Twiga bitugoye ariko tuzatsinda – Abana bafunze

Abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bisoza amashuri abanza bavuga ko bazatsinda n’ubwo biga bafite ibibazo bibaca intege.

Abana bavuga ko ikizamini bagomba kugitsinda
Abana bavuga ko ikizamini bagomba kugitsinda

Babitangaje kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2019 ubwo abana 13 basoza amashuri abanza bitabiraga ibizamini bisoza amashuri abanza.

Umwe muri bo ashima Umukuru w’Igihugu n’ubuyobozi muri rusange ku mahirwe babaha yo kwiga nyamara barakoze ibyaha.

Agira ati “Kwiga turi muri gereza biraturenga pe, tukaba dushimira Umukuru w’Igihugu washyizeho kwiga umuntu afunze kugira ngo ntidusigare inyuma y’abandi kugira ngo nitugera hanze tuzabe dufite ubumenyi bumwe.”

Yongeraho ati “Dushimira n’abayobozi bacu badufasha kwiga buriya tujya mu ishuri dufite byinshi, twumva tugowe cyane n’ubuzima n’ibibazo biduca intege ariko abayobozi bacu batuba hafi tukabasha kwiyakira.”

Aba bana bavuga ko amahirwe bahawe n’igihugu batazayapfusha ubusa bityo bagomba kubigaragaza batsinda ikizamini cya Leta.

Banasaba ababyeyi kwita ku bana babo kugira ngo badacikiriza amashuri bakishora mu byaha.

Ati “Ndabwira abantu bite ku bana babo, jye nataye ishuri nkora ibyaha ndafungwa, nsoje abanza nkuze kubera iyo mpamvu, amahirwe Leta yampaye yo gusubira mu ishuri sinzayapfusha ubusa, iyo watojwe kurya igufa, inyama ni nko kumira bunguri.”

Jean Bosco Kabanda ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’imfungwa muri RCS avuga ko abana biga bafunze bitabwaho cyane bagahabwa n’abarimu bashoboye ari na yo mpamvu batsinda neza bose.

Ni umwaka wa kane, abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bitabira ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange.

Abana 55 bakoze ibizamini mu myaka itatu ishize bose baratsinze ndetse bahabwa n’imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bakomeza amashuri bataha mu miryango yabo.

Uyu mwaka abana 13 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza naho batandatu bakazakora icyiciro rusange.

Mu Karere ka Nyagatare abana bagomba gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 11,405.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka