Inzobere zo mu mahanga ziri kuvura indwara z’urwungano ngogozi

Inzobere z’abaganga 18 n’abafasha b’abaganga 12 bibumbiye mu muryango w’ abaganga bita ku ndwara zifata urwungano ngogozi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Australia, n’Ubaholandi barimo kuvura Abanyarwanda bakoresheje ibikoresho bigezweho.

Inzobere ziri kuvura abarwaye indwara zifata urwungano ngogozi
Inzobere ziri kuvura abarwaye indwara zifata urwungano ngogozi

Dr. Dusabe Jambo Vincent, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishimi ry’ubuvuzi akaba n’umuvuzi mu bitaro bya CHUK, avuga ko ibikorwa byatangiye tariki ya 4 bikazageza ku itariki ya 8 Ugushyingo 2019, hakazavurwa abarwayi batari munsi ya 450.

Mu karere ka Rubavu ni ho ubu buvuzi bwatangiriye ku nshuro ya gatatu bukorwa mu Rwanda, aho bujyana no guhugura abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura izi ndwara ndetse niyo batashye izi nzobere zisigira u Rwanda ibikoresho zazanye.

Indwara ziri kuvurirwa mu bitaro umunani mu Rwanda, harimo ibitaro by’Akarere ka Rubavu, ibya Mugonero, CHUB, CHUK, ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda, MBC, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe na King Faisal, mu gihe mu minsi isanzwe izi ndwara zavurirwaga muri CHUK n’ibitaro bya Kanombe.

Abarwayi bari basanzwe barwara indwara zifata urwungano ngogozi bavuga ko byabagoraga kubona ubuvuzi, kuko iyo boherezwaga kuvurirwa i Kigali batahitaga bavurwa kandi bababaye, ahubwo bakabanza guhabwa gahunda bakazavurwa nyuma bikabagora ku gihe, uburwayi n’ubushobozi.

Dr. Dusabe Jambo avuga ko iyi serivisi barimo gutanga mu bitaro iri korohereza abaturage.

Abarwayi bari kuvurwa bitabavunnye bakora ingendo
Abarwayi bari kuvurwa bitabavunnye bakora ingendo

Agira ati “Bazaga boherejwe tukabikorera CHUK kandi byatindaga, bikagora abarwayi, ariko ubu turabasanga aho bari bakavurwa, ikindi harimo gukoreshwa ibikoresho by’ikoranabuhanga umuturage atavunitse”.

Jambo avuga ko uretse kuvura, u Rwanda rwungukira mu bumenyi izi nzobere zisigira abaganga b’Abanyarwanda hiyongeraho ibikoresho bazana kuko batabisubizayo ahubwo babisigira amavuriro.

Dr. Dusabe Jambo avuga ko mu ndwara zisuzumwa mu barwayi bagana amavuriro, hagati ya 25% na 30% mu Rwanda ari indwara zo mu rwungano ngogozi.

Ubuvuzi butangwa n’inzobere zikorera mu bitaro by’ubuvuzi muri Amerika burahenda, kuko hari n’indwara zivurwa hatanzwe ibihumbi 10 by’amadorari nk’ubuvuzi bwa ‘RSP’ busanzwe buvurizwa hanze, ariko bukaba burimo kuvurwa.

Dr. Dusabe Jambo avuga ko hari imashini nshya itari isanzwe izo abo baganga bazasiga, ikoreshwa mu gusuzuma uko umwijima wangiritse biturutse ku burwayi butandukanye bushobora gufata umwijima, ubu ikaba iri gukoreshwa mu ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Baradufasha mu buryo butandukanye, nk’umwaka ushize twavuye abantu 450, n’ubu twizeye ko tutazajya munsi y’uyu mubare cyane ko tuzakorera ahantu henshi hatandukanye.

Uretse serivisi baha Abanyarwanda, badusangiza ubumenyi bahereye ku nzobere zacu, ariko banadusigira ibikoresho, nkubu bakusanyije ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika”.

Dr. Frederick Lang Makrauer, umwarimu muri Kaminuza ya Harvard ishami ry’ubuganga uri muri izi nzobere, avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe ry’abanga aryinjijwemo na mugenzi we bakorana mu buvuzi mu Rwanda, kandi yishimira kuba bafasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.

Agira ati “Icyo dushaka ni uguteza imbere ubuvuzi, kuko buri gihe dutegura amahugurwa ku baganga n’abanyeshuri ku buvuzi bugezweho bukoresha ikoranabuhanga kandi twizera ko u Rwanda rushobora kubugeraho rwigisha abaganga barwo.

Urugero ni interineti yihuta iri hano kandi mu byo dukoresha dushobora kuvugana n’abaganga bo mu Rwanda turi muri amerika tukaba twatanga ubuvuzi bwizewe”.

Dr. Frederick Lang Makrauer avuga ko kuba mu Rwanda hari ikoranabuhanga ryihuta rya 4G byoroshya gusuzuma umurwayi, kwigisha no gutanga serivisi zihuse mu bice bitandukanye kandi bigakorwa umuntu atavuye aho ari.

Dr. Steve Bensen umuvuzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Dartmouth ishami ry’ubuvuzi, avuga ko asanzwe mu bikorwa byo kuza mu Rwanda ndetse bagatanga amasomo gufasha ubuvuzi bwo mu Rwanda, kandi uko bazana inzobere mu buvuzi ni ko bazana n’ibikoresho bigezweho mu gufasha abaganga bo mu Rwanda gutanga serivisi nziza.

Kuvura indwara zifata urwungano ngogozi byahozeho mu bitaro bya Gisenyi ariko kuri ubu iyi serivisi yari yarahagaze kubera ikibazo cy’ ibikoresho, gusa kuri ubu ikaba igiye kongera kugaruka kuko ibikoresho byabonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka