
Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera we yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ni we washyizeho abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, ashingiye ku itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12.
Izi mpinduka zije zikurikira izindi zakozwe tariki 04 Ugushyingo 2019 mu ngabo z’u Rwanda no muri zimwe mu nzego nkuru z’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Hagati aho se ari meya cg gitifu w’intara ni nde uhembwa umushahara uremereye kurusha undi?
Uriya nko ni Jabo Paul, ni gisambo sinzi impamvu atarahagarikwa
Aba banuamabanganshingwabikorwa barashoboye cyane ko basanzwe bafite ubumaratibonye mukuyobora abanyarwanda mu iterambere ry’igihugu!