Nyagatare: Abana babiri batorotse Gereza

Abana babiri bagororerwaga muri gereza ya Nyagatare batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.

Abo bana ni Mugisha Sam w’imyaka 17 y’amavuko wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu na Tuyisenge Alphonse wari warakatiwe gufungwa imyaka itanu, bombi bakaba barahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu. Bombi kandi ni abo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

SSP Hillary Sengabo yavuze ko bikimara kumenyekana ko abo bana batorotse bahise batangira gushakishwa kugira ngo bagarurwe muri gereza
SSP Hillary Sengabo yavuze ko bikimara kumenyekana ko abo bana batorotse bahise batangira gushakishwa kugira ngo bagarurwe muri gereza

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo, mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa kabiri yemeje amakuru y’itoroka ry’abo bana, avuga ko ibikorwa byo kubashakisha byari bigikomeje.

Yagize ati “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, turimo kubakurikirana kugira ngo turebe ko bagarurwa muri gereza. Dufite icyizere ko bashobora kugarurwa.”

SSP Hillary Sengabo yavuze ko abo bana buriye urukuta rwa gereza, bamanukira inyuma, bacika batyo.

Yahakanye amakuru avugwa ko baba basohotse mu gitondo banyuze mu muryango bagera hanze bakiruka. Hari amakuru yavugwaga ko ngo abo bana babasohoyemo imbere aho baba, bagiye kubogesha imodoka yendaga kujya gutwara abantu i Kigali, abana bagera hanze bagahita biruka.

SSP Hillary Sengabo uvugira w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa yavuze ko gutoroka ari
ubwa mbere bibaye muri gereza y’abana ya Nyagatare.

Ati “Birababaje kubera ko urumva baba bipfubirije amahirwe, urabizi ko abana bakunze gufungurwa na biriya bihano baba barahawe bitarashira, ubwo biba bibabaje kuko nibongera gufatwa bazajyanwa mu rukiko bahanishwe igihano cyo gutoroka gereza, igihano cyiyongere ndetse babe batakaje n’amahirwe yo gufungurwa by’agateganyo.”

Muri Gereza y’abana ya Nyagatare hafungiyemo abantu basaga 400 barimo abana n’abakuru babafasha mu mirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko abo bana ndumva bihemukiye cyaneee;kuko igihano cyabo cyari gito ukurikije ibyaha bakoze byo gufata kungufu;gusa twizeyeko kubufatanye ninzego zumutekano ndetse nabaturage baza gushyirahamwe bagashakisha abo bana bakaza bakarangiza igihano cyabo

Munyemana desire yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka