Tuzabahugura kandi tuzabaha akazi – Kigali Garment Centre

Mugabo Jerome, Umuyobozi wa Kigali Garment Centre Ltd, uruganda rukora imyenda, avuga ko nk’abikorera biteguye gufasha Leta bahugura abiga imyuga nk’ubudozi, nyuma bazabahe n’akazi.

WDA ihagarariwe na Eng Gatabazi Pascal yasinyanye amasezerano n'Umuyobozi mukuru wa Rwanda Garment Centre, Mugabo Jerome
WDA ihagarariwe na Eng Gatabazi Pascal yasinyanye amasezerano n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda Garment Centre, Mugabo Jerome

Ibi abikorera barabikora bagamije gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ikibazo cy’abarangiza kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro badafite ubumenyi buhagije ndetse ntibabone n’akazi.

Mugabo yagize ati “Intambwe ubudozi bugezeho, nashishikariza n’utarabwiyumvamo ngo abwiyumvemo kuko umuntu wese avuka yambara, akazasaza yambara. Ni umurimo rero udasaza, ni umurimo wishakira isoko.”

“Abo tugiye gukoresha bagomba kuba babyiyumvamo kandi babishaka. Icya kabiri, ni uko bagomba kuba bafite ikinyabupfura cy’akazi. Icyo kinyabupfura ni cyo kimuha kugira umusaruro n’agaciro muri uwo murimo. Aha rero turifuza cyane cyane gutoza urubyiruko nibura rwageze mu ishuri kugira ngo tumufashe ariko natwe adufasha kugira ngo tubone umusaruro muri Made in Rwanda.”

“Ni umurimo shuri. Tuzabahugura kandi tuzabaha akazi. Ibikoresho dufite cyane cyane imashini z’uruganda dufite zikeneye abakozi barenga 200. Baduhaye 90 kandi turacyakeneye ababarenze kugira ngo tubahe akazi.”

Uyu muyobozi avuga ko gutoza urubyiruko mu budozi bazabikomeza ku buryo abo batazabasha guha akazi bazajya no kwikorera cyangwa gukora ahandi ariko bafite ubumenyi bufatika.

Kigali Garments Center Ltd ni umwe mu bikorera 51 batoranyijwe kugira ngo bahabwe inkunga binyuze mu Kigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyi ngiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) ku bufatanye na Banki y’Isi.

Iyo nkunga igamije guhabwa iyo mishinga y’abikorera 51 kugira ngo na bo bayikoreshe batanga amahugurwa magufi afite intego yo kugabanya icyuho mu bumenyi urubyiruko rurangiza imyuga n’ubumenyi ngiro ruba rufite mu bijyanye n’isoko ry’umurimo.

Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi wa WDA avuga ko icyo gikorwa kirimo kugerwaho ku nkunga ya Banki y’Isi ifashamo Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushaka uko yateza imbere umurimo cyane cyane mu bikorera.

Gatabazi avuga ko impamvu y’iyi gahunda ari uko abanyeshuri barangiza kwiga bafite ubumenyi budahagije bitewe n’uko mu gihe biga badahabwa ubumenyi bwose nkenerwa bitewe n’uko ibigo bidafite ibikoresho bihagije, bigatuma umwana arangiza amashuri ariko adafite ubumenyi buhagije bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Gatabazi ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo nk’igihugu tuzamuke, ishoramari ryiyongere, abana bacu bagire ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bigabanye n’aho usanga dukoresha abanyamahanga bitari ngombwa, kandi dufite abana bacu bataka bati nta cyo gukora dufite.”

Gatabazi uyobora WDA avuga ko iyi gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa ari iy’imyaka itatu, ariko na nyuma yayo hakazaza izindi. Asaba abikorera bagize amahirwe yo guhabwa inkunga yo guhugura abo banyeshuri kubaha ubumenyi bufatika.

Ati “Aya mahugurwa agamije gufasha umwana kumenya neza no kwinjira mu cyo yakora (Training for Employment), atari ukumuteruza amakarito no kumutekesha icyayi. Turasaba ko uko mwabisabye ari ko bikorwa. Hari igihe dushobora kumvikana ahangaha ko tuguhaye abantu 50 ugiye guhugura mu mezi ane, ariko twaza kureba uko birimo gukorwa tugasanga urimo guhugura wenda abantu 30. Aho cyaba ari ikibazo gikomeye.”

Yanabasabye kuzajya bahugura abantu mu gihe gikwiye kuruta uko babahugura mu gihe gito, hanyuma bakabasezerera.

Eng. Gatabazi Pascal uyobora WDA yabasabye kubahiriza ibikubiye mu masezerano
Eng. Gatabazi Pascal uyobora WDA yabasabye kubahiriza ibikubiye mu masezerano

Mu kwezi kwa cumi n’ukwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018 nibwo WDA yatangiye gushaka abo bikorera, ababisabye bakaba bari benshi ariko 51 baba ari bo bigaragara ko bujuje ibisabwa, bagirana ayo masezerano. Tariki 09 Gicurasi 2019 nibwo hashyizwe umukono ku masezerano y’imikoranire hagati ya WDA n’abo bafatanyabikorwa bazahugura urubyiruko.

WDA iteganya amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri ku munsi azafasha umunyeshuri uhugurwa mu rugendo ndetse no mu ifunguro. Abikorera basabwa kuyaha abo banyeshuri kuko ngo hari igihe bashobora kutayabaha bigaca intege abahugurwa bamwe ndetse bakaba banahagarika ayo mahugurwa.

Abikorera n'ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro baganiriye ku buryo bwo kongerera ubumenyi abarangiza imyuga ndetse bikaba byanabafasha kubona akazi
Abikorera n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro baganiriye ku buryo bwo kongerera ubumenyi abarangiza imyuga ndetse bikaba byanabafasha kubona akazi

Ikigo WDA mu mafaranga giha uwo mufatanyabikorwa, giteganyamo n’amafaranga y’abazahugura ndetse n’ikigo kizahugura abanyeshuri WDA ikagifasha mu kugura ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha abo banyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nifuza yuko mwama akazi

Alias yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Garment centre ikorera he?
Twabona address yabo Gute?

junior yanditse ku itariki ya: 20-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka