Perezida Kagame asanga ubucamanza butakora neza izindi nzego zikora nabi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urwego rw’ubucamanza rudashobora gukora neza, mu gihe izindi nzego zikora nabi, kimwe nuko urwego rw’ubucamanza igihe rukoze nabi, bituma n’izindi nzego zidakora uko bikwiye.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2019-2020.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye urwego ubucamanza bw’u Rwanda bugezeho mu kunoza imikorere, nyuma y’imyaka 15 habaye amavugurura muri urwo rwego.

Yagize ati “Imyaka 15 ishize, yaranzwe n’ivugurura mu nzego z’ubutabera, hahinduka ibintu byinshi byatumye zinoza imikorere yazo na serivisi ziha Abanyarwanda.

Byagaragaye kandi no mu mibare n’ubushobozi by’abazikoramo byiyongereye, ndetse n’imihindukire n’imyumvire yo kugaragariza Abanyarwanda ibibakorerwa”.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo urwego rw’ubucamanza rurusheho kunoza ibyo rukora, bikwiye ko n’izindi nzego zose ziba zikora neza.

Agendeye ku rugero rw’abaturage bamugezaho ibibazo iyo yabasuye, Perezida Kagame yagize ati “Niba mukurikira, mujya mubona ahantu nageze hose mu gihugu no hanze, iyo mpura n’Abanyarwanda, ntihabura iteka abahaguruka bakavuga ngo uru rubanza. Ndetse ahubwo bakanyitiranya na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, bakamfata nk’ukuriye ubucamanza. Ugasanga imanza zavutse bundi bushya.

N’imanza zitwa ngo zararangiye mu nkiko, ugasanga bavuga ko zitaciwe neza. N’izaciwe neza ku buryo bugaragara, ugasanga ibyavuyemo ntibyashyizwe mu bikorwa”.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bidakwiye gufatwa nk’intege nke z’urwego rw’ubucamanza gusa, ahubwo ko bikwiye kubera izindi nzego indorerwamo yo kureberamo uko zigeza ku baturage ibibagenewe.

Ati “Ntabwo ari intege nke ku bucamanza gusa, ariko ni n’indorerwamo inzego zose zikwiye kwireberamo. Aho rero haracyari ikibazo, nasaba ko na cyo tucyiga tugashaka uko cyanozwa kurushaho”.

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku cyizere Abanyarwanda bafitiye urwego rw’ubucamanza, ashimira uru rwego ndetse anasaba ko rwakomeza gukora ibishoboka kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kurugirira icyizere.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubucamanza
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubucamanza

Ati “Biranagaragara ko henshi Abanyarwanda ku giti cyabo basigaye bageza mu nkiko ibibazo bijyanye n’amategeko bumva abangamiye inyungu rusange, cyangwa atandukanye n’ibigenwa n’itegeko nshinga, kugira ngo umurongo usobanutse utangwe.

Abantu batinyuka kubivuga kuko baba bafite icyo cyizere cy’aho babijyana. Bitabaye ibyo baceceka bakumirwa gusa”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko nubwo hakozwe byinshi mu kuvugurura urwego rw’ubucamanza, hakiri imirimo myinshi yo gukorwa, bitewe n’aho igihugu kiva n’aho cyifuza kugera.

Ati “Ndasaba ko inzego zose zirushaho gukorera mu mucyo, kugaragaza ibikorwa n’ubudakemwa muri byose”.

Perezida Kagame yanasabye ko hasuzumwa niba ibivugwa ko ruswa yagabanutse mu zindi nzego ariko ikiyongera mu bucamanza byaba ari ukuri, hagashakwa uko niba ari ukuri byakemuka.

Perezida Kagame kandi agaruka ku byaha byo gusambanya abana, n’iby’ihohoterwa byiyongereye, yavuze ko bibaye ngombwa urwego rw’ubucamanza rwareba ko hakongerwa ibihano kuri ibyo byaha, ariko bikagabanuka.

