John Bahufite yagarutse muri Espoir BBC nk’umutoza mukuru

Nyuma y’imyaka itatu atabarizwa mu ikipe ya Espoir BBC, umutoza John Bahufite yagarutse muri iyi kipe nk’umutoza mukuru asinyamo amasezerano y’umwaka umwe.

Umutoza John Bahufite yagarutse muri Espoir BBC
Umutoza John Bahufite yagarutse muri Espoir BBC

John Bahufite yatozaga amakipe ya Basketball muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye abahungu n’abakobwa.

Yafashe icyemezo cyo kugaruka muri iyi kipe nyuma yuko uwari umutoza mukuru wayo Mwiseneza Maxime yerekeje muri REG BBC nk’umutoza wungirije.

Umutoza John Bahufite wakoresheje imyitozo yo kuwa kabiri, yaganiriye na Kigali Today, ahamya ko ari umutoza wa Espoir.

Yagize ati “Ndi umutoza wa Espoir muri uyu mwaka , iyi season ndi umutoza wa Espoir”.

Yakomeje avuga ko ikipe ya Espoir BBC ikeneye abakinnyi babiri, umukinnyi ukina hagati ndetse n’ukina ku ruhande ku mwanya wa rimwe, ndetse akaba ashobora no gukina kuri kabiri.

Mu bakinnyi bashya bakoze imyitozo yo kuwa kabiri, barimo Nyamwasa Bruno wavuye muri RP-IPRC Kigali, Heritier wakinaga muri UR Huye, ndetse na Bobo Cassassa ukomoka muri RDC.

Mu bandi basanzwe, harimo Kamilindi Olivier, Rukundo Fabrice, Kubanatubane Philippe na Nkundwa Thierry.

Abakinnyi batatu bavuzeye muri Espoir BBC berekeza mu yandi makipe abo, ni Habineza Shaffy wagiye muri Patriots, Sangwe Armel werekeje muri APR BCC na Kazeneza Emille Galois wagiye kwiga muri Amerika.

Kigali Today yifuje kumenya amakuru ku gusinya kwa John Bahufite, tuvugana n’Umuyobozi wa Espoir BBC Rutagarama Fidele, na we wari witabiriye imyitozo.

Nyuma y'imyitozo umuyobozi wa Espoir Rutagarama Fidele yaganirije abakinnyi
Nyuma y’imyitozo umuyobozi wa Espoir Rutagarama Fidele yaganirije abakinnyi

Yagize ati “John n’ubundi turasangwanwe, ni umunyamuryango wa Espoir nk’umuntu wayikiniye, akayitoza tukagira ibihe byiza tugatwara ibikombe bine twikurikiranya. Navuga ko nazemeza ko ari umutoza wa shampiona tumaze gusinyana amasezerano”.

Rutagarama Fidele yijeje abakunzi ba Espoir BBC kwitwara neza kurusha umwaka ushize, ariko abasaba kuba hafi y’ikipe yabo.

Yagize ati “Abakunzi ba Espoir bitegure kwitwara neza muri uyu mwaka kuruta uko twitwaye umwaka washize, gusa na bo turabasaba kuba hafi y’ikipe yabo bakayishyigikira”.

Yasabye abanyamuryango kuzitabira inama y’inteko rusange izaba kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo isaa yine za mu gitondi aho isanzwe ibera.

Iyi nteko rusange izaberamo n’amatora ya komite nshya ya Espoi BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Coach John is back home and he is most welcome. Espoir Oye

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka