Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta baravuga ko bizeye gutsinda neza

Bamwe mu banyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bemeza ko bazabitsinda neza kuko ikizamini bahereyeho bivugira ko kitabagoye, cyane ko biteguye neza.

Abo banyeshuri baganiriye na Kigali Today kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2019, umunsi ibyo bizamini byatangirijweho. Bari barangije ikizamini cy’imibare ari na cyo bahereyeho, bakemeza ko kitari gikomeye.

Neza Kenny wiga kuri APE Rugunga ariko akaba arimo gukorera ibizamini ku ishuri ribanza rya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, yasobanuye uko yiteguye ibizamini.

Ati “Narize nk’ibisanzwe ariko mfata umwanya munini wo gusubiramo amasomo yanjye yose, maze kumva ko bigeze mu mutwe ndaruhuka. Mu gitondo naje niteguye gukora neza kandi ndumva icy’imibare ndangije nagitsinze kuko kuri jyewe cyari cyoroshye”.

Mugenzi we witwa Chanceline biga ku ishuri rimwe we ati “Byari byoroshye ariko binakomeye, gusa nizeye kubitsinda”.

Abana bagiye mu karuhuko mbere yo gukora ikizamini cya kabiri, aha ni kuri EP Sainte Famille
Abana bagiye mu karuhuko mbere yo gukora ikizamini cya kabiri, aha ni kuri EP Sainte Famille

Imanzi Laurique wiga kuri Ecole Privée Marie Auxilitrice, yavuze ko ibibazo mu kizamini cy’imibare byari byinshi ariko ko abimenyereye.

Ati “Baduhaye ibibazo byinshi ariko byari byoroshye. Twebwe n’ubusanzwe tumenyereye gukora ibibazo byinshi bikadutoza gukora twihuta ari yo mpamvu nabirangije kandi ndumva nabitsinze”.

“Ejo nabyutse kare ntangira niga imibare, gusa numvaga mfite ubwoba ariko bambwira ko iyo ugize ubwoba utsindwa hanyuma mbwivanamo nkomeza kwitegura. Mu gitondo rero nabonye ari ibisanzwe, batwakiriye neza dukora dutuje kandi baduhaye umwanya uhagije”.

Nyuma y'ikizamini cy'imibare abana baruhukaga bakina agapira
Nyuma y’ikizamini cy’imibare abana baruhukaga bakina agapira

Abana bagomba gukora ibizamini bitanu, bagakora bibiri ku munsi wa mbere n’uwa kabiri naho ku munsi wa nyuma bagakora kimwe.

Ikidasanzwe cyagaragaye ahakorerwa ibizamini kuri Sainte Famille ni uko hari umwana w’umukobwa waje gukora ikizamini avuye mu bitaro.

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko abana biyandikishije bagomba gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ari 286,087 barimo abahungu 131,748 n’abakobwa 154,339. Iyo mibare ikaba yariyongereye ugereranyije n’iy’umwaka ushinze kuko abakoze bose muri 2018 bari 255,578 hakaba harabayeho ubwiyongere bwa 11,9%.

Mbere yo kwinjira mu kizamini abana babanza gusakwa
Mbere yo kwinjira mu kizamini abana babanza gusakwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka