Ibitabo byari bikwiye kugurwa nk’uko ibishyimbo cyangwa amata bigurwa - Umuyobozi w’isomero ry’igihugu

Umuyobozi w’Isomero Rikuru ry’Igihugu, avuga ko uburyo abantu bitabira kugura ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikenerwa cyane, ari nako ngo bari bakwiye kugura ibitabo.

Beatha Nyirabahizi umuyobozi w'Isomero Rikuru ry'Igihugu
Beatha Nyirabahizi umuyobozi w’Isomero Rikuru ry’Igihugu

Beatha Nyirabahizi agira ati ”Kwandika ibitabo ni umwuga w’ubucuruzi nk’indi yose, ariko abantu nibandika ibitagurwa nabo bazacika intege. Ibitabo byari bikwiye kugurwa nk’uko ibishyimbo cyangwa amata bigurwa”.

Nyirabahizi avuga ko Isomero Rikuru ry’Igihugu ngo rishobora kwakira abasomyi 1,000 ku munsi mu gihe cy’ibiruhuko, ariko mu yindi minsi abitabira gusoma bakaba bake.

Ati ”Bigaragara ko abifuza gusoma benshi baba ari abanyeshuri n’abarimu, ariko abandi baturage basanzwe baba ari bake”.

Isomero Rikuru ry’Igihugu ndetse n’abanditsi baranenga uburyo bamwe mu Banyarwanda bahugira mu myidagaduro ikababuza umwanya wo gusoma ibitabo.

Nyamara ngo ibitabo ni byo bibitse ubumenyi bw’uburyo bakwikura mu bukene bakanamenya uburyo bwo kwidagadura butangiza ubuzima bwabo.

Umwanditsi w’ibitabo witwa Gasake Augustin avuga ko yabonye benshi iyo bakitse imirimo bajya kwirebera umupira w’amaguru cyangwa mu kabari kwisomera inzoga, ubundi bakajya kwirebera amafilime rimwe na rimwe arimo ay’urukozasoni.

Gasake yakomeje aganiriza Kigali today ati “Benshi baba bareba ibyo bintazi kuri internet (murandasi), bagakunda umupira, ubundi bakinywera inzoga, kandi abo ni rwo rwego rufite ubushobozi bwo kugura ibitabo”.

Iruhande rwa Sitade Amahoro i Remera, kuva tariki 20-22 Gicurasi 2019 harabera imurikagurisha ry’ibitabo by’ubwoko bwose, guhera ku byanditswe n’abana kugera ku by’abakuru.

Umwana witwa Ndungutse Benihirwe Melissa Jolie w’imyaka 15, nawe wamaze kwinjira mu banditsi b’ibitabo, avuga ko ibikorwa n’imyitwarire ishyira bagenzi be mu bibazo ngo babiterwa no kudasoma ibitabo.

Mu mwaka wa 2017 Umuryango witwa “Save the Children” wagaragaje inyigo wakoze y’uko abana bangana na 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.

Nyuma yaho muri Werurwe uyu mwaka wa 2019, Ikigo gishinzwe Uburezi REB cyatangaje ko mu Majyaruguru abana basoza amashuri abanza batazi gusoma neza ari 47%.

‘Save the Children’ hamwe na Minisiteri y’Uburezi bavugaga ko kutamenya gusoma kw’abana babikomora ahinini ku muco w’ababyeyi babo baba batarageze mu ishuri.

Icyo gihe (muri 2017) umuryango “Save the Children” wahise wiyemeza gutanga inkunga y’amadolari miliyoni 7.7 yo gufasha umushinga wiswe “Mureke Dusome” aho wandikishije ibitabo unabihereza abana kugira ngo batozwe gusoma bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda bakunda Gusoma ni bake cyane.Nkeka ko Abanyarwanda basoma batarenze 0.05% y’abaturage bose.Nukuvuga abantu 1 100 muli 11 millions.Urugero,uzajye mu isoko cyangwa muli Gare.Uzasanga nta muntu numwe usoma.Baba bicaye gusa.Ikindi kibabaje cyane,nuko nubwo Abanyarwanda benshi batunze bible,hafi ya bose ntibazi icyo ivuga.Uretse wenda kumenya ko Yesu yaje mu isi,agapfa,agasubira mu Ijuru.Urugero,ntabwo bazi ko dutegereje Ijuru Rishya n’Isi Nshya bivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntabwo bazi ko Abantu bumvira Imana bazasigara hano ku isi izaba paradizo,naho ababi bagakurwa mu Isi.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Bible yerekana ko abantu bake bazajya mu ijuru bazahabwa gutegeka isi izaba paradizo.Soma Daniel 7:27.

karekezi yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka