FPR yagombaga gufasha abagore 100 birangira ifashije 517 kwinjira mu bucuruzi

Umuryango FPR INKOTANYI mu ntara y’Uburengerazuba wateye inkunga abagore 517 batishoboye muri gahunda yiswe ‘One hundred women’ mu rwego rwo kubafasha gukora ubucuruzi buciriritse. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Karongi kikaba cyitabiriwe n’uturere twose tugize iyi ntara.

Abayobozi batandukanye bashyikirije abagore batishoboye inkunga
Abayobozi batandukanye bashyikirije abagore batishoboye inkunga

Iki gitekerezo gitangira byari biteganyijwe ko muri buri ntara hazafashwa abagore 100 aho buri wese muribo azajya ahabwa amafaranga Atari munsi y’ibihumbi 100 ariko intara y’uburengerazuba yo yiyemeje guha igishoro abarenga 500 kugira ngo babashe kwikura mu bukene.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, avuga ko abanyamuryango bishimiye iki gikorwa bituma bagishoramo imbaraga nyinshi bityo aho gufasha abagore 100 bafasha 517 ndetse yizeza ko iki gikorwa kitarangiriye aha ahubwo ko kizakomezareza no kubandi bagore bafite ubushobozi bwo gukora ariko bakazitirwa n’ubushobozi buke kuko batabasha kwibonera igishoro.

Ati “Ijana si umubare wo guhagarariraho navuga ko ari nk’izina ariko iki gitekerezo gitangira twari twavuze ko tutagomba kujya munsi y’abagore 100, bagomba guhabwa igishoro, kandi n’ibigenda neza iki gikorwa kizakomeza, si igikorwa gihagarara, none rero turizera ko n’abandi batishoboye kizabageraho.”

Havugimana Uwera Francine, komiseri w'umuryango wa FPR INKOTANYI ushinzwe iterambere ry'umugore ku rwego rw'igihugu, yasabye abagore bahawe inkunga kuzibyaza umusaruro
Havugimana Uwera Francine, komiseri w’umuryango wa FPR INKOTANYI ushinzwe iterambere ry’umugore ku rwego rw’igihugu, yasabye abagore bahawe inkunga kuzibyaza umusaruro

Ikigenderwaho ni uko uhabwa ubu bufasha agomba kuba atishoboye ariko kandi akaba ashoboye mu buryo bw’imikorere kuko aya mafaranga bahabwa baba bagomba kuyabyaza umusaruro ugaragara kuburyo mu munsi iri imbere bazagera ku rwego rwo kugana ibigo by’imari bahereye kuri iki gishoro bahawe cyane ko ari amafaranga bahawe batagomba kungukira.

Nyirabizimana Anastasie ni umwe mubahawe iyi nkunga avuga ko asanzwe ari umukene aho yari abeshejweho no kuzunguza ibihumbi 20 bikamwishyurira inzu y’ubukode ndetse akabona n’icyo kurya, kuba ahawe ibihumbi 100 ngo yiteguye kubibyaza umusaruro kuburyo mu gihe kiri imbere azaba avuye mu cyiciro cyambere cy’ubudehe abarirwamo kuri ubu.

Ati “ Ncuruza amakara nkoresheje ibihumbi biri hagati ya 15 na 20 ngakuramo ubukode n’ibiryo. Ubu icyo nteganya muri aya mafaranga ni uko nakora ibishoboka byose akagira aho ankura n’aho angeza nkava mu cyiciro cyambere ndetse nkabonamo n’itungo rito nkamera nk’abandi bishoboye.”

Nkiko Leah yungamo ati “Bakimara kumbwira ko bazantera inkunga numvise nishimye cyane. aya mafaranga azagira aho ankura n’aho angeza cyane ko mfite n’abana biga, ndizera ko mu gihe kiri imbere nzatanga ubuhamya mu bandi bagore mvuga ko hari aho navuye n’aho nageze nkareka gusabiriza.”

Havugimana Uwera Francine, komiseri w’umuryango wa FPR INKOTANYI ushinzwe iterambere ry’umugore ku rwego rw’igihugu, yasabye abanyamuryango gukurikirana imishinga iciriritse aba bagore bagiye gukora kugirango itazahura n’inkomyi amafaranga bahawe akaba yabapfira ubusa.

Ati “icyo dushaka ko kivamo n’impinduka y’ubuzima bw’abanyarwanda bakava mu bukene. turifuza kandi ko umwaka utaha nitugaruka aha tuzasanga ubuzima bwabo bwarahindutse tutongeye gutekereza kongera kubaremera bundi bushya.”

Abenshi muri aba bagore basabwe gukora imishinga bifuza kandi bumva bashoboye ariko ibyara inyungu. Ni muri urwo rwego abenshi mubo Kigali today yaganirije bavuze ko bagiye gukora ubucuruzi buciriritse. Mu gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro hari haje abagore 100 bahagarariye bagenzi babo 517, muri aba bose nibura buri murenge muri iyi ntara uhagarariwe n’umugore umwe.buri mugore yahawe umuntu umusumbije ubushobozi n’ubumenyi uzajya akurikirana uko umushinga we ugenda akabitangira Raporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka