Abanyagasiza babangamiwe n’insoresore z’abajura ziyise “Abadida”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buravuga ko butazihanganira uwo ari we wese ushobora kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturage. Ibi burabitangaza mu gihe abatuye muri Centre ya Gasiza iri mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bavuga ko hari insoresore ziyita “Abadida” zibakorera urugomo zikanabambura ibyabo.

Abatuye Gasiza barasaba ko inzego zishinzwe umutekano zakemura iki kibazo ku buryo burambye
Abatuye Gasiza barasaba ko inzego zishinzwe umutekano zakemura iki kibazo ku buryo burambye

Izi nsoresore zinywa ibiyobyabwenge zikunze kwambura abaturage no kubiba ibyabo zikanakora urugomo. Abatuye muri iyi Centre no mu nkengero zayo bavuga ko uretse kubiba ibyabo ku manywa, izo nsoresore zinahengera amasaha y’ijoro zikajya gutobora amaduka n’amazu by’abaturage zitaretse n’ibigo by’amashuri bihari.

Umwe mu bahatuye yagize ati “Umutekano wacu cyane cyane mu masaha y’ijoro uba ugerwa ku mashyi kubera izi nsoresore zihengera bugorobye zikambura abo zihuye na bo batashye, yaba telefoni, amafaranga cyangwa ibyo umuntu yahashye ntacyo zigusigira mu gihe ugize ibyago ugahura nazo”.

Uyu kandi avuga ko abakora amarondo y’umwuga bakwiye kwiyongera bafatanyije n’abashinzwe umutekano bakabakiza aba bajura. Ati “Ntibyumvikana ukuntu izi mburamukoro ziduhungabanyiriza umutekano zitwaka ibyo tuba twavunikiye mu gihe zo ziba ziriwe zikinira amakarita, zinywa ibiyobyabwenge gusa aho gukora nk’abandi, abakora amarondo badufashe n’abashinzwe umutekano ababikora bafatwe bose”.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Umurenge wa Rambura buvuga ko bukizi; ariko bukaba bugerageza kugikemura bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano dore ko ubu ngo hari n’abazwiho iyi ngeso bamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera abandi bakaba bagishakishwa.

Abo bamaze gufatwa barimo abazwi cyane muri ako gace ku mazina ya Kazungu, Kirenge na Serugendo bari mu bagize iri tsinda ry’Abadida baguwe gitumo bafite ibiyobyabwenge birimo urumogi, banatoboye zimwe mu nyubako z’ikigo cy’amashuri cya Kibihekane bakaba bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Rusingiza Esron Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura yagize ati: “Ntabwo twicaye kubw’aba bajura babuza abaturage bacu amahoro, hari n’abandi basigaye bagenda bihishahisha tugishakisha ku buryo tuzakomeza gufatanya n’abaturage bakomeza kuduha amakuru tukabafata kugeza ubwo tubahashya burundu”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette we yongeraho ko ikibazo cy’insoresore zizwiho imyitwarire idahwitse kigenda kigaragara mu ma Centre y’aka karere; ariko agakangurira urubyiruko kugira ubushake mu bikorwa leta irugenera bijyanye no kwihangira imirimo kuko ariyo nzira nyayo ituma abantu batiba cyangwa ngo basabirize.

Yagize ati “Turacyahanganye n’ikibazo cy’urubyiruko rwigira indakoreka rurangwa n’urugomo n’ubujura, ntabwo dushobora kubihanganira na rimwe; niyo mpamvu abo dufatiye muri byo tubahana, ariko mbere na mbere no kubigisha kugira ngo bahinduke bave mu myumvire nk’iyo yo gutungwa n’ibyo batavunikiye nyamara bizwi na buri wese ko urubyiruko arirwo maboko y’ahazaza n’igihugu”.

Ashimangira ko hari amahirwe ahari bakwiye kubakiraho arimo kwiga amashuri arimo n’ay’imyuga no gutangirira ku bishoro bito bagakora imirimo ituma babona amafaranga bayakoreye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka