Kuki Abayisilamukazi batemerewe guherekeza nyakwigendera?
Ntuzigera ubona umuyisilamukazi wagiye ku irimbi guherekeza no gushyingura inshuti cyangwa se umuvandimwe we witabye Imana.
Ku bayisilamu nta gishya kirimo kuko ari ibintu bamenyereye bitewe n’imyemerere yabo, dore ko ari ibyo basanze bisabwa n’idini yabo.
Ku rundi ruhande ariko byibazwaho cyane n’abatari Abayisilamu, cyane cyane nk’iyo bagiye gutabara Abayisilamu bagatungurwa no kubona umubyeyi w’umugore atagiye gushyingura umugabo cyangwa umwana we, kimwe n’umwana w’umukobwa utagiye gushyingura umubyeyi cyangwa abandi bavandimwe bavukana, n’undi uwo ari wese.
Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Yunus Mushumba, yavuze ko ikintu cyose gikorwa muri Islam, kigendera ku mategeko y’idini, kuko isoko bayavomamo ari igitabo cya Korowani (Qur’an) cyangwa n’inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhamad.
Ati “Amahame yacu n’imirongo tugenderaho mu kwemera kwacu, ni ugushyira mu bikorwa uko kwemera. Ku kijyanye no gushyingura kw’igitsina gore, dufite imwe mu nyigisho z’Intumwa y’Imana ibuza igitsina gore, guherekeza no gutabara aho bashyinguye. Ariko bamusengera hamwe na basaza babo, bamusabira igihe tuba turimo kumutegura kugira ngo ajye gushyingurwa. Ubwo akazi kabo kaba karangiriye aho ngaho ntibakomezanye n’abagabo kugira ngo bajye kumushyingura.”
Uyu muyobozi akaba n’umumenyi mu idini ya Islam, avuga ko hari abashakashatsi bagaragaje ko kubuza abagore kujya gushyingura bishobora kuba byarashingiwe ku kuba mu bihe nka biriya, kwihangana kwabo kuba ari guke, hamwe n’imbaraga zabo z’umubiri kuko gutabara cyera byasabaga imbaraga z’amaboko n’umubiri, kubera imwe mu mirimo irimo gucukura imva no gushyingura yakorerwaga ku marimbi, kandi igakorwa n’abagabo.
Ibi byatumaga abagore basigara mu rugo kugira ngo bite ku basigaye, gutegura mu rugo by’umwihariko ahakirirwa abatabaye.
Sheikh Mushumba ati “Izo ni zimwe mu mpamvu abashakashatsi bagarukaho, ariko ntabwo dukeneye kuzimenya kugira go dukurikize uwo murongo w’idini tweretswe n’intumwa y’Imana, uba uduhagije iyo twamaze kubona ko ari ukuri kandi ari we bikomokaho. Burya dufite byinshi muri Islam dukurikiza tutiriwe tunashakisha impamvu tuba twarabibwiwe cyangwa tutarabibwiwe.”
Ntabwo muri Islam babibona nko guheza abagore mu bikorwa bimwe na bimwe by’idini, kuko ari ukububahisha, nkuko Sheikh Mushumba abisobanura.
Ati “Twe rero aho bari (abagore), barubahitse, kandi uwacengewe n’inyigisho anyuzwe n’ubwo buryo. Twe rero mu rwego rw’idini n’amahame y’idini, ntabwo tubibona nko guheza igitsina gore, ahubwo tubibona nko gukomeza kumwubahisha no kwita ku nshingano ze nka mutima w’urugo rwe n’umuryango muri rusange.”
Kuba umuyisilamukazi yajya gushyingura abandi b’inshuti n’abavandimwe batari Abayisilamu kuko wenda amahame yabo atabuza abagore gutabara no gushyingura, ngo nubwo aba atavuye mu Idini ya Islam, ariko aba yatandukiriye amahame yaryo.
Sheikh Mushumba ati “Aba akiri umuyisilamu utarabuvamo, kuko hari amahame akomeye y’umurongo utukura atarenga, ariko biba bigaragaje ko atacengewe n’inyigisho z’ubuyisilamu, kuko iyo aba yaracengewe yari kuba yitwararika uwo murongo yeretswe n’Intumwa y’Imana.”
Muri make kuba abagore b’Abayisilamukazi batajya ku marimbi guherekeza no gushyingura inshuti n’abavandimwe, bituruka ku nyingisho z’Intumwa y’Imana Muhamad, wagaragaje ko bidakwiye ko bashobora kujya cyangwa no kwegera ahantu nkaho muri ibyo bihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|