“Kirazira zidafite ishingiro” zituma ababyeyi bataganiriza abana ubuzima bw’imyororokere

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zirasaba ko ibiganiro bivuga kuri iyi ngingo byajya biganirwa no muri gahunda zihuriza hamwe abaturage n’inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi no mu muganda ngarukakwezi.

Dr. Nzabonimpa asaba ko ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere byajya biganirwaho no mu bikorwa byahurije hamwe abaturage
Dr. Nzabonimpa asaba ko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byajya biganirwaho no mu bikorwa byahurije hamwe abaturage

Ibi biravugwa mu gihe imibare y’abana baterwa inda zitateguwe ikomeza kuzamuka buri mwaka, ingimbi n’abangavu bakagaragaza ko hari ababyeyi batagira ubushake bwo kubaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikabagusha mu bishuko bituma bamwe batwara izo nda.

Abagiye batwara inda muri ubu buryo bavuga ko byagiye bituruka ku kuba batarabonye amakuru mbere yuko bagera mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, babugeramo bagahura n’ababashuka babahaga amakuru atari yo, ko iyo umukobwa agiye mu mihango bwambere aba agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo atazajya ababara, kandi adashobora guhita atwara inda.

Mu bagiye bahura n’iki kibazo harimo abo inzozi zabo zahagaze, kubera kubaho mu buzima bubi nyuma yo kubyara ndetse n’abahagaritse amashuri burundu.

Abana b’abakobwa bashobora guhura n’ibibazo nk’ibi baracyari benshi, kuko bemeza ko kugeza n’ubu hari ababyeyi batemera kuganiriza abana ba bo.

Umukobwa w’imyaka 15 twahisemo kwita Mukamana Dativa muri iyi nkuru, avuga ko inshuro zose yagerageje kuganiriza nyina ku bijyanye n’imyororokere yamwiyamaga avuga ko atangiye kuba inshinzi.

Ati “Hari igihe umubyeyi ugira icyo ukeneye kumubaza nk’ibyo by’imyororokere akumva ko ari ubushinzi, yakubwira ngo ugende ubikure ahandi nawe ukajya kubikura ahandi nyine nawe urabyumva”.

Uyu mukobwa kimwe na benshi mu nshuti ze ngo bagiye batungurwa n’imihango ya mbere ku buryo bayibonaga ntibamenye ibyo ari byo bikabatera ipfunwe.

Kirazira zidafite ishingiro

Hari amakuru menshi adafite ishingiro abana b’abangavu bavuga ko bagiye bahabwa na bagenzi babo, nko kuvuga ko umukobwa warwaye uduheri mu maso agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo dukire, kuba umukobwa wabonye imihango yambere agomba gukora imibonano ngo atazajya ababara yayigiyemo, cyangwa kuba umuhungu udafite ubwanwa adashobora gutera inda.

Ni amakuru abana b’abakobwa bahererekanya hagati yabo kandi ashyira mu kaga gakomeye ubuzima bwa bo.

Hari abavuga ko kutaganiriza abana ku buzima bw’imyororokere ari “kirazira zidafite ishingiro zidakwiye guhabwa agaciro” bagendeye ku mpamvu ababyeyi batanga zituma bataganira n’abana.

“Mu Kinyarwanda hari amagambo menshi udashobora gutinyuka kuvuga. Ntakubeshye sinashobora kubiganiriza umwana. Wumva ari ngombwa ukumva ufite n’iryo shyaka ariko ukabura ahantu uhera icyo kiganiro ujya kukivuga”. Uku ni ko umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utashatse ko tuvuga amazina ye abivuga.

Kuri iyi ngingo, ababyeyi b’abagabo n’abagore ntibavuga rumwe k’ugomba kuganiriza umwana w’umukobwa watangiye kujya mu mihango.

Abagabo bavuga ko ari inshingano y’ababyeyi b’abagore mu gihe abagore na bo bavuga ko bibatera isoni bikwiye gukorwa n’ababyeyi b’abagabo.

Musonera Japhet wo mu karere ka Rulindo agira ati “Ibyubahiro by’abakobwa burya si nk’ibyabahungu. Umuhungu namutinyuka nkamuganiriza, ariko umukobwa w’inkumi koko wabihera he? Umukobwa aganira na nyina, ahubwo umuhungu akaganira na se nibura”.

Ku rundi ruhande ariko, ababyeyi babashije kurenga izi kirazira bakaganiriza abana, bavuga ko byagiye bitanga umusaruro, ariko by’umwihariko bikarema icyizere hagati y’umwana n’umubyeyi nk’uko byemezwa na Niyibizi Celestin wo mu karere ka Gicumbi.

Agira ati “Umwana w’umukobwa ahubwo iyo umubyeyi w’umugabo abimuganirije ahita atinyuka. Byatanze umusaruro uhagije iwanjye. Ubu umwana niyo agiye ahantu arambwira, yashaka kubaza nyina ikintu cyose abanza kumbaza kuko namutinyuye.

Maze kumuganiriza yabibwiye nyina, icyanshimishije ni uko yasetse nyina amubaza impamvu muganiriza ariko we ntamuganirize”.

Abana bagize amahirwe yo kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare bemeza ko byabagiriye akamaro kanini, by’umwihariko mu kudashukwa n’abantu babaha amakuru atari yo kubera impinduka zibabaho mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu.

Ni mu gihe abataragize ayo mahirwe bo bakunze guhura n’ibishuko by’ababashora mu busambanyi, by’umwihariko ku bakobwa, nyuma yo kubona imihango yambere.

Impuguke mu buzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa, avuga ko mu gihe hari ababyeyi bakomeje kugira imyumvire ituma bataganiriza abana, hakwiye gushyirwaho uburyo inyigigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zajya zitangwa no muri gahunda zihuriza hamwe abaturage.

Agira ati “Nk’uko Minisiteri y’uburezi igenda ishyira mu nyigisho ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aya makuru akwiye kujya atangwa no mu biganiro bikorwa hirya no hino, haba mu nteko z’abaturage, mu mugoroba w’ababyeyi, mu gihe cy’umuganda, kugira ngo amakuru umwana ataboneye ku ishuri cyangwa umukobwa utiga ayavane ku babyeyi, ku baturanyi, ku mujyanama w’ubuzima, mu nzego z’ibanze n’ahandi hose yabasha kuyabona”.

Imibare y’abana baterwa inda zitateguwe igenda yiyongera uko imyaka ishira, kuko mu mwaka ushize habaruwe abana 19.000 batewe inda bakiri bato, bavuye ku 17.000 babarurwaga mu mwaka wa 2016.

Ni ikibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, ihamagarira buri wese kugira uruhare mu kibonera umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho mfite ikibazo nshaka kubaza jye numgore wanjye twayisemo uburyo bwo kuboneza urubyaro twiyakana nonese ko hari amasohoro asigara mugitsina cy,umugabo, Apfa mugihe kingana gute.murakoze

Rurangirwa Eugene yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka