Byinshi ku Baminisitiri Perezida Kagame aherutse gushyiraho

Ubwo Perezida Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2019, hirya no hino abantu batangiye kuzikoraho ubusesenguzi, cyane cyane banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ababivugaga iryo joro ryose ndetse no ku munsi wakurikiyeho, bavugaga cyane ku kuba Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, bikabera icyarimwe n’impinduka yakoze mu gisirikare, nk’Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo.

Dr. Jean d’Arc Mujawamariya

Izina Dr. Jean d’Arc Mujawamariya rikigaragara ku rutonde rw’abaminisitiri bashya binjiye muri guverinoma muri ayo mavugurura, abenshi mu bakora mu rwego rw’uburezi babyumvise vuba, ariko kuri iyi nshuro Dr. Mujawamariya ntiyagarutse mu burezi nk’uko yigeze gukora muri uru rwego, ahubwo yagizwe Minisitiri w’ibidukikije.

Mbere yuko agirwa Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Mujawamariya yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, igihugu yizemo cyane.

Kuva muri 2003 kugera muri 2006, Dr. Mujawamariya yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri 2006, yabaye Minisitiri w’uburezi, kugera mu mwaka wa 2008, mbere yuko agirwa Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’intebe ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Izi nshingano yazikoze kugera muri Werurwe 2011, mbere yo kuba umuyobozi wungirije wa kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST).

Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya w’imyaka 49, yabaye muri iyi kaminuza kugera muri Werurwe 2013, ubwo yagirwaga Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Gen Patrick Nyamvumba

Mbere yuko Gen. Patric Nyamvumba agirwa Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, yari Umugaba mukuru w’ingabo, umwanya yagiyeho muri Kamena 2013.

Mbere yuko aba Umugaba mukuru w’ingabo, General Nyamvumba yari umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Darfur (UNAMID), kuva muri 2009 kugera muri 2013.

General Nyamvumba w’imyaka 52, yakoze imirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, harimo kuba umuyobozi w’umutwe w’ingabo ushinzwe ibikoresho n’intwaro (Commander of Infantry Battalion, Mechanized Infantry Regiment and Infantry Brigade),mu 1995, 1996 no mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, Gen. Nyamvumba yari ashinzwe ibikorwa, iteganyabikorwa n’imyitozo (Chief of Operations, Plans and Training at the Defence Headquarters).

General Nyamvumba kandi yanabaye umuyobozi w’ikigo cy’imyiteguro ya gisirikare (Commandant of the Force Preparation Centre) hagati ya 2004 na 2006.

Mu yindi mirimo yakoze mu kazi ka gisirikare, harimo kuba yarayoboye komite yashyizeho igisirikare cy’u Rwanda, umuyobozi wa komite ireberera ingengo y’imari ya gisirikare, yayoboye umushinga wo gushyiraho ishuri rya gisirikare, n’indi.

Gen. Nyamvumba yarangije amasomo ya gisirikare muri kaminuza yo muri Nigeria.Yanarangije amasomo ajyanye n’umutekano muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri mushya w’umutekano kandi yahawe imidari inyuranye, harimo: umudari wo kubohora igihugu, umudari w’ubukangurambaga ku kurwanya Jenoside, umudari ku bukangurambaga bwo hanze y’igihugu, umudari w’ibikorwa by’intambara, umudari w’ubuyobozi bw’ingabo, umudari w’ibikorwa birengera abaturage, n’indi.

Dr. Vincent Biruta

Ku bantu benshi bahungiye mu nyubako y’inteko ishinga amategeko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izina Dr. Vincent Biruta rirazwi.

Byari bigoye kubona ubuvuzi ku bantu batabarwaga n’ingabo zari iza RPA, zikabajyana mu cyahoze ari CND, ubu isigaye ari ingoro y’inteko ishinga amategeko.

Iyo nyubako yari irimo abasirikare 600 ba RPA. Harimo kandi abanyapolitiki ba FPR, bari bateganyijwe kuba bamwe mu bagombaga kugira guverinoma y’inzibacyuho, nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga.

Vincent Biruta wari umuganga, na we ni umwe mu batabawe we n’umugore we n’abana babiri, umushyitsi hamwe n’abandi bari baturanye, babavanye mu rugo rwe rwegereye inteko ishinga amategeko.

Muri iyo nyubako, Dr. Biruta yatangiye kuvura abarwayi. Kuri ubu, abaharokokeye baramuzi cyane. Aha kandi ni naho urugendo rwe rwa politiki rwatangiriye.

Dr. Biruta wavutse ku itariki ya 19 Nyakanga 1958, yari asanzwe ari Minisitiri w’ibidukikije kuva muri Kanama 2017, mbere yuko agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kuwa mbere.

Mbere yuko ajya muri Minisiteri y’ibidukikije, Minisitiri mushya w’Ububanyi n’amahanga yari yarabaye Minisitiri w’umutungo kamere, kuva muri Nyakanga 2014.

Kuva mu 1997 kugera mu 1999, Dr. Biruta yabaye Minisitiri w’ubuzima, mbere yaho akaba yari yarabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Dr. Biruta yabaye Perezida wa Sena kuva muri Kanama 2003 kugera muri 2011.

Muri 2011, yagizwe Minisitiri w’uburezi, kugera muri 2014 ubwo yajyaga kuba Minisitiri w’umutungo kamere.

Edouard Bamporiki

Mu bandi binjiye muri Guverinoma kandi, harimo umukinnyi wa filime, umusizi, uwashinze ‘Art for Peace, intumwa ya rubanda wanayoboye Itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard.

Ni umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, uzwiho kuvuga ikinyarwanda kizimije, kandi akaba azwiho no kuba iyo avuga abantu bamutega amatwi kubera ikinyarwanda akoresha no gusetsa.

Rose Mary Mbabazi

Rose Mary Mbabazi ni Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, akazakorana na Bamporiki Edouard nk’umunyamabanga wa Leta.

Muri Gashyantare 2012, yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga. Yabaye kandi umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Kuva muri 2009 kugera muri 2011, Minisitiri Mbabazi yari akuriye ishami ryo guteza imbere ishoramari mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB).

Ignatienne Nyirarukundo

Kuva muri 2013 kugeza agizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ignatienne Nyirarukundo yari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.

Mbere yuko aba umudepite, yabaye komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yanabaye kandi umuyobozi w’umuryango w’Abasuwisi ushinzwe kurengera inyungu z’abana bari munsi y’imyaka 18 bafunze.

Yabaye kandi umuhuzabikorwa wa komite ishinzwe kurengera abana nk’inzobere ya UNICEF muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Aurore Mimosa Munyangaju

Mu mpinduka zo kuwa mbere, Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Minisitiri wa Siporo.

Mbere yo guhabwa uyu mwanya, Munyangaju yari Umuyobozi mukuru wa SONARWA.

Munyangaju yarangije mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Ni amahitamo meza kumugira Minisitiri wa siporo, bitewe n’igihe kinini amaze agaragaza gukunda siporo.

Akina umukino w’intoki wa basketball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka