Bushali na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul ukoresha izina rya ’Bushali’ mu muziki, Nizeyimana Slum wiyise Drip Slum bahuriye ku njyana bise Kinya-Trap n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bose bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uwase Nadia wari kumwe na bo ubwo bafatwaga we yasabiwe kurekurwa ahita anataha.

Imbere y’umucamanza, ubushinjacyaha bwongeye kwerekana ibyaha aba bahanzi bashinjwa birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ibi ubushinjacyaha bukabihamya bushingiye ku buhamya bwahawe n’abaturanyi n’ibipimo bya muganga byagaragaje ko mu mubiri w’aba bose basanzwemo ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha bushingiye ku buremere bw’iki cyaha, bugasanga batarekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze kuko bashobora gutoroka ubutabera.

Icyaha cyo gukoresha urumogi, Bushali na bagenzi be bagihakanye kuva ku munsi wa mbere w’ibazwa, kuko bo bavugaga ko ubwo bafatwaga binukirijwe ntibumvikane nk’abanyweye urumogi, naho ibyo kuba hari ikoti ryasanzwemo urumogi ryari mu cyumba aho baraye, basobanura ko ari iry’umuhungu wa nyir’inzu basanzwemo mu gitondo.

Babwiye urukiko ko bamaze igihe baretse kunywa urumogi, ariko urukiko rushingira kuri raporo ya muganga igaragaza ko mu maraso yabo harimo ibiyobyabwenge, bityo urukiko rutesha agaciro ibyo kwisobanura ko baruretse.

Urukiko rwahise rutegeka ko Hagenimana Jean Paul (Bushali), Nzeyimana Slum (Drip Slum) na Uwase Carine bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo iperereza rikomeze, naho Uwase Nadia we yasabiwe gufungurwa kuko yavugaga ko amakuru yo kunywa urumogi atari ayazi ndetse, raporo ya muganga ikaba yarasanze adaheruka gukoresha ibiyobyabwenge.

Iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu minsi itarenze 15.

Inkuru bijyanye:

Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafungiwe kunywa urumogi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka