Ikipe ya Patriots BBC yamenye amakipe bazahura mu ijonjora rya kabiri rya BAL

Kuva tariki ya 17 kugeza 22 Ukuboza mu Rwanda hazabera icyiciro cya kabari cy’amajonjora ya Basketball Africa League, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Patriots BBC.

Ikipe ya Patriots yabonye itike nyuma yo kuba iya mbere mu ijonjora ry’ibanze ryabereye muri Tanzania, aho yayoboye itsinda rya kane ikurikirwa na City Oilers yo muri Uganda.

Patriots yamenye amakipe bazahura
Patriots yamenye amakipe bazahura

Tariki ya 31 Ukwakira Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Baesketball mu Rwanda Mugwiza Desire yemeje ko U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya kabiri.

Patriots BBC izahura n’amakipe arimo City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, GNBC yo muri Madagascar, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na UNZA Pacers yo muri Zambia.

Iyi mikino izabera Kigali Arena muri uyu mwaka
Iyi mikino izabera Kigali Arena muri uyu mwaka

Kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugeza tariki ya mbere Ukuboza uyu mwaka, itsinda rya Gatandatu rizakinira muri Cameroon aho ikipe ya Force Armees Police yo mu mujyi wa Yaounde muri Cameroon izahura na Abidjan Basketball Club yo muri Cote d’Ivoire, AS Police yo muri Mali, AS Nigelec yo muri Niger, GSP yo muri Algeria na Manga yo muri Gabon.

Uko irushanwa rizagenda

Buri mujyi uzakira amakipe umunani, ayo makipe akazahita ashyirwa mu matsinda abiri.

Uburyo bw’Imikinire:

Buri tsinda rizahuza amakipe 8 azashyirwa mu matsinda 2. Buri tsinda rizaba ririmo amakipe 6 yanyuze mu majonjora y’ibanze hiyongereho andi makipe ane (4) afite ubutumire (wild card) ni ukuvuga 2 muri buri tsinda.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka