Imbuto Foundation iri kubakira Abanyarulindo ikigo cy’inyigisho n’imyidagaduro kigezweho

Abatuye umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru baravuga ko bategerezanyije amatsiko ikigo cy’inyigisho n’imyidagaduro kiri kubakwa muri uwo murenge.

Ubwo umuyobozi w'ungirije wa Imbuto foundation n'abandi basuzumaga aho imitunganyirize y'ikibuga igeze
Ubwo umuyobozi w’ungirije wa Imbuto foundation n’abandi basuzumaga aho imitunganyirize y’ikibuga igeze

Bavuga ko nikimara kuzura bazabona aho bidagadurira, ariko bakanahungukira ubumenyi bakenera mu mibereho ya buri munsi.

Babitangaje kuwa gatandatu 18 Gicurasi 2019, ubwo ahari kubakwa iki kigo hakorwaga umuganda udasanzwe, hanarebwa aho imirimo yo kucyubaka igeze.

Ni ikigo kiri kubakwa n’umuryango Imbuto Foundation washinzwe na madame Jeanette Kagame, ku bufatanye n’abaterankunga barimo Kate Spade n’abandi.

Muri iki kigo hazajya hatangirwa amasomo ku gutegura indyo yuzuye, kwihangira imirimo, gutegura imishinga iciriritse, kwiga mudasobwa, hazaba harimo kandi isomero, icyumba cya mudasobwa, ndetse hakazaba harimo n’ikogo mbonezamikurire y’abana bato (ECD).

Abatuye muri uyu murenge bavuga ko iki kigo ari ingirakamaro kuri bo, kuko bazahakura ubumenyi, bakidagadura, kandi kikarinda abana ubuzererezi.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Gerardine
Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Gerardine

Mukandori Venantie ati ”abana batoya uburara buzaba bugabanutse. Gukina Basket bizaba binejeje, umupira w’amaguru, ... kuburyo nanjye w’umukecuru nzajya nza nkihera amaso nkumva ndanezerewe.

Ikindi rero tuzahigira amasomo menshi nko gutegura indyo yuzuye, tuziga ngo na za mudasobwa natwe abakecuru dutere imbere”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Gasanganwa Marie Claire ashimira abafatanyabikorwa batekereje kubaka iki kigo mu karere ka Rulindo, kuko kizafasha abaturage kunguka ubumenyi kuri gahunda zitandukanye.

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage b’akarere muri rusange n’ab’umurenge wa Masoro by’umwihariko gufata neza iki kigo, kikazabagirira akamaro mu kwiyubaka no kubaka igihugu.

Ati”Abanyarulindo, ibi bikorwa tubikoreshe, twiyubake, twiyubakire Rulindo, tuzereke Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko dushoboye ntituzamutetereze”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Gerardine avuga ko guhitamo kuba iki kigo mu murenge wa Masoro ari uko hari hasanzwe hari utsinda ry’abagore bakora ubukorikori.

Avuga ko intego ya Imbuto Foundation ari uko abatuye muri uyu murenge babona ahantu bigira ubumenyi butandukanye, kandi bakaziga uburyo bwo kubaka umuntu nyawe.

Agira ati ”Twaje mu muganda kugirango dukomeze kubaka iki kigo, noneho kizabe ikitegererezo, ahantu umuntu ashobora kuza akiga mudasobwa, indimi n’ibindi bintu byose byubaka umuntu kuko tuzashyiramo n’amasomo yo kuganira ku bintu byakubaka umuntu. Ikindi hazaba harimo n’urugo mbonezamikurire, kugirango bishobore gufasha umwana gukura mu bwonko no mu gihagararo”.

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation kandi buvuga ko ubu imirimo yo kubaka iki kigo igeze ku kigero cya 65%, bikaba biteganyijwe ko mu kwezi gutaha kwa Kamena, kizatahwa ku mugaragaro.

Muri iki kigo hazajya kandi hakinirwa imikino nka Basketball, football, yoga, n’indi itandukanye.

Umushinga witiriwe Kate Spade wafatanyije n’Imbuto Foundation kubaka iki kigo, kuva watangira gukora mu 1993, ntiwahwemeye gushyigikira iterambere ry’umugore. Uyu munsi, urazwi henshi ku isi mu bijyanye no guhindura ubuzima wifashishije amasakoshi watangiriyeho, imitako yambarwa, imitako yo mu nzu n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka