Musanze itsinze Gicumbi ibona amanota atatu ya mbere

Ikipe ya Musanze FC ibonye amanota atatu ya mbere ku munsi wa munani wa shampiona ya 2019-2020, nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3 ku busa.

Musanze FC ibonye amanota atatu ya mbere
Musanze FC ibonye amanota atatu ya mbere

Igitego cya Mbonyingabo Regis ni cyo cyafunguye amazamu ku munota wa 51, cyaje gukurikirwa n’iyitsinze ku mupira wari utewe mu izamu na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 57.

Musanze FC yakomeje gushaka uburyo bwo gutsinda igitego, cyaje kuboneka ku munota wa 82, gitsinzwe na Myugariro wayo Muhire Anicet bakunda kwita Gasongo.

Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga: Mbarushimina Emile, Nzitonda Eric, Shyaka Amza, Uwamungu Moussa, Simwanza Emmanuel, Rwigema Yves, Nsengayire Shadadi, Magumba Shaban Frank, Dusange Bertin, Mutabazi Isaie na Bruno Bati.

Gicumbi FC
Gicumbi FC

Abakinnyi 11 ba Musanze FC : Muhawenayo Gad, Mbonyingabo Regis, Muhoza Tresor, Mwiseneza Daniel, Muhire Anicet, Maombi Jean Pierre, Uwimana Emmanuel, Ally Moussa Sova, Kambale Salita Gentil, Harerimana Obed na Touya Jean Didier.

Muri uyu mukino, Rutahizamu wa Musanze FC Kambale Salita Gentil yahushije penaliti yari ikozwe na Semwazi Ku munota wa 76.

Gicumbi ikomeje kurwana no kutamanuka yabonye ikarita y’umutuku yahawe Bruno Bati, ku ikosa yari akoreye Uwimana Emmanuel bakunda kwita Nsoro ku munota wa 62.

Nyuma y’iyi nsinzi, Musanze igize amanoga atanu (5) mu gihe Gicumbi igumana amanota atatu (3), ikaguma ku mwanya wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka