Hari abanyeshuri bakoreye ibizamini aho batiyandikishirije

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2019, hagaragayemo imbogamizi z’uko hari abana biyandikishije ku kigo bakajya gukorera ku kindi.

Kuba umwana yakorera ikizamini aho atiyandikishije nta kibazo biteye
Kuba umwana yakorera ikizamini aho atiyandikishije nta kibazo biteye

Iki ni kimwe mu bintu byahangayikishije abari babiteguye ariko bagatungurwa no kumva ko hari abagiye gukorera ku bindi bigo, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe, kuko aho urupapuro rw’imyirondoro yawe (souche) ruri, bimenyerewe ko ari ho wakagombye gukorera.

Kigali today isura ahakorewe ibizamini hatandukanye mu mujyi wa Kigali, abayobozi bamwe na bamwe bavuganye na yo, bagaragaje ko ibintu byose byagenze neza uko babiteguye, ariko ko imbogamizi bahuye na zo ari uko umubare w’abanyeshuri bari biteguye kwakira atari wo bakiriye.

Ku ishuri ribanza rya Muhima, ahakoreye ibigo bibiri ari byo APACOPE, na Muhima primary school, umuyobozi w’iyo site, Andre Nsengiyumva, yagaragaje ko mu bana 621 bagombaga kuhakorera, abanyeshuri 17 batahabonetse, ibintu byabateye ikibazo, bakomeza gukurikirana impamvu yabateye gusiba ikizamini.

Andre Nsengiyumva, uyobora site ya EP Muhima
Andre Nsengiyumva, uyobora site ya EP Muhima

Yagize ati “Ibibazo twahuye na byo by’abanyeshuri basibye gukora ibizamini kandi bariyandikishirije hano, abenshi kubera umurenge wa Muhima n’umurenge wa Kigali imiryango myinshi yimukiye mu midugudu y’ikitegererezo (modal village) yubatswe i Karama, tumaze kumenya ko hari abana bagera kuri batanu bagiye gukorera yo.

Abandi dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’ushinzwe uburezi ku murenge, turimo guhamagara, tumaze kumenya abandi bagera kuri bane barwaye, mu kanya turajya kubasura aho barwariye.”.

Akomeza avuga ko ari umwihariko w’uyu mwaka, kuko ubundi iyo umwana yabaga yarafashe nimero azakoreraho ikizamini akajya kwiga ahandi, yagendaga akiga ariko igihe cyo gukora ikizamini, akaza kuri cya kindi yiyandikishirijeho.

Abana bagiye mu karuhuko mbere yo gukora ikizamini cya kabiri, aha ni kuri EP Sainte Famille
Abana bagiye mu karuhuko mbere yo gukora ikizamini cya kabiri, aha ni kuri EP Sainte Famille

Akavuga ko ariko kuri ubu umwana aho yari ari akaba ari ho yakoreye n’ubwo atari afite ifishi.

Ati “Amabwiriza baduhaye batubwiye ko umwana wize, afite nimero tumukorera indi fishi, kuko amafishi twakoreyeho, yaturutse muri REB. Byaduteje ikibazo kinini cyane, kuko tuba dufite umubare w’abana bagomba gukora, ubwo rero twagize ngo bamwe basibye, kandi barimo gukora ikizamini ahandi, tukaba tubimenye nonaha, turimo dutelefona ababyeyi”.

Avugana na Kigali Today, umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburezi REB, Dr. René Ndayambaje, yavuze ko nta mpamvu yo kubuza umwana gukora ikizamini aho yaba ari hose mu Rwanda, mu gihe afite ibyangombwa byerekana ko yize umwaka wa gatandatu.

Ati “Umwana niyo yaba yariyandikishirije i Rusizi akajya kwiga ku mu Bugesera, apfa kuba afite nimero imubaruyeho (registration number).

Iyo nimero iba ari iye aho yajya hose mu gihugu, ni wo mwirondoro we, aho ayitanze hose imyirondoro ye ihita yigaragaza. Aho yajya hose rero ayifite, bagomba kumwakira bakamuha aho gukorera kuko nta kibazo biteje”.

Mu Rwanda ,hateganyijwe ko ahakorerwa ibizamini (centres des examens) uyu mwaka wa 2019 ari 938, hagizwe n’ibigo 2,823, hakaba hari hateganyijwe ko abanyeshuri bakora ibizamini ari 286,087 bagizwe n’abahungu 131,748, n’abakobwa 154,339.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka