Batangiye kuruhuka imvune baterwaga no kutagira umuriro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge 13 y’uturere twa Musanze, Gakenke na Burera mu ntara y’Amajyaruguru bahawe umuriro w’amashanyarazi, baravuga ko batangiye kuruhuka imvune baterwaga no kutagira amashanyarazi.

Ab'inkwakuzi bahise bagura imashini zisya ibinyampeke
Ab’inkwakuzi bahise bagura imashini zisya ibinyampeke

Ni umushinga washowemo miliyoniesheshatu z’amadorari ya Amerika, ukaba ugomba gusiga ingo zirenga 9000 zigejejweho umuriro w’amashanyarazi.

Uyu mushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi watangiye mu mwaka wa 2015, ugomba gushyirwa mu bikorwa na sosiyete y’Abahinde yitwa ‘SPENCON’, yari yatsindiye isoko ryo kuwukwirakwiza, udindizwa nuko iyi sosiyete yananiwe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ibyo yari yiyemeje.

Mu mwaka wa 2018, ni bwo iyo mirimo yashyikirijwe Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, kugira ngo isubukurwe.

Mu gihe cy’umwaka umwe ushize iyi mirimo yongeye gusubukurwa, ubu ingo 2000 zamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage barimo abo mu mudugudu wa Butunda mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, n’abatuye mu mudugudu wa Nyakiriba mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera baganiriye na Kigali Today, bahamya ko batangiye kwiruhutsa imvune baterwaga no kutagira umuriro w’amashanyarazi iwabo.

Uwitwa Rekayabo Sylvestre wo mu murenge wa Gacaca yagize ati “Twavutse dusanga tuba mu icuraburindi ry’ikizima, tugikuriramo none twari tugiye kugisaziramo tugicana amatadowa. Twishimiye kuba ubu noneho dushyikirijwe umuriro w’amashanyarazi, twatangiye kuwukoresha mu ngo, turacana, twumva radio, abana bacu bari kwiga nta nkomyi, urebye twishimye cyane”.

Aba baturage bavuga ko banakoraga urugendo ruri hagati y’isaha n’amasaha abiri bajya gushaka uko bashyira umuriro muri telefoni zabo, abakenera kujya gushesha na bo bakagorwa no kugera ahari amashanyarazi, ibi bikaba bibaye amateka.

Hari abatangiye kugura imashini zisya ibinyampeke bikavamo ifu, abandi bagura imashini zogosha, ndetse abacuruzi bo ngo batangiye gukora amasaha y’ikirenga kuko ntacyo bikanga.

Uyu muriro w'amashanyarazi begerejwe bari bawutegereje igihe kinini
Uyu muriro w’amashanyarazi begerejwe bari bawutegereje igihe kinini

Uwitwa Ngirabatware Emmanuel yagize ati “Nagiye kubona mbona batuye amapoto hano, bucyeye bazana insinga z’amashanyarazi ari nako abakozi babishinzwe bahasesekara baje kuduteranyiriza ibyo byuma ngo tubone amashanyarazi.

Nanjye nahise mboneraho ndibwira nti ese uwahita ngura imashini isya ibinyampeke! Ubu imashini irakora kubera ko umuriro uhari, abakiriya na bo bari kwisukiranya ku bwinshi kuko noneho bayibonye hafi yabo”.

Umuyobozi wa REG mu Intara y’Amajyaruguru, Marcel Nzamurambaho, yasabye abamaze kugezwaho uyu muriro w’amashanyarazi kuwuheraho ukababera imbarutso y’ibikorwa by’iterambere, ari nako bawubungabunga.

Iyi ni santere iri mu murenge wa Gacaca ahagejejwe umuriro w'amashanyarazi
Iyi ni santere iri mu murenge wa Gacaca ahagejejwe umuriro w’amashanyarazi

Yagize ati “Ntabwo twifuza ko uba umuriro wo gucana amatara yo mu ngo gusa, dushaka kubona ibyuma byinshi bisya imyaka, imashini zogosha imisatsi cyangwa izidoda imyenda, abasudira n’ibindi byiciro by’imirimo ishingiye ku gukoresha umuriro w’amashanyarazi byose byiyongere, ku buryo iterambere ry’aba baturage ryagendaga biguruntege kubera ko nta mashanyarazi bari bafite, tubone ryihuta”.

Aya mashanyarazi yakwirakwijwe muri utu turere uko ari dutatu ari ku muyoboro mugari wa Km 80 na Km 212 z’imiyoboro mito.

Km 80 z'umuyoboro mugari na Km 212 z'imiyoboro mito iriho amashanyarazi yakwirakwijwe mu turere uko ari dutatu
Km 80 z’umuyoboro mugari na Km 212 z’imiyoboro mito iriho amashanyarazi yakwirakwijwe mu turere uko ari dutatu

Byitezweko ingo 7000 zisigaye na zo zizaba zamaze kuwugezwaho mu gihe kitarenze umwaka umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka