Ku myaka 14 agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga

Mu gihe abana benshi bari mu myaka iri hagati ya 6 na 10 usanga baba bakiri mu mashuri abanza biga gusoma, kwandika no kubara, umwana w’umukobwa umwe ukomoka muri Mexico we ntiyigeze agira umwanya wo kunyura muri ibyo byiciro kubera ubwenge budasanzwe afite.

Uyu mwana w’umukobwa yitwa Adhara Pérez Sánchez, wavutse mu 2011, amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga kubera ubwenge budasanzwe afite, aho bivugwa ko ikigero cyabwo (IQ) kigera kuri 162 kikaba kirenze cyane igipimo gisanzwe cy’abantu benshi aho ubushakashatsi buvuga ko kiba kiri hafi ya 100 .

Mu gihe abana bagenzi be baba bakiri mu ntangiriro z’urugendo rw’uburezi, bataragera ku rwego rwo gusobanukirwa amasomo akomeye, Adhara we yasoje amashuri abanza afite imyaka itanu gusa, arangiza ayisumbuye mu gihe gito cyane mbere yo kujya muri Kaminuza.

Uyu mwana w’umuhanga yamaze kubona impamyabumenyi ebyiri mu bijyanye na engineering harimo iya systems engineering n’iya industrial engineering ndetse akaba yaranakomeje amasomo yo ku rwego rwa Master’s mu mibare akiri muto cyane.

Adhara Perez igipimo cy’ubwenge afite bivugwa ko kiri hejuru kurusha icya bamwe mu bahanga bakomeye babayeho mu mateka nka Albert Einstein na Stephen Hawking. Ibi byatumye afatwa nk’umwana w’umuhanga udasanzwe (child prodigy) mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga.

Nubwo yagaragaje impano idasanzwe, mu bwana bwe yahuye nibibazo by’ubuzima. Nyina wa Adhara, Nallely Sánchez, yavuze ko afite imyaka itatu yagize ibibazo by’indwara ya autism (Asperger syndrome), ibintu byatumye agorwa no kubana n’abandi bana ndetse bituma ahura n’itotezwa ku ishuri.

Nyina avuga ko nyuma yo gusanga uyu mwana afite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru, byatumye ahabwa uburyo bwihariye bwo kwiga.

Kubera ubwo bwenge buhambaye, Adhara yarangije amashuri abanza afite imyaka itanu gusa, akomereza mu mashuri yisumbuye ndetse agera no ku rwego rwa Kaminuza akiri muto cyane.

Uyu mwana w’umuhanga afite inzozi zikomeye zo gukorera Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) no kujya mu isanzure, aho yifuza kuzagira uruhare mu bushakashatsi mu by’isanzure ndetse no ku mibumbe nka Mars.

Kuri ubu, Adhara Pérez Sánchez afatwa nk’icyitegererezo ku bana benshi, cyane cyane abafite ibibazo byihariye, agaragaza ko ubushobozi n’inzozi bidakwiye guhagarikwa n’imbogamizi z’ubuzima.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka