Kera kabaye abanyamakuru b’imyidagaduro bashinze urugaga rubahuza

Mu buryo bwabanje kugorana, abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda bashinze urugaga rubahuza (Rwanda Showbiz Journalists Forum), rugamije guteza imbere ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru y’imyidagaduro mu bitangazamakuru bakorera.

Abanyamakuru b'imyidagaduro bashoboye kwishyiriraho ihuriro ribahuza (photo:Inyarwanda)
Abanyamakuru b’imyidagaduro bashoboye kwishyiriraho ihuriro ribahuza (photo:Inyarwanda)

Hari hashize imyaka irenga itandatu, hatekerezwa uburyo abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda bakwishyira hamwe, kuko igitekerezo cyaje muri 2012 ariko impamvu zitandukanye zirimo gusuzugurana no kutishimira amategeko azagenderwaho biguma kubangamira kwishyira hamwe kw’iki gice gifashe runini mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda.

Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ku itangazamakuru ryo mu Rwanda, benshi bahamya ko imikino wongeyeho imyidagaduro bigize hafi 70% by’inkuru n’ibiganiro bitambutswa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Ibi bituma n’umubare w’abakora muri ibi bice nawo uba munini, ndetse ntihanaburemo abakora binyuranyije n’amahame agenga itangazamakuru, ugereranije n’umubare wasanga mu bindi bice.

Mu kiganiro twagiranye na Joel Rutaganda uyoboye iri huriro mu buryo bw’agateganyo, yatubwiye ko iri huriro ryashinzwe hagamijwe gukosora menshi mu makosa y’umwuga akunda kugaragara muri iki gice cy’imyidagaduro.

Yagize ati “Imyidagaduro si akarwa kari ukwako, nta nubwo ari igice cy’itangazamakuru riri ku mubumbe waryo, nyamara usanga hari abarikora nta hame na rimwe ry’umwuga bubahirije. Mwese mujya mubona zimwe mu nkuru zandika cyangwa izitangazwa ureba ukibaza niba uwayikoze hari uruhande yigeze avugisha cyangwa niba yanakoresheje Inyurabwenge ya kinyamwuga[Ethics]. Dushinga iri huriro, twari tugamije kwihuza ngo tujye duhugurana hagati yacu, tunakeburane igihe twatandukiriye ariko tunasabe amahugurwa mu nzego zinyuranye, bityo dukarishye ubumenyi mubyo dukora umunsi ku munsi”.

Rutaganda avuga ko mu gushinga iri huriro, abakora imyidagaduro babanje kutabyumva neza kubera amagerageza yari yarabanje kubaho mu myaka yashize, nyamara kwihuza bikanga.

Kubwe, asanga gusuzugurana no kutubaha ibitekerezo by’abagombaga kuba abanyamuryango, byaratumye kwishyirahamwe bidakunda, ariko akavuga ko ubu byakosotse.

“Hari abantu bashakaga gushiga ihuriro mu nyungu zabo bwite, ugasanga amategeko bashyiraho arakumira bamwe, bikanatuma batubaha ibitekerezo by’abagombaga kuba abanyamuryango. Hari n’abari bafite ibitekerezo byo gutangiza ihuriro, ariko mu kanya gato bagahita bajya mu bindi ntibagume mu itangazamakuru, navuga ko ibyo nabyo byaducaga intege cyane.”

Ibikorwa by’ihuriro ubu byaratangiye ndetse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, saa mbiri za mugitondo kuri RALC, hateguwe inama rusange ya mbere izamurikirwamo ku mugaragaro ihuriro, hakanakirwa abandi banyamuryango bashya bifuza kujya mu ihuriro.

Iri huriro kandi ryashinze ikipe y’umupira w’amaguru nk’igikorwa kibafasha gukora siporo no gusabana, iyi kipe ikaba yaranatangiye gukina imwe mu mikino ya Gicuti harimo n’uwo baherutse gukina na Ministeri y’Urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka