Abayobozi bahawe imyanya mishya bashimiye Perezida Kagame
Ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya y’ubuyobozi itandukanye, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yabaye Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije aba Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yabaye Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri wa Siporo aba Aurore Mimosa Munyangaju.
Minisiteri y’Urubyiruko yongewemo Umuco, Rosemary Mbabazi aba Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco.
Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Ni mu gihe Ignatienne Nyirarukundo wari Umudepite yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage asimbuye Alvera Mukabaramba uherutse kujya muri Sena y’u Rwanda.
Assumpta Ingabire yagizwe Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, naho Didier Shema Maboko agirwa Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo.
Samuel Dusengiyumva yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza yabaye Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye aba Tito Rutaremara.
Hari kandi Marc Kabandana wagizwe umwe mubagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.
Nyuma y’itangazo ryagiye ahagaragara rivuga izi mpinduka, bamwe mu bahawe imyanya babinyujije kuri Twitter banditse ubutumwa bushimira Umukuru w’Igihugu, abandi bandika ubutumwa bashimira abahawe imyanya mishya banabifuriza kuzasohoza neza inshingano bahawe.
Shema Maboko Didier wabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo yagize ati “Nshimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Ni inshingano nishimiye kandi nzatanga umusaruro kugira ngo Siporo yacu itere imbere.”
Nshimiye Nyakubahwa @PaulKagame ku cyizere yangiriye cyo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, n'inshingano nishimiye kandi nzatanga umusaruro kugirango sport yacu itere imbere.
🇷🇼— SHEMA - M. Didier (@SMDidier1) November 5, 2019
Rosemary Mbabazi wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na we yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bwe bufite icyerekezo. Ndamushimira ku bw’icyizere yatugiriye akaduha inshingano zo gukorera Igihugu cyacu. Ndamwizeza kuzakorana umurava inshingano nahawe.”
I take this opportunity to thank HE the President @PaulKagame for His visionary leadership and entrusting us with responsibilities of serving our nation. I pledge my full commitment of serving with diligence.
— Rosemary mbabazi (@RMbabazi) November 5, 2019
Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na we yashyize ubutumwa kuri Twitter avuga ku nshingano nshya yahawe.
Yagize ati “Witaba kare ugatumwa kure, watumwa n’Umukuru ugashima ushingura ugana iyo utumwe. Ubutumwa mumpaye Nyakubahwa Mutoza w’Ikirenga Paul Kagame nzabusohoza bwemye, nzaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa. Nzaba Mudahusha ku ruhembe muntumye kurasaniraho. U Rwanda nirweme.”
Witaba kare ugatumwa kure, Watumwa n'Umukuru ugashima ushingura ugana iyo utumwe. Ubutumwa mumpaye Nyakubahwa Mutoza w'Ikirenga @PaulKagame nzabusohoza bwemye, nzaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa. Nzaba Mudahusha kuruhembe muntumye kurasaniraho. URwanda nirweme.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) November 4, 2019
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Dr. Vincent Biruta wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Amb. Nduhungirehe kandi yashimiye Dr. Richard Sezibera wari umaze umwaka ayobora iyo Minisiteri.
Ati “Mu mwaka wose ushize nagize amahirwe no gukorana na we kandi ndamwifuriza ibyiza byose.”
Congratulations to Dr @Vbiruta for his appointment as Minister of Foreign Affairs and International Cooperation.
I am grateful to Dr @rsezibera for his able leadership of @RwandaMFA over the past year. I was privileged to serve with him and I wish him all the best🙏🏾. https://t.co/SdMEMe7nzR pic.twitter.com/xYBUDJKqYo
— Amb. Olivier Nduhungirehe (@onduhungirehe) November 4, 2019
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage(PSD) na ryo ribinyujije kuri Twitter, ryashimiye Dr. Vincent Biruta usanzwe ari na Perezida w’iryo shyaka wahawe kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Iryo shyaka ryagize riti “Turamwifuriza kuzuza neza inshingano nshya yahawe.”
Congratulations to @PSD_RW Chairman, Min. @Vbiruta on his appointment as new Minister of @RwandaMFA.
We wish him success in his new duties. pic.twitter.com/55vm3C26ny— PSD Rwanda (@PSD_RW) November 5, 2019
Ohereza igitekerezo
|
Imana n’umutimanama wanyu bizabashoboze kwesa imihigo