Gen Patrick Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Jean Bosco Kazura

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze impinduka mu gisirikare tariki 04 Ugushyingo 2019, kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo bashya, n’abo basimbuye.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yashyikirijwe ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’uwo yasimbuye ari we Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.

Leutenant General Jacques Musemakweli na we yashyikirije ububasha General Fred Ibingira wagizwe Umugaba mukuru w’Inkeragutabara.

Leutenant General Jacques Musemakweli (iburyo) na we yashyikirije ububasha General Fred Ibingira (ibumoso)
Leutenant General Jacques Musemakweli (iburyo) na we yashyikirije ububasha General Fred Ibingira (ibumoso)

Mu ijambo yavuze aha ikaze uwamusimbuye, General Patrick Nyamvumba yashimiye abamugiriye icyizere bakamuha kuyobora zimwe mu nzego nziza kandi zo ku rwego rwo hejuru mu gihugu.

Ati “Dufatanyije, hari byinshi twagezeho, ariko haracyari byinshi byo gukora kugira ngo tugeze ingabo ku rwego rwifuzwa. Ndizera ko muzuzuza neza inshingano mwahawe kuko hano mufite ikipe muzakorana ikomeye kandi yitangira umurimo. Ndabifuriza mwembwe, abakozi muzafatanya n’ingabo zose z’u Rwanda muri rusange, ibyiza byose.”

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mushya, General Jean Bosco Kazura, mu ijambo yavugiye muri uwo muhango wo kwakira ububasha, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yamugiriye cyo kuyobora ingabo z’u Rwanda, asobanura ko urwo rwego yahawe kuyobora rukomeye haba imbere mu Rwanda no hanze y’Igihugu.

Yashimiye n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya ku bw’akazi gakomeye yakoze katumye Igisirikari cy’u Rwanda kiri ku rwego kiriho ubu.

Ati “Tuzakomereza aho mwari mugeze, duharanira kurushaho gukora ibyiza.”

General Kazura yavuze ko hazakenerwa uruhare rwa buri wese mu gukomeza kubaka igisirikare cy’u Rwanda, no kubaka igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka