Nyamagabe:Bafite impungenge ko bazarengerwa n’igitaka kiva mu kirombe baturiye
Abatuye ku musozi wa Nyamukecuru mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, bahangayikishijwe n’igitaka kiwumanukaho kuko bibasibira imirima, bakanatekereza ko hari igihe kizarenga no ku nzu batuyemo.

Uyu musozi wa Nyamukecuru ucukurwaho amabuye yifashishwa mu gukora imihanda ya kaburimbo iri gutunganywa n’Abashinwa mu turere twa Huye, Nyamagabe na Gisagara.
Nubwo ahacukurwa amabuye ari ku gice cyo hejuru mu butaka bwa Leta, hari amasambu y’abaturage mu nsi yaho. Mu gucukura ayo mabuye hari igitaka gishyirwa ku ruhande kikagenda kimanukira mu mpande z’umusozi, kikajya muri izo ngo n’amasambu.

Mu kwezi k’Ukuboza 2017, igitaka imvura yamanuye cyenze kurengera urugo rwa Jean Mugambira, Imana ikinga ukuboko.
Icyo gihe ngo yatabawe n’inzego z’umutekano na zo zabonye aho zinyura imashini zibanje gukura igitaka mu muhanda aturiye, na wo wari wasibamye.
Ibi byatumye mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, we n’izindi ngo ebyiri bari baturanye bahabwa amafaranga yo kwifashisha bakaba bashatse ahandi ho kuba mu gihe bategereje ko ibikorerwa kuri uwo musozi birangira, bakagaruka iwabo.
Icyakora na none bahangayikishijwe nuko babona iyi mirimo itazarangira vuba kandi ntaho guhinga bafite.

Mugambira agira ati “Amafaranga y’inzu narayasinyiye, barayampaye. Imyaka igiye kuba ibiri nimutse, nta ho guhinga tukigira kandi mfite umuryango ngomba gutunga”.
Ikimubabaza kurushaho ni uko n’imirima yo mu kabande yajyaga akodesha igitaka kimanuka kuri uyu musozi cyayirengeye, mu kabande hakaba harabaye umusenyi utahingwamo.
Modeste Ndagijimana ukihatuye, we kimwe n’abaturanyi be, bahangayikishijwe nuko hari igihe imvura izagwa ari nyinshi ikamanukana igitaka cyinshi kikabarengaho, nyamara bari barasezeranyijwe ko aho batuye na ho nihatangira kumanukira igitaka bazimurwa.

Agira ati “Polisi n’abasirikare ubwo bazaga kwa Mugambira bavugaga ko twese twari dukwiye kwimurwa, ariko kuko nta kibazo twari bwagire twumvaga nta mpamvu, tubabwira ko ikibazo nikiba tuzakigaragaza. Aho batangiriye gucukura no hafi yacu, twitabaje akagari n’umurenge ndetse n’akarere, ariko ntacyo baratumarira”.
Abatuye muri aka gace kandi bavuga ko n’intambi zifashishwa mu gusatura ibitare zitigisa inzu batuyemo ku buryo zagiye zisenyuka.
Intambi ngo zinatarutsa amabuye ku buryo iyo umusozi utigise bose birukira mu nzu, batinya ko amabuye zitarutsa yabakomeretsa.

Concessa Mukantwari ati “Ejobundi amabuye yaramanutse rimwe rigwa ku nzu andi kuri fondasiyo, abana bavuza induru ngo turapfuye, njya guhumuriza. Ku rugo na ho haguye arenga icumi”.
Iryo joro ngo hamanutse amabuye menshi, ku buryo ababyeyi bahorana impungenge ko hari igihe bazasanga amabuye yabiciye abana.
Mukantwari ati “Twebwe iyo twumvise bimanutse turababwira bagahungira mu nzu, kuko ugiye ku gasozi ryagukubita. Na hariya hirya mu mashyamba hari ibitare byinshi cyane byahamanukiye”.

Aba baturage banibaza impamvu Leta yemeye ko uyu musozi batuyeho utangizwaho ibikorwa nk’ibingibi hatabanje gutekerezwa ku mutekano wabo ngo bimurwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko iki kibazo bakizi,ko ndetse abari batuye aho babonaga barengerwa n’igitaka babimuye.
Ati “Abaturage bari babangamiwe cyane bahawe ingurane barimuka, kandi bemererwa kuzagaruka mu mitungo yabo biriya bikorwa nibirangira. Ubuzima bwabo bwitaweho, n’abakora biriya bikorwa na bo amabwiriza barayafite, ahagaragaye ikibazo kirakemuka”.

Icyakora byashoboka ko ubwo yaganiraga na Kigali Today, atahaherukaga kuko hirya y’urugo rwa Mugambira hari ingo zirindwi umuntu yavuga ko abazituyemo ari bo batahiwe no kurengerwa n’igitaka.
Ibikorwa byo gucukura amabuye kuri uyu musozi byatangiye gusatira n’ikindi gice cyo hirya yaho kandi munsi yaho na ho hari izindi ngo.
Iki cyari igihe cyo gutekereza ku mutekano wabo bakimurwa bo bataratangira kuryama bafite ubwoba ko hari igihe imvura nyinshi izagwa nijoro bakarengerwa n’igitaka cyangwa bagahitanwa n’ibibuye bihamanukira iyo hari guturitswa intambi.
Ohereza igitekerezo
|