya hato na hato ribateza ibyago bakifuza ko hagira igikorwa.
Abatuye i Rwaniro mu Karere ka Huye barifuza gufashwa gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye iteyeho amashyamba, kuko umuvuduko ukabije w’amazi ayimanukaho utuma asenya imihanda akanica imyaka y’abahinzi.
Mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi, igiciro ku kilo cy’umuceri udatonoye cyamaze kwemezwa ko ari 295Frw kikaba cyemejwe nyuma y’impaka ndende hagati y’abanyenganda ziwutonora n’abahagarariye abahinzi.
Nyuma yo kubazwa inshuro ebyiri akanagaragara mu bakobwa batanu, Nimwiza Meghan ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, ugiye gusimbura Miss Iradukunda Liliane wari wambaye iri kamba.
Ange Kagame wagaragaje ko yakurikiye irushanwa rya Miss Rwanda, yanenze uburyo bw’imibarize muri iri rushanwa anagaragaza ko kubazwa mu Kinyarwanda cyonyine byaba bihagije kuri aba bakobwa.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR yatsinzwe na AS Kigali naho Rayon Sporta itsinda Etincelles
Uwase Sangwa Odile wari wambaye numero 16 mu irushanwa, yakoze ibyo benshi babonye nk’agashya ubwo yasubirishagamo akanama nkemurampaka inshuro enye, nabwo ntabashe gusubiza neza ikibazo yari abajijwe, ibintu bitigeze bibaho kuva irushanwa rya miss Rwanda ryabaho mu Rwanda.
Rwabigwi Gilbert wahoze ari umukemurampaka muri Miss Rwanda mu myaka ibiri ishize, akaza gusezera ku mugaragaro abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, mu buryo butunguranye yongeye kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda ku munsi wa nyuma.
Rutahizamu wari umaze umwaka n’igice muri Rayon Sports, yamaze gutangaza ko yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports
Ubwo Umuryango FAWE Rwanda uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa washyikirizaga mudasobwa zigendanwa abakobwa 174 urihira amashuri muri INES-Ruhengeri, wabasabye kuzifashisha mu masomo, birinda kuzikoresha ibidafite umumaro nka filime z’urukozasoni n’ibindi byabarangaza.
Amoko atanu mashya y’ibirayi yamurikiwe abahinzi mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze nyuma y’igihe ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi International Potato Center (CIP) bikora ubushakashatsi bwimbitse mbere y’uko ayo moko yabyo agezwa mu bahinzi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali barashima abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro barimo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo bagamije kwishakamo ibisubizo.
Kumenyekana bisaba ko uba ukora ibintu byinshi bitandukanye bishimisha abagukurikira, ibyo byose bisaba ubwitange bwo gukora umurimo wawe ushishikaye kandi uwitayeho kugira ngo ukomeze kugirirwa icyizere n’abagukunda mu bihangano byawe.
Nyamvura Patricie wo mu Kagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yemeza ko ibiyobyabwenge byacitse, n’ikimenyimenyi atakibona umusomya ku ishashi.
Umuganda w’ukwezi kwa mbere ukaba ari na wo wa mbere wa 2019, wabereye hirya no hino mu gihugu, aho abaturage ndetse n’abayobozi bafatanyije mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gusibura imirwanyasuri, kubaka amashuri, kubaka amaterasi y’indinganire n’ibindi.
Mutatsineza Rosine umaze imyaka itatu akora akazi ko gukanika imodoka nyuma yo kwiga uwo mwuga ahamya ko bimutunze kandi ko ntacyo yararikira cyatuma bamushuka kuko icya ashatse acyigurira.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi iteganya abanyeshuri 45 mu ishuri rimwe, ishuri ribanza rya Nyacyonga rifite abanyeshuri 624 bigira mu byumva bitandatu n’ibindi bitatu biri gusanwa, bivuze ko mu ishuri rimwe higiramo abanyeshuri barenga 70.
Muri Afurika biragoye kwemeza ko umuntu yarozwe cyangwa hakoreshejwe uburozi kugirango habeho ikintu runaka kuko usanga bigoye kubibonera ibimenyetso.
Ron Weiss ukomoka muri Isirayeli aravuga ko yaje yishimiye Abanyarwanda, ariko ko abajura b’amashanyarazi barimo kumuca intege.
Mu buzima, abantu basabwa gukora kugirango babashe kwitunga, gutunga ababo ndetse no gukorera sosiyete n’ibihugu byabo.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ( CNLG) yasohoye itangazo ryamagana ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, burimo ivangura n’amacakubiri, bukaba ndetse bwashobora guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo zasuraga igicumbi cy’Intwari z’Imena i Nyange mu karere ka Ngororero, inkeragutabara zo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke zavuze ko ubutwari budakwiye guharanirwa mu ntambara gusa.
Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga (…)
Ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga asanga uyafite akayamuguriza, bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye.
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu 25 Mutarama 2019, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).
Amacumbi agizwe n’ibyumba bitatu mu rwunge rw’amashuri rwa Kibogora, GSFAK (Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora) riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine n’igice z’amanywa ku wa gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 hangirika ibikoresho by’abanyeshuri basaga (…)
Zirimwabagabo Jean Pierre wo mu kagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, avuga ko amaze amezi icyenda aba hanze nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugore we, agacyura undi mugabo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arataha ku mugaragararo kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi (University of Global Health Equity), yubatswe mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera mu Majyaruguru.
Abakobwa batatu muri 20 bageze muri Boot Camp, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 bambitswe amakamba atatu ya mbere ariyo irya ‘miss congeniality’ rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be, ikamba rya ‘miss heritage’ rihabwa uwahize abandi mu by’umuco, ndetse n’ikamba rya ‘miss photogenic’ rihabwa (…)
Ku munsi wa nyuma wo gukuramo abakobwa ngo hasigare 15 bazagera Finali, Teta Mugabo Ange Nicole wari ufite numero 23 niwe usezerewe yuzuza umubare w’abakobwa batanu bagombaga kuvamo.
Umuhanzi Christopher Muneza wabaye ikirangirire mu Rwanda acyambaye umwenda w’ishuri, ngo yabayeho ubuzima atifuzaga kubamo kuburyo avuga ko yanasimbutse imwe mu bintu abandi basore banyuramo mu gihe cy’ubugimbi bwabo.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko uwiyemeje guhora mu manza akuramo kugira ubunararibonye mu kuburana ariko akarushaho gukena.
Tariki 8 Ukwakira 1990, Elie Nduwayesu arimo yigisha ku ishuri ribanza rya Rwankeri, mucyahoze ari komine Nkuri, abapolisi baje kumuta muri yombi.