Ati "Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongererwa uburemere. Na byo byafasha.Ndumva bikwiriye no kwerekana ko tutabyishimiye ko bigenda gutyo".

Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2018-2019, hari ibyaha byiyongereye cyane cyane ibyo gusambanya abana, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorerwa kuri interineti n’ibindi.

Mutangana yavuze ko mu mwaka ushize wa 2018-2019, ibyaha byo gusambanya abana byazamutse bikaba 3363, bivuye kuri 2996 byari byagaragaye muri 2017-2018.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana
Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, mu mwaka ushize hakiriwe amadosiye 1075, hakorwamo amadosiye 1052.

Amafaranga yagarujwe n’ubushinjacyaha nta manza zibaye ni miliyoni magana atanu na mirongo inani n’imwe, ibihumbi magana arindwi na mirongo ine na bitanu na magana acyenda na cumi n’umunani (581,745,918) z’amafaranga y’u Rwanda, naho mu manza 158 abantu 188 bahamwe n’ibyaha, bategekwa kugarura 546.834.000 Frws, ndetse banacibwa ihazabu irenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2012-2013, urwego rw’ubucamanza rwari rwugarijwe n’ibibazo birimo, imanza nyinshi n’abacamanza bake, byatumaga imanza ziba nyinshi, kubona ubutabera bikagorana.

Yavuze kandi ko uru rwego rwari rwugarijwe n’ikibazo cy’abakozi benshi batari bafite ubunararibonye bukwiye, kuko amasomo bari barize muri kaminuza atabafashaga gukurikirana ibibazo bahura na byo.

Prof. Sam Rugege, yavuze ko n’ubwo ibi bibazo byose bitakemutse burundu, ariko hari intambwe yatewe.

Ku bijyanye no gutanga ubutabera mu gihe gikwiye, Prof. Rugege yavuze ko ubu urubanza rwinjiye mu rukiko rucibwa mu gihe kitarenze amezi ane, ku mpuzandengo mu nkiko zose, bikaba biri hasi y’amezi atandatu asanzwe ateganywa n’itegeko.

Mu rukiko rw’ikirenga ho, iyo mibare yavuye ku mezi 69 mu mwaka wa 2011 igera ku mezi 4.5 muri uyu mwaka.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof. Sam Rugege
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege

Prof. Rugege yavuze ko serivisi zihabwa abagana inkiko zarushijeho kunoga, ku buryo abantu batagisiragira mu nkiko babaza aho imanza zabo zigeze.

Umubare w’imanza zihindurwa mu bujurire na wo wavuye kuri 20% ugera kuri 8%.

Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ku mikorere y’inzego ya 2018-2019, yagaragaje ko ubucamanza bukora neza ku gipimo cya 88.34%.

Andi mafoto y’umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, kanda hano

Reba munsi ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ni nziza kuko iragaragaza intera imaze guterwa mu rwego rw’ubucamanza kandi ikagaragaza ko n’ubundi inzira ikiri ndende kugira serivisi zikomeze kunozwa.

Nashimishijwe n’uko ubu mu Rwanda dufite Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kuko rwaje ari inyunganizi ikomeye mu rwego rw’ubutabera, umutekano ndetse n’ubucamanza.

Nasabaga ko RIB yahagurukira bamwe mu bakozi cyangwa abayobozi b’ibigo by’imari (cyane cyane SACCOs)banyereza umutungo w’ibigo byabo kuko bimunga ubukungu bw’igihugu nyamara iyo badakurikiranwe ngo babihanirwe bitanga isura mbi ku bagana SACCOs. Hari bamwe bagaragayeho inyereza ry’umutungo bidegembya batari banishyura ndetse hakaba n’abirukanwa kubera kunyereza umutungo cyangwa andi makosa y’imicungire mibi, nyamara bagakomeza guhangana nk’aho kwiba byari uburenganzira bwabo.

Ibi nabyo bizashyirwemo imbaraga bizatanga isomo kuri benshi.

Murakoze

BSam yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka