Urubyiruko rwasanze guhinga na byo byabatunga

N’ubwo muri rusange abakiri batoya badakunda ibijyanye no guhinga, hari bamwe muri bagenzi babo basanze guhinga na wo ari umwuga wabatunga, ukoranywe intego.

David Habagusenga utuye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza afite imyaka 28. Avuga ko yamaze igihe kirekire ntacyo akora nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, n’umurima yari afite wa hegitari ebyiri awukodesha, ariko ko aho yiyemereje guhinga asigaye afite amafaranga.

Avuga uko igitekerezo cyo guhinga cyamujemo agira ati “Nabonye amahugurwa ya Huguka Dukore Akazi Kanoze, baduhugura ku kwihangira imirimo.”

“Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya badufashije kujyamo nayagujijemo ibihumbi 20, ngurisha n’ihene eshatu nari mfite nkuramo ibihumbi 30, hanyuma wa murima wanjye nywuhingamo imyumbati.”

Imyumbati yejeje bwa mbere ngo yayigurishije ihagaze, bamuha ibihumbi 150, ariko aza kugirwa inama yo kuzajya ayikura akayigurishiriza, none iya kabiri yahinze aherutse kuyikuramo ibihumbi 700.

Aya mafaranga yakuye mu myumbati yamuteye imbaraga zo gutekereza ku yindi mishinga yamwinjiriza amafaranga none ubu ari kwiga gusudira ku buryo atekereza ko mu minsi iri imbere azaha urundi rubyiruko akazi.

Marie Chantal Vuguziga wo mu Murenge wa Busasamana i Nyanza, akaba mu kigero cy’imyaka 32, yize amashuri yisumbuye agarukira ku cyiciro cya mbere kubera kubura ubushobozi.

We yari asanzwe afite umugende umwe yahingagamo ibijumba, ubundi agashaka abo ahingira kugira ngo abone amafararanga.

Marie Chantal Vuguziga w'i Busasamana yahinze Gaperi zimuha amafaranga none yatangiye gutekereza kuzikoramo umutobe
Marie Chantal Vuguziga w’i Busasamana yahinze Gaperi zimuha amafaranga none yatangiye gutekereza kuzikoramo umutobe

Nyuma yo guhugurwa na Huguka Dukore Akazi Kanoze, yiyemeje gushakira ubuzima mu buhinzi, areba ikintu cyamuha amafaranga kidakunze guhingwa n’abantu benshi, ahitamo imbuto za gaperi.

Yazihinze muri wa mugende akuramo ibihumbi 150, abonye ko zirimo amafaranga yiyemeza kwagura aho azihinga.

Agira ati “Zitanga umusaruro, ku buryo zibasha kwera mu mezi ane. Kandi niba watangiye usarura nk’ibiro bitanu ubukurikiyeho biba 10, ubukurikiyeho na bwo bikaba 20. Zigenda zitanga umusaruro uko amezi agenda yiyongera.”

Imirima afite ubu ngo ayisaruramo ibiro 50 mu cyumweru, kandi ikilo bakimugurira ku mafaranga 600. Intego afite ni ukongera cyane ubuso ahingaho ku buryo azajya yeza ibiro 150 mu cyumweru.

N’ubwo abazigura atajya ababura kuko ngo abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, abarwaye impyiko, amaso n’umwijima kwa muganga bazibandikira bakaza kumugurira, ibyo biro 150 ateganya kweza mu cyumweru ngo azajya abikoramo umutobe w’izi mbuto kuko yabonye abantu bawukunda.

Ati “Nasanze nkozemo umutobe ikilo nagikuramo amafaranga ibihumbi bibiri. Urumva ko ari ho hari inyungu. Icyakora ibi kubigeraho ntibinyoroheye kuko nta bushobozi bwo kugura imashini nini yo gukora imitobe hamwe no kubona imiti ituma imitobe nkoze imara iminsi.”

Umuyobozi w’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze, Steve Kamanzi, avuga ko urubyiruko bahugura ari abaturuka mu miryango ikennye yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, bacikije amashuri cyangwa abasigaye inyuma, harimo abafite ubumuga n’ababyariye iwabo.

Babaha amasomo y’ubumenyi ngiro bukenewe ku isoko ry’umurimo harimo kumenya uko umuntu yabona akazi, yanakabona akagakora neza.

Babigisha kandi amasomo ajyanye no kwihangira imirimo, hanyuma bakabakurikirana mu gihe cy’amezi atandatu.

Bari bihaye gahunda y’uko mu gihe cy’imyaka itanu bazaba bamaze guhugura urubyiruko ibihumbi 40, ariko ubu mu Rwanda hose bamaze kugera ku bihumbi 32 mu gihe cy’imyaka itatu gusa. Mu Ntara y’Amajyepfo bamaze guhugura urubyiruko 5214.

Kamanzi anavuga ko urebye 65% by’urubyiruko bamaze guhugura ubu bafite akazi, abandi na bo ibyo bakora bikaba bibinjiriza amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka