Bafite impungenge ku binini by’abagabo bibarinda gutera inda

Nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Amerika bashyize ahagaragara ibinini byagenewe abagabo bibarinda gutera inda zitateganyijwe, abantu batandukanye ntibarimo kuvuga rumwe ku ikoreshwa ryabyo.

Ibi binini by'abagabo bibarinda gutera inda byitezwe ko bizajya ku isoko mu myaka icumi iri imbere
Ibi binini by’abagabo bibarinda gutera inda byitezwe ko bizajya ku isoko mu myaka icumi iri imbere

Nubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko bizafata nibura igihe gisaga imyaka icumi kugira ngo bijye ku isoko, abantu bamwe batangiye kubigaragazaho impungenge, hakabamo n’ababyamagana barimo n’abagabo.

Uwitwa Emmanuel Rutaganira ni umwe mu bagabo bamaganira kure ikoreshwa ry’iryo binini. Avuga ko we atakoresha ibyo binini kuko atemera ibyo abashakashatsi bavuga kuko ahanini baba bagamije kugurisha.

Mugenzi we witwa Yakobo na we yabwiye Kigali Today ko adashobora kwemera gukoresha ibyo binini kubera ko ngo n’ibindi binini bisanzwe bisigaye bifite ingaruka nyinshi kandi mbi ziboneka haciye igihe, akaba yumva nta mpamvu yo kwishyira mu ngorane cyane ko yumva na kanseri yaziramo.

Umusore witwa Kalisa Munyendamutsa na we ntiyemera ikoreshwa ry’iryo binini. Avuga ko kuba bikora ku misemburo y’abagabo bituma abigiraho impungenge z’uko bishobora kuba byatuma umugabo atazongera kubyara.

Ntabwo ari abagabo gusa kuko n’abagore bamwe bagaragaza impungenge kuri ibyo binini. Uwitwa Nyiragatozo aravuga ko kuba bigabanyiriza abagabo ubushake na none byaba ari imbogamizi, akavuga ko kuri we asanga abashakanye ibyiza ari uko bakoresha ubundi buryo busanzwe bwo kwirinda gusama inda zitateganyijwe.

Isuzuma rya mbere ryakozwe ku binini byafasha abagabo kuboneza urubyaro ryagaragaje ko bishoboka cyane, bikazaza byunganira uburyo busanzwe buhari mu kuboneza urubyaro.

Impuguke z’abaganga zabikozeho ubushakashatsi zivuga ko icyo kinini umugabo agifata inshuro imwe ku munsi kikaba cyifitemo imisemburo ihagarika ikorwa ry’intanga ngabo.

Ibyo binini nibitangira gukoreshwa, buzaba ari uburyo bwo kuboneza urubyaro buje bwiyongera ku gukoresha agakingirizo no kwifungisha kw’abagabo (vasectomie), kuko ubwo buryo bubiri ari bwo bwonyine bugenewe abagabo buhari kugeza ubu.

Gusa ihuriro ry’abaganga bibumbiye mu cyitwa “Endocrine Society”, rimwe mu mahuriro y’abo baganga akomeye ku isi, babwiwe ko bizasaba gutegereza indi myaka 10, kugira ngo ibyo binini bitangire gucuruzwa.

Ibinini bifasha abagore mu kuboneza urubyaro byavumburiwe mu Bwongereza mu myaka 50 ishize. Bamwe bibaza igituma kubona ibinini bifasha abagabo kuboneza urubyaro byaragoranye.

Hari abavuga ko byaba biterwa n’uko nta ngufu sosiyete yabishyizemo ndetse n’abari mu gice cy’ubucuruzi basa nk’abatarabishatse, kuko iyo babishaka ubushakashatsi ku binini byo kuboneza urubyaro buba bwaratangiye kera. Gusa mu bitekerezo byakusanyijwe bigaragaza ko abagabo benshi bakwemera kunywa ibinini byo kuboneza urubyaro mu gihe byaramuka bibonetse.

Mu bagabo bakoreweho ubushakatsi bakanywa ibyo binini, bavuze ko nta mpinduka zikomeye bibonyeho. Batanu muri abo bagabo bavuze ko ubushake bwo gukora imibonano bwagabanutse gahoro, naho babiri muri bo bavuga ko batindaga gato gufata umurego, ariko igikorwa cyo gutera akabariro kikaguma ari nta makemwa.

Nta n’umwe mu bagabo bakorerwagaho ubushakashatsi wigeze ahagarika kunywa ibyo binini avuga ko byamuteye ibibazo, kandi bose barasuzumwe basanga ubuzima bwabo buhagaze neza.

Inkuru bijyanye:

Habonetse ibinini bifasha abagabo kuboneza urubyaro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka