Umujyi wa Kigali watunganyije ubusitani bwa mbere bugezweho

Uretse ubusitani buri ku isomero rusange rya Kigali (Kigali public library) ushobora kwicaramo umunsi wose ugasoma igitabo hari na interineti itagira umugozi (Wi-Fi), umujyi wa Kigali watunganyije ubundi busitani bwihariye.

Ubu busitani bwubatse hejuru y’ububiko bw’umujyi wa Kigali, bwatwaye amafaranga arenga miliyoni 226, 100,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko ubu busitani buzaba bwemerewe gukoreshwa na buri wese ubyifuza.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Bruno Rangira yagize ati “Ni ubusitani bwisanzuye bushobora gukoreshwa na buri wese, yaba asoma igitabo cyangwa se aruhuka uko abyifuza”.

Ubu busitani bufite ubuso bungana na metero kare 1,072, bufite intebe zo kwicaraho n’ubwiherero rusange. Abazabusura bazajya bakoresha interineti y’ubuntu.

Kwifotozanya telefoni yawe bizaba byemewe, ariko uzashaka kuhafatira amafoto y’ubukwe azajya yishyura.Ushaka kuhafatira amashusho y’indirimbo nawe azajya yishyura.

Ubu ni bumwe mu busitani bucye muri Kigali butazishyuza menshi kuko ahandi wishyura akayabo kugirango uhakoreshe.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari henshi hateganyijwe kuzakorwa ubusitani nk’ubu, na cyane ko 6% by’ubuso bwa Kigali bwateganyishwe kuzajyaho ubusitani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka