Umukino wa Kiyovu Sports na APR FC wimuwe

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Kiyovu Sports n’iya APR FC wimuriwe kuwa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wagombaga kuzaba kuwa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo ,ukabera ku Mumena isaa cyenda z’amanywa.

Mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryandikiye ikipe ya Kiyovu Sports risubiza iyo iyi kipe yari yanditse isaba ko umukino wakwimurwa, FERWAFA yavuze ko ubusabe bwa Kiyovu bwemewe.

Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 14, mu gihe APR FC iyoboye urutondwe rwa shampiyona n’amanota 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka