Riderman yiyambaje Safi bihaniza abifuriza abandi inabi
Riderman ugiye kumara imyaka hafi 15 mu muziki wo mu Rwanda, yifashishije Safi bakunda gukorana, baririmba indirimbo MAMBATA, banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.

“Mambata” izina ryahawe indirimbo nshya ya Riderman na Safi Madiba, ni ijambo risobanura “Imbusane” nka kumwe umuntu yambara urukweto rwakorewe indyo akarwambara ku moso.
Mu njyana zigezweho zitwa Trap, Riderman yashyize hanze indirimbo yitwa Mambata yumvikanamo kwihaniza abamutega imitego, n’abamucukurira urwobo, nyamara ngo arinzwe n’Imana kuko ngo ayisengana umwete.
Mu kiganiro kigufi Kigali Today yagiranye na Riderman, yavuze ko ubu atakiririmba indirimbo agamije gusubiza abantu ku giti cyabo cyangwa agamije guhangana n’abo bafitanye ibibazo, ahubwo ko yabaye mukuru ku buryo indirimbo nka “Mambata” ayikora agamije gukebura abafite urwango muri rusange.

Kumvikana nk’uwahinduye injyana na byo avuga ko atari ibintu bibi kuko uretse kuba Trap igezweho, ariko binatuma umuntu wumva imiziki ye aryoherwa n’urunyurane rw’injyana.
Mambata ni indirimbo iri kuri Album ya munani Riderman yise KIMIRANTARE, izajya hanze mu kwezi kwa 12 nk’uko abivuga.
Kanda munsi urebe indirimbo MAMBATA ya Riderman na Safi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|