Umunyeshuri wigaga mu mashuri abanza yakoze ibizamini bya Leta nyuma y’ibyumweru bibiri abyaye

Uwineza (izina yahawe) w’imyaka 17 y’amavuko, arimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019. Arabikora ari kumwe n’uruhinja rwe rw’ibyumweru bibiri kandi ngo yiteguye kubirangiza akazakomeza amashuri yisumbuye.

Iyi foto igaragaza umwe mu bana bari mu kigero cy'imyaka 17 y'amavuko watewe inda (si iy'uwo uvugwa mu nkuru)
Iyi foto igaragaza umwe mu bana bari mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko watewe inda (si iy’uwo uvugwa mu nkuru)

Uwo mwana w’umukobwa wo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yakomeje kwiga nubwo yari atwite, gusa mu minsi yegereje kubyara ngo nibwo yahagaritse kwiga kubera intege nke, ariko nyuma yo kubyara yakomeje kuvuga ko azasubira ku ishuri agakora ibizamini nk’uko bitangazwa n’umubyeyi we.

Uwineza yageze aho gukorera ibizamini ku gihe nk’abandi, ahabwa icyumba cyihariye akoreramo kuko yari yazanye n’uruhinja rwe kugira ngo arube hafi.

Daniel Uwizeyimana ushinzwe uburezi mu Murenge wa Muhima, ari na we wakurikiraniye hafi iby’uwo mwana kugira ngo atazavaho areka ishuri burundu, avuga ko uwo mwana yari yaratinye kubwira iwabo ko atwite.

Agira ati “Kugira ngo tumenye ko uwo mwana atwite byaturutse ku mwalimukazi umwigisha baganiriye abitewe n’uko yahoraga amubona asinzira mu ishuri, mbese atameze neza. Yamwemereye ko atwite ariko atinya kubibwira ababyeyi be kuko ngo bamwica, ahubwo avuga ko agiye kwiyahura aho kubibabwira”.

Ati “Uwo mwalimukazi yahise abimbwira hanyuma musaba gushaka nyina w’uwo mwana kugira ngo abanze amuganirize, amwumvishe ko agomba kwakira neza ibyabaye ku mwana we, yirinde kumuhutaza kugira ngo ataziyahura. Umubyeyi yaje ku ishuri, baramuganiriza arabyumva ndetse abarezi biyemeza kumufasha”.

Akomeza avuga ko umubyeyi w’uwo mwana yahise abyakira kuko yumvaga n’ubundi umwana ari uwe bityo ko atagomba kumutererana, ahubwo ngo yatangiye kumwitaho kurushaho.

Ati “Nyina w’uwo mwana yarabyakiriye, amwitaho ku buryo yakomeje kwiga neza mu gihe yari atwite, cyane ko n’abarezi bo ku ishuri rye bakomeje kumukurikirana. Yaje guhagarika kwiga mbere gato y’uko abyara, hanyuma aza kubyara neza, cyane ko yabyariye kwa muganga”.

Uwineza yabyaye mbere y’itariki abaganga bateganyaga, kuko bo bari baramubwiye ko azabyara ku ya 01 Ugushyingo 2019, ari byo byateraga impungenge abamukurikiranaga kuko itariki yari yegereye iy’itangira ry’ibizamini bya Leta, gusa si ko byagenze kuko yabyaye ku ya 19 Ukwakira 2019.

Uwizeyimana avuga ko uwo mwana yabyaye neza atabazwe, bituma agarura agatege vuba ari yo mpamvu bamuretse akajya gukora ibizamini, cyane ko na we ngo yumvaga ashaka kubikora.

Nyuma y’ikizamini cya mbere cy’imibare uwo mwana yakoze kimwe n’abandi, Uwizeyimana ku bufatanye n’abarezi bashakiye Uwineza ibyo kurya n’igikoma, kugira ngo agarure imbaraga bityo abashe konsa umwana we ndetse ashobore no gukora ikizamini cya nyuma ya saa sita.

Uwineza yisabiye gukora ibizamini
Umubyeyi w’uwo mukobwa avuga ko umwana ari we wamwisabiye kumureka ngo ajye gukora ibizamini kuko ngo yangaga gupfusha umwaka ubusa.

Ati “Umwana wanjye ni we wisabiye ngo tumureke ajye gukora ibizamini bya Leta, nararebye mbona yatangiye kugarura agatege kandi abishaka ndamureka ajya gukora. Nabonaga nta mpanvu yo kumubuza kujyayo, cyane ko yari yakomeje kwiga uretse mu minsi mike ya mbere yo kubyara”.

Ati “Ibyabye ku mwana wanjye narabyakiriye, ntibibuza ko akomeza kuba umwana nubwo yabyaye. Azakomeza kwiga n’ayisumbuye nta mpamvu yo kumubuza amahirwe, umwana we tuzamurera nta kibazo”.

Uwo mubyeyi avuga ko uwamutereye inda umwana batigeze bamumenya, cyane ko birinze kubibaza cyane Uwineza kuko bangaga ko byamuvangira mu gihe yari yiyemeje kujya gukora ibizamini bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega igikorwa cyiza , nasabaga ko hajyaho ikigega kigoboka abangavu baterwa inda batabarwe kuko kubafasha no kubitaho ni byiza bibateza imbere nigihugu kandi ababyeyi nabo bigishwe.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Muraho neza!!mbanje gushimira uwo mwana ubutwari yagize bwo kudacika inejye ndetse ndashimira nabo barezi nukuri nabo nababyeyi beza knd nuwo mubyeyi mushimiye uburyo yihanganiye ibyabaye kuko ababyeyi benshi bumva ko niba umwali abyariye murugo biba birangiye ntakandi kamaro bakimucyeneyeho ark siko biri biriya ninki manuka bajye bihangana knd babe habi yabana babo gusa uwo mwana imana imube hafi ndetse imuhe gutsinda ikizamini.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka