Dore impamvu zituma umuntu agira imvi

Imvi ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara uko umuntu agenda asaza, ariko si ko buri gihe ziterwa n’imyaka gusa. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu atangira kugira imisatsi y’imvi hakiri kare akiri muto ndetse anashaje.

Abahanga mu kwita no kuvura uruhu bavuga ko impamvu zituma imvi ziza mu bihe bitandukanye biterwa n’impamvu zinyuranye.

Dr Muhima Giovanni, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, avuga ko umuntu ukiri muto ashobora kugira imvi, mu gihe undi azigira akuze, ndetse hari n’abasaza bagifite umusatsi w’umukara imvi zabo ugasanga ari nke cyane.

Ati: “Mu busanzwe, ibara ry’imisatsi ritangwa na melanin, uturemangingo dutanga ibara ku ruhu no ku musatsi. Iyo utwo duce dutangiye kugabanuka cyangwa kudakora neza, umusatsi utangira guhinduka ukamera imvi.”

Dr Muhima avuga ko impamvu ya mbere isanzwe itera imvi ari ugusaza. Uko umuntu agenda akura, umubiri ugabanya uturemangingo twa melanin, bigatuma umusatsi utakaza ibara.

Ikindi avuga gishobora gutera imvi ni uruhererekane mu miryango (genes), cyane cyane ku bantu batangira kuzigira bakiri bato bitewe n’uko byagiye bigaragara mu miryango yabo.

Ati: “Umuhangayiko ukabije (Stress) ishobora kugira uruhare mu kwihutisha guhinduka kw’imisatsi, kuko igira ingaruka ku mikorere y’umubiri muri rusange.”

Ikindi Dr Muhima avuga gitera imvi ni kubura intungamubiri zimwe na zimwe nka vitamini B12, fer (iron) na zinc. Iyo umubiri udafite izo ntungamubiri, umusatsi ntubona imbaraga zihagije zo gukora melanin, bikihutisha guhinduka kw’ibara ryawo.

Hari n’indwara zishobora kugira ingaruka ku misatsi, zirimo izibasira uruhu cyangwa imikorere y’umubiri, bikaba byatuma umusatsi uhindura ibara.

Zimwe muri izo ndwara harimo thyroid (hypothyroidism cyangwa hyperthyroidism). Thyroid ni glande iherereye mu ijosi imbere, ikora imisemburo ikayohereza mu maraso kugira ngo ifashe kugenzura imikorere y’umubiri. Iyi misemburo igira uruhare runini mu kugenzura ingufu z’umubiri, ubushyuhe, umutima n’imikurire muri rusange. Iyo ‘thyroid’ idakora neza, ishobora kugira ingaruka ku mubiri wose, harimo n’uruhu n’imisatsi.

Iyo ‘thyroid’ idakora neza, igira ingaruka ku mikurire y’umusatsi, bigatuma ugabanuka cyangwa ugahindura ibara hakiri kare ukaba imvi.

Ati “Indi ndwara ishobora gutera imvi ni vitiligo. Ni indwara ituma uturemangingo dutanga ibara (melanin) twangirika, bigatera uruhu n’umusatsi gutakaza ibara”.

Hari kandi ‘alopecia areata’, indwara yangiza imizi y’umusatsi, bigatera umusatsi gucika cyangwa guhindura ibara mu duce tumwe na tumwe.

Dr Muhima avuga kandi ko kubura vitamini B12 cyangwa fer bishobora gutuma umusatsi udakura neza kandi ugahinduka imvi hakiri kare. Asobanura ko iyo umubiri udafite intungamubiri zihagije, umusatsi ntubona imbaraga zo gukora melanin, bikihutisha guhinduka kw’ibara ryawo.

Ese hari amavuta atuma imvi zigenda?
Dr Muhima avuga ko uretse amabara akoreshwa mu guhindura umusatsi by’igihe gito, ngo nta mavuta atuma imvi zicika burundu.

Icyo abaganga bemeranya ni uko amavuta ashobora gusa guhindura ibara ry’umusatsi mu gihe gito, ariko iyo ashizemo, imvi zongera kugaragara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka