U Rwanda rwungutse abapolisi basoje amasomo yo kuyobora ku rwego rukuru

U Rwanda rwungutse abapolisi bakuru basoje amasomo y’ubuyobozi ku rwego rukuru nyuma y’umwaka bari bamaze bakarishya ubwenge mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

Ni nyuma y’uko muri iryo shuri kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena, habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 14 cy’amasomo y’ubuyobozi amara umwaka umwe (Police Senior Command and Staff Course), kigizwe n’abanyeshuri 38 bo ku rwego rwa ba Ofisiye Bakuru baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika.

Abasojwe bagizwe n’abanyeshuri 23 b’Abanyarwanda, barimo abo muri Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Abandi 15 ni abaturutse mu bihugu 9 by’Afurika, birimo Santrafurika, Ubwami bwa Eswatini, Malawi, Namibia, Sudan Y’Epfo, Somalia, Gambia na Uganda na Kenya.

Aya masomo bahabwa (Police Senior and Staff Course) ni gahunda y’amahugurwa imara umwaka umwe, atangwa n’Ishuri rikuru rya Polisi ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda hamwe na African Leadership University.

Ni mahugurwa agizwe n’ibyiciro bitatu by’ingenzi bihuza uburezi bufite ireme n’iterambere ry’umwuga, ririmo amasomo ajyanye n’ubuyobozi n’imicungire ya Polisi (Police Command and Staff Component), amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Postgraduate Course) mu buyobozi n’imicungire n’urwego rw’ubushobozi bwo gufata ibyemezo (Strategic Leadership and Management), atangwa na African Leadership University, hamwe na gahunda y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s Degree) mu masomo yerekeranye n’amahoro no guhindura amakimbirane mu buryo bwubaka (Peace Studies and Conflict Transformation), atangwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuri bose uko ari 38 batsinze amasomo ya Police Command and Staff Course. Muri bo, 36 bujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s Degree) mu masomo y’amahoro no guhindura amakimbirane mu buryo bwubaka (Peace Studies and Conflict Transformation), ndetse n’impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Postgraduate Diploma) mu buyobozi n’imicungire bishingiye ku igenamigambi (Strategic Leadership and Management).

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, CP Christophe Bizimungu, yashimiye inzego zose zagize uruhare mu kugira ngo aya masomo agende neza mu gihe cy’umwaka amaze, asaba abayasoje kugenda bagakoresha ubumenyi bahawe kuko babifitiye ubushobozi.

Yagize ati “ubwo musubiye mu nshingano zanyu z’umwuga, ni ingenzi ko mukomeza kuzirikana ko mufite inshingano zo gukora akazi kanyu neza kurushaho kandi mu buryo bunoze bwa kinyamwuga. Mwungutse ubumenyi n’ubushobozi byisumbuyeho, kandi ibyo bigomba kugaragarira mu bikorwa byanyu no mu myitwarire yanyu.”

Yungamo ati “Mufite kandi inshingano zo kugira uruhare rufatika mu guteza imbere aho mukorera ndetse n’imibereho y’ababazengurutse. Mujye mwibuka ko kugira icyo uhindura cyangwa ukosora bidasaba buri gihe ibikorwa bikomeye cyane, ariko n’impinduka nto zifatika zifite agaciro kandi zishobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango n’iry’inzego mukorera.”

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana wari umushitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko abarangije amasomo bafite impamvu nyinshi kandi zumvikana zo kwishimira ibyo bagezeho, kuko barangije gahunda y’amasomo ikomeye kandi isaba byinshi.

Yagize ati “Kurangiza amasomo si iherezo ryo kwiga, ahubwo ni intangiriro y’urundi rugendo rushya. Imiterere y’umutekano ku isi iragenda ihinduka ku muvuduko mwinshi. Buri munsi havuka ibibazo n’ibyago bishya, ikoranabuhanga rigakomeza gutera imbere, imitwe y’abanyabyaha igahindura uburyo ikoramo, ndetse n’imibereho y’abaturage igahinduka.”

Yunzemo ati “Kubera iyo mpamvu, nk’abayobozi, mugomba gukomeza kwiga, kwagura ubumenyi bwanyu no kumenyera impinduka ziba mu kazi no mu muryango mugari. Gukomeza kwiteza imbere ni byo bizabafasha guhangana n’ibibazo bishya no kuzuza neza inshingano mwahawe.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